Umunyapolitiki Uwimana Benoît yanze guhera mu magambo yerekeza mu Ishyaka PSD avuye mu ishyaka Ishema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akaba avuga ko yavuyemo agamije kujya mu bikorwa biranga u Rwanda rukataje mu iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwimana Benoît wavuye mu ishyaka Ishema Party agahitamo kwifatanya n’abandi kubaka u Rwanda
Uwimana Benoît kimwe n’ abandi banyarwanda bagita mu gutwi ko Umukuru w’Igihugu azagera mu Bubiligi bahise batangira kwitegura kumugaragariza ko batazigera bamutetereza, ndetse Ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda buhamagarira abakomoka mu rwa Gasabo kumwakirira hafi y’aho inama izabera, kuri Tour et Taxis, banategura n’ubusabane hagati yabo, bishimira uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezada Kagame uzaba uri mu Bubiligi kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena.
Uguhura kw’Abanyarwanda mu 2010 i Bruxelles kwitabiriwe n’abasaga 2700, maze Perezida Kagame abasigira impamba y’ibitekerezo agira ati “Nk’Abanyarwanda dukwiye kwiyizera, ntidukwiye gutegereza ak’i Muhana. Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere.”
Ubwo Perezida Kagame yageraga muri Marriot Marquis i San Francisco umwaka ushize ahabereye Rwanda Day
Kuri uyu wa Gatandatu nanone i Bruxelles, birashyushye kuko haza ba na Rwanda day tariki 10 Kamena, niho Perezida Kagame azabonana na Diaspora. Amakuru ava aho mu Bubiligi aravuga ko Diaspora iri mu birere Ibaze ko hazaba hasigaye amezi abiri gusa ngo tumutore.
[ VIDEO ]