Amakuru yizewe dukesha”The Great Lakes Eye”, aragaragaza amwe mu mazina y’abakwizabinyoma Human Rights Watch, HRW, yifashishije mu cyegeranyo cyayo gishya, nk’uko bisanzwe kigamije gusebya u Rwanda.
Iyi HRW yigize igikangisho cya politiki cyo guhutaza abo idashaka, nk’u Rwanda, yihishe mu ikoti rya baringa, ngo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Byahe ko ari agatsiko ka ba bihemu, bikorera “Business” babinyujije mu byegeranyo bifutamye.
Nk’uko “Great Lakes Eye” yabicukumbuye na mbere y’uko icyo cyegeracyo gisohoka, bamwe mu biyambajwe mu kudodadoda ibihimbano bishya, ni abanyabusembwa bukabije, bagambiriye ahanini kwibonera amaramuko.
1. Joseph Mazimpaka
Kubera kwiyoberanya ngo abashe gukomeza kubundabunda muri Tanzaniya, uyu mwicanyi yiyise “Joseph Bahati Mbanda”. Yahoze mu gisirikari cya Habyarimana, Ex-FAR, aza ndetse no kwakirwa mu ngabo nshya za RDf. Nyuma yaje gutahurwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze mu mwaka wa 2009 atabwa muri yombi, mbere yo gutoroka gereza akajya muri Tanzaniya, anyuze muri Uganda na Kenya.
The Great Lakes Eye yahishuye ko aho muri Tanzaniya, Joseph Mazimpaka yihutiye gukorana n’abandi bagizi ba nabi, barimo umujrnosideri ruharwa Captain Innocent Sagahutu, Jean de la Paix Mupenzi na we wahoze muri Ex-Far, abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC, ndetse yaba ari no mu bayobozi b’umutwe witwaje intwaro ” CFCR-Imvejuru” wa Anasthase Gasana n’izindi nkorabusa.
The Great Lakes kandi yamenye neza ko kuwa 25 Kanama 2023, uwitwa”Maureen” ukorera HRW yahuriye na Joseph Mazimpaka n’umugore we Béatrice IRIBAGIZA”, kuri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Es Salaam, maze akabafasha guhimba ikinyoma cy’uko ngo uRwanda rwageragwje kubashimuta”bikananirana”. Uretse gushakisha amakuru yose yangiza isura y’uRwanda, HRW inizeza aba batangabuhamya b’ibicupuri kubafasha kubona ubuhungiro mu Burayi n’Amerika.
2. Abdallah Bicahaga
Akiri mu Rwanda, uyu we yamenyekanye nk’umurwayi wo mu mutwe, ubwo yirirwaka kuri YouTube atukana, avuga amagambo aterekeranye. Yaje kujya i Burundi, ahageze atangira kwiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’uRwanda. Ubwo yafashaga HRW mu kuremekanya ibinyoma bishya, Bicahaga yahamije ko yavuye mu Rwanda Leta ishaka kumuhitana!
Twibutsa ko uyu Bicahaga ntaho azwi muri politiki, uretse ko nta n’ubushobozi anabifitiye.
3.Noheli Zihabamwe.
Noheli Zihabamwe si mushya mu matwi y’abakurikiranira hafi iby’interahamwe n’ibigarasha.We na benenyina ntacyo batakoze ngo basebye uRwanda, ariko cyane cyane bishakira uko barebwa neza imbere y’abanzi b’uRwanda, cyane cyane abatuye muri Australia. Zihabamwe yiyise uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo we n’umuryango we barayigizemo uruhare. Rushyashya yagarutse kenshi ku nkuru ya Noheli Zihabamwe, wibeshya ko ibinyoma bye bizatsinda ukuri.
Iyi politiki yo kwifashisha abatekamutwe, abajenosideri n’izindi mburamumaro, HRW imaze kuyigira iturufu mu gusebya uRwanda.
Ibi nibyo yagiye ikora mu myaka hafi 30 ishize, ubwo yakoreshaga abahamwe n’ibyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n’abandi bavuye mu Rwanda kubera amarorerwa bahakoze.
Amakuru avuga ko abakozi ba HRW birirwa bazerera mu mpunzi z’Abanyarwanda mu bihugu binyuranye nka Uganda, Kongo, Malawi, Zambiya, mu Burayi na Australia, n’ahandi henshi, bazitoza gushinja uRwanda ibyaha bitigeze bibaho.
Muri izo mpunzi haba higanjemo abadafite ibyangombwa, bakiyemeza gutanga amakuru y’ibinyoma ngo bazabone izo mpapuro, cyangwa bimurirwe ahandi.Ntibazi ko aho wahungishirizwa hose nta buhungiro bwiza bubaho, ku buryo bwaguteranya n’igihugu cyakubyaye.
Human Rights Watch yatoteje u Rwanda bikabije, ariko kwiye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kuyifata nk’umufatanyabikorwa wa FDLR n’abandi bagizi ba nabi. Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ejo habo heza hari mu biganza byabo, ko batazabaho uko HRW ibyifuza.
Wirukankana umugabo kera, amaherezo ukamumara ubwoba.