• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Human Rights Watch ikomeje kwifashisha nkana abatangabuhamya b’ibicupuri mu guharabika u Rwanda

Editorial 10 Oct 2023 Amakuru, HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru yizewe dukesha”The Great Lakes Eye”, aragaragaza amwe mu mazina y’abakwizabinyoma Human Rights Watch, HRW, yifashishije mu cyegeranyo cyayo gishya, nk’uko bisanzwe kigamije gusebya u Rwanda.

Iyi HRW yigize igikangisho cya politiki cyo guhutaza abo idashaka, nk’u Rwanda, yihishe mu ikoti rya baringa, ngo ni umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Byahe ko ari agatsiko ka ba bihemu, bikorera “Business” babinyujije mu byegeranyo bifutamye.

Nk’uko “Great Lakes Eye” yabicukumbuye na mbere y’uko icyo cyegeracyo gisohoka, bamwe mu biyambajwe mu kudodadoda ibihimbano bishya, ni abanyabusembwa bukabije, bagambiriye ahanini kwibonera amaramuko.

1. Joseph Mazimpaka

Kubera kwiyoberanya ngo abashe gukomeza kubundabunda muri Tanzaniya, uyu mwicanyi yiyise “Joseph Bahati Mbanda”. Yahoze mu gisirikari cya Habyarimana, Ex-FAR, aza ndetse no kwakirwa mu ngabo nshya za RDf. Nyuma yaje gutahurwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze mu mwaka wa 2009 atabwa muri yombi, mbere yo gutoroka gereza akajya muri Tanzaniya, anyuze muri Uganda na Kenya.

The Great Lakes Eye yahishuye ko aho muri Tanzaniya, Joseph Mazimpaka yihutiye gukorana n’abandi bagizi ba nabi, barimo umujrnosideri ruharwa Captain Innocent Sagahutu, Jean de la Paix Mupenzi na we wahoze muri Ex-Far, abayoboke ba wa mutwe w’iterabwoba, RNC, ndetse yaba ari no mu bayobozi b’umutwe witwaje intwaro ” CFCR-Imvejuru” wa Anasthase Gasana n’izindi nkorabusa.

The Great Lakes kandi yamenye neza ko kuwa 25 Kanama 2023, uwitwa”Maureen” ukorera HRW yahuriye na Joseph Mazimpaka n’umugore we Béatrice IRIBAGIZA”, kuri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Es Salaam, maze akabafasha guhimba ikinyoma cy’uko ngo uRwanda rwageragwje kubashimuta”bikananirana”. Uretse gushakisha amakuru yose yangiza isura y’uRwanda, HRW inizeza aba batangabuhamya b’ibicupuri kubafasha kubona ubuhungiro mu Burayi n’Amerika.

2. Abdallah Bicahaga

Akiri mu Rwanda, uyu we yamenyekanye nk’umurwayi wo mu mutwe, ubwo yirirwaka kuri YouTube atukana, avuga amagambo aterekeranye. Yaje kujya i Burundi, ahageze atangira kwiyita umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta y’uRwanda. Ubwo yafashaga HRW mu kuremekanya ibinyoma bishya, Bicahaga yahamije ko yavuye mu Rwanda Leta ishaka kumuhitana!

Twibutsa ko uyu Bicahaga ntaho azwi muri politiki, uretse ko nta n’ubushobozi anabifitiye.

3.Noheli Zihabamwe.

Noheli Zihabamwe si mushya mu matwi y’abakurikiranira hafi iby’interahamwe n’ibigarasha.We na benenyina ntacyo batakoze ngo basebye uRwanda, ariko cyane cyane bishakira uko barebwa neza imbere y’abanzi b’uRwanda, cyane cyane abatuye muri Australia. Zihabamwe yiyise uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ahubwo we n’umuryango we barayigizemo uruhare. Rushyashya yagarutse kenshi ku nkuru ya Noheli Zihabamwe, wibeshya ko ibinyoma bye bizatsinda ukuri.

Iyi politiki yo kwifashisha abatekamutwe, abajenosideri n’izindi mburamumaro, HRW imaze kuyigira iturufu mu gusebya uRwanda.
Ibi nibyo yagiye ikora mu myaka hafi 30 ishize, ubwo yakoreshaga abahamwe n’ibyaha mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, n’abandi bavuye mu Rwanda kubera amarorerwa bahakoze.

Amakuru avuga ko abakozi ba HRW birirwa bazerera mu mpunzi z’Abanyarwanda mu bihugu binyuranye nka Uganda, Kongo, Malawi, Zambiya, mu Burayi na Australia, n’ahandi henshi, bazitoza gushinja uRwanda ibyaha bitigeze bibaho.

Muri izo mpunzi haba higanjemo abadafite ibyangombwa, bakiyemeza gutanga amakuru y’ibinyoma ngo bazabone izo mpapuro, cyangwa bimurirwe ahandi.Ntibazi ko aho wahungishirizwa hose nta buhungiro bwiza bubaho, ku buryo bwaguteranya n’igihugu cyakubyaye.

Human Rights Watch yatoteje u Rwanda bikabije, ariko kwiye kumenya ko Abanyarwanda bamaze kuyifata nk’umufatanyabikorwa wa FDLR n’abandi bagizi ba nabi. Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko ejo habo heza hari mu biganza byabo, ko batazabaho uko HRW ibyifuza.

Wirukankana umugabo kera, amaherezo ukamumara ubwoba.

2023-10-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

U Rwanda rwamaganye ibyo kugaba igitero mu Burundi

Editorial 07 Oct 2016
TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

TUMENYE ISHAMI RYA POLISI Y’U RWANDA RISHINZWE IPEREREZA KU MARI

Editorial 15 Jan 2016
Abapolisi 9 basezeranye  imbere y’amategeko

Abapolisi 9 basezeranye imbere y’amategeko

Editorial 16 Jan 2016
Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Editorial 07 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore
HIRYA NO HINO

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Editorial 30 Aug 2017
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!
Amakuru

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024
Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare
Mu Rwanda

Kwiyahura bishobora kwirindwa mu gihe buri wese abigizemo uruhare

Editorial 31 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru