• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

Editorial 30 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko kuba uruganda rwa Volkswagen rwaratangiye gukorera mu Rwanda ari ikimeyetso cy’ibishoboka ndetse ko uburyo rukoramo bwatuye haza n’abandi bashoramari.

Mu nama izwi nka ‘G20 Investment Summit’ Perezida Kagame yitabiriye i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa, yavuze ku mikorere y’uru ruganda rwa Volkswagen rwatangiye gukorera mu Rwanda.

Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Ni umuhango wabereye kuri uru ruganda ruherereye mu gace kagenewe inganda  i Masoro mu Karere ka Gasabo. Perezida Kagame akaba yarahavugiye ko yamenye ubwenge abona bwa mbere imodoka y’uru ruganda [Imodoka izwi nka Gikeri] by’umwihariko rukaba ari narwo rwabaye urwa mbere mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Muri iyi nama yitabiriye i Berlin, Perezida Kagame yavuze ko ururyo uru ruganda rukoresha bwakuruye n’abandi bashoramari, ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye”.

Akomeza avuga ko akamaro ka Volkswagen atari uguteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije”.

Perezida Kagame avuga ko uru ruganda rudafite inyungu ku Banyarwanda gusa, ahubwo ko ari n’inyungu ku bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, u Budage,…

Ati “Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu”.

Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ya ‘G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari, iyi gahunda ngo yubakiye ku mubano Afurika ifitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda ifitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

Ibihugu 12 bya Afurika byitabiriye iyi nama biri muri gahunda ya Compact with Africa, ni Rwanda, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Benin, Côte d’Ivoire, Maroc, Tunisia, Togo, Burkina Faso na Sénégal.

Naho ku ruhande rwa G20,  igizwe n’ibihugu 19 aribyo u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa na Arabia Saoudite.

2018-10-30
Editorial

IZINDI NKURU

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Bamwe mu banyarwanda bari baragizwe imbohe na CMI muri Uganda batahutse

Editorial 07 Feb 2019
Ese Koko Umunyemari  W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Ese Koko Umunyemari W’umunyarwanda Wakoze Jenoside Witwa Kabuga Félicien Yiturije Mu Burundi Guhera 2009

Editorial 27 Jun 2018
Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si  Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Selemani Masiya uherutse gupfira muri Mozambike ni Umukongomani, si Umunyarwanda nk’uko umunyabihuha Judi Rever abibeshya

Editorial 12 Jul 2022
Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Muri Kongo abadepite barigaragambya binubira kudahembwa. Ko u Rwanda rwikorezwa imizigo yose ya Kongo, ibi nabyo rubifitemo uruhare?

Editorial 07 Jun 2022

3 Ibitekerezo

  1. kayijamahe faustin
    October 31, 20185:49 am -

    Hari impamvu amagana abashoramari bakwiye kugenderaho bashora imari mu Rwanda zirimo imiyoborere iboneye, umutekano usesuye, ubukungu buhamye, service zinoze n’ibindi byose bikomoka kuri politiki nziza zashyizweho na HE Excellence Paul Kagame ku buryo urwego agezeho Ari urwo gaharanira ko Afurika yose yerekana ko ishoboye gukora ibikorwa bihanitse biganisha ku mibereho myiza y’umuturage aho guhora mu bibazo

    Subiza
    • Sunday
      October 31, 20183:26 pm -

      Ichambere chabyose ni isoko. Urwanda refite abantu bangahe? Ichakabiri ni Abanyarwanda bangahe bashobora kugura iyomodoka? Ichagatatu ubukene numwicyanyi bitewe ningomambi yakagome nibyinshi. Mudatinya igihe cye kirihafi

      Subiza
  2. kuaku
    October 31, 20187:17 am -

    Turashimira nyakubahwa peresida Kagame kwijambo yagejeje kubari bateraniye iberlin kuko ritanga ishusho yishora mari muRwanda ,ndahamyako bizatuma n,abandi bashora mari bagana igihugu cyacu.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera
Mu Rwanda

EU guhagarikira inkunga u Burundi bisobanuye yuko Nkurunziza ari mu marembera

Editorial 16 Mar 2016
Mugabe agiye guhatwa ibibazo ku gihombo cya miliyari 15 z’amadolari yari kuva muri “diamant”
POLITIKI

Mugabe agiye guhatwa ibibazo ku gihombo cya miliyari 15 z’amadolari yari kuva muri “diamant”

Editorial 12 Apr 2018
Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka
HIRYA NO HINO

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Editorial 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru