Bisa naho Perezida Museveni yagarutse ku mukino we usanzwe: Kubwira ikintu kimwe itsinda rimwe cyangwa umuntu ku giti cye, hanyuma agahindukira akabwira irindi tsinda cyangwa umuntu ku giti cye ibindi.
Nyuma yo kuva mu nama yahuje ibihugu bine i Gatuna, Museveni yagejeje ijambo ku baturage bo mu Mujyi wa Kabale bari babukereye bizeye kwizihiza ibirori bijejwe mbere byo kongera gufungura umupaka ukaba nyabagendwa nk’uko bisanzwe.
Mu mvugo igamije kuyobya uburari ngo arerekana inkomoko y’ikibazo, Museveni yagize ati ‘‘Inkomoko y’ikibazo, ni uko bariya bantu twafashije igihe bari bafite ibibazo, bamaze gusubira iwabo batangiye kwiremamo amacakubiri hagati yabo.’’
Museveni yari yarasezeranye ibyo atazabasha kugeraho. Kubera iyo mpamvu, yahimbye iyi nkuru ivuga ibibazo by’imbere mu Rwanda, agamije kuyobya uburari ku byo yari yemeye ariko ntabisohoze ndetse n’uruhare rwe mu kibazo cyatumye abaturiye umupaka (Kabale) bari kuryozwa ingaruka zikomeye cyateje. Umuntu yakwibaza niba mu by’ukuri Museveni yemeranya n’ibyo yabwiye abaturage b’i Kabale.
Niba koko ari ko abyemera, kuki atabibwiye bagenzi be mu nama ya kane yari imaze kubahuza, agahitamo kubijyana mu nama yamuhuje n’abaturage b’i kabale? Icy’ingenzi kurushaho, hakwibazwa aho amagambo ye ahurira n’ubunyangamugayo bwe mu masezerano yashyiriweho umukono muri Angola.
Mu nama ya Gatuna, Museveni ntiyigeze avuguruza na rimwe ibibazo by’u Rwanda nk’uko byagaragajwe. Nk’uko byanditswe mu itangazo ry’inama, Museveni yemeye ko agiye kugenzura ibyo birego kandi ko ibyavuye mu igenzura bizashyikirizwa komite ihuriweho ku masezerano ya Luanda kugira ngo bisuzumwe.
Ibibazo by’u Rwanda Museveni yemeye kugenzura birimo inkunga guverinoma ye iha RNC n’udutsiko twayo tw’iterabwoba dukorera ku mugaragaro muri Uganda. Tuyobowe na Brig Kandiho Abel ndetse na Philmon Mateke, nyuma yokugaragaza ibi byose hasabwe kandi kurekura Abanyarwanda bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihugu cye.
Ariko na mbere y’uko umuti wandikishijwe ku itangazo yasinye wuma, Museveni yari yatangiye gusunika inkuru itandukanye n’ibyanditswe. Urebye ibyo yabwiye abaturage be bitandukanye cyane nibyo yari yemeye mu nama ya Gatuna-Katuna; ubu yakwizerwa bingana iki?
Imvugo ya Uganda mu itangazo ry’inama y’i Gatuna isobanura neza ko Museveni atemeranyaga n’imvugo ye bwite ku makimbirane y’imbere mu Rwanda; yayikoresheje gusa agamije kuyobya uburari kugira ngo Abanya-Uganda badatekereza ku myanzuro y’inama yari mibi cyane ugereranyije n’ibyari bitegerejwe n’abacuruzi n’abaturage bo ku mupaka bashingiye imibereho yabo ku bucuruzi bakorana n’u Rwanda.
Muri iyo nama, Museveni yagaragaje Kayumba Nyamwasa, Umuyobozi w’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, ashyigikiye nkaho ari umunyapolitiki wemewe utemeranya gusa n’ubutegetsi mu Rwanda. Ariko Museveni azi neza ko Kayumba atari umuntu usanzwe gusa, ufite ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta y’u Rwanda. Arabizi kimwe n’abandi bose ko ibya Kayumba ari ukugambanira u Rwanda, akaba yaranahamijwe icyaha cy’iterabwoba.
Nk’umuterankunga mukuru wa RNC, Museveni azi ko ku wa 13 Nzeri 2013, abagizi ba nabi binjiye mu Rwanda bagamije gutera za grenade mu masoko n’ahategerwa imodoka z’abagenzi, bigamije kubiba ubwoba bwinshi mu gihugu mbere y’amatora y’abadepite yagombaga kuba muri uko kwezi.
Igitero cy’iterabwoba cyabaye ku wa 14 Nzeri 2013, ku isoko rya Kicukiro aho abarwanyi ba RNC bateye grenade ebyiri, zigahitana abantu babiri abandi 46 barakomereka.
Nyuma y’iperereza ryimbitse ririmo n’ibibazo byahaswe bamwe mu bafashwe mbere yo gutera grenade, ku wa 14 Mutarama 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Kayumba Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24, adahari, kubera gushinga umutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu no kubangamira ituze rusange ry’abaturage n’ibindi birego byinshi.
Abafashwe nyuma gato y’ibitero byo muri Nzeri 2013, bagaragaje ko bakoreraga ku mategeko ya Kayumba Nyamwasa. Mu rubanza rwabo mu 2013, Lt Joel Mutabazi na Cpl Joseph Nshimiyimana, uzwi ku izina rya Camarade, bavuze ko bari boherejwe na Kayumba Nyamwasa, bakora nk’abakorerabushake, bakajya bahererekanya ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na SMS na Kayumba mu mugambi wo gutegura igitero cyagabwe na RNC ifatanyije na FDLR .
Ku wa 5 Ugushyingo uwo mwaka, Nshimiyimana yabwiye urukiko ko yari ahibereye mu gihe cyo gutegura igitero cyari giteganijwe muri Nyakanga 2013, umugambi wacuriwe ahitwa Mamba Bar Point i Kampala, kandi ko Kayumba yari yarabahuje na Col Jean Marie, Umuyobozi wa FDLR kugira ngo bategure bwa nyuma ibisabwa byose kuri icyo gitero.
Byongeye kandi Kayumba yari yatanze grenade 150 zari gukoreshwa ku bitero bisa n’ibyo mu gihugu hose, hamwe n’amadorari ibihumbi 50 yo gukoreshwa mu gushaka abandi bantu benshi bazifashishwa mu gutera grenade ku yandi masangano ahurirwaho n’abantu benshi.
Abandi batangabuhamya na bo bemeje ko Kayumba yabashakishije ngo bajye mu myitozo yo guturitsa ibisasu ahantu hakomeye.
Kayumba yari yaguze ndetse yohereza ku giti cye igitabo gikubiyemo uburyo ibisasu bikorwa, anohereza amafoto yerekana ibikenewe byose ngo bakore ibyo bisasu.
Kubera ubwo bukangurambaga bwo gukora iterabwoba, RNC na FDLR bishe abantu 14, bakomeretsa inzirakarengane 460 hirya no hino mu Rwanda hagati ya 2010 na 2014. Iyi ni yo mitwe Museveni yihishe inyuma kugira ngo ahungabanye u Rwanda.
Afite uburakari bukabije ndetse asanga nta kibazo kiri mu guhura n’abayihagarariye, nk’uko yabikoranye na Mukankusi Charlotte na Gasana Eugène, nubwo yemereye ku karubanda ko yahuye na bo ku bw’impanuka, mu ibaruwa yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe umwaka ushize; ibaruwa yasangije itangazamakuru rya Uganda mbere y’uko igezwa k’uwo yandikiwe.
Kwatura ko yahuye ku bw’impanuka n’abahagarariye uwo mutwe w’iterabwoba, byabaye nyuma y’amakuru yasakaye avuga kuri pasiporo guverinoma ye yari yarahaye Mukankusi; bigaragaza ko mu by’ukuri Uganda yorohereza urujya n’uruza rw’umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba ushinzwe dipolomasi.
Muri iyo baruwa ivuga ku nama yabaye ku bw’impanuka, Museveni yemeye ko yakiriye Tribert Rujugiro, umuterankunga ukomeye wa RNC, mu by’ukuri, akaba ari umushyitsi usanzwe yisanga mu rugo rwa Perezida wa Uganda kandi mu ruzinduko rwe akaba ahabwa umutekano n’icyubahiro nk’ibihabwa perezida ubwe.
Igihamya cy’uko Museveni ashyigikiye byimazeyo imitwe y’Abanyarwanda bakoze Jenoside n’iy’iterabwoba cyagaragajwe na Philemon Mateke, Minisitiri w’Ibikorwa by’Akarere muri Uganda, wateguye inama yo guhuza RNC na FDLR muri Hoteli Serena i Kampala ku wa 14 na 15 Ukuboza 2018.
Abayobozi babiri bakuru ba FDLR bayihagarariye muri iyo nama ni uwari Umuvugizi Mukuru wayo Ignace Nkaka, uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye, n’Umuyobozi Mukuru w’Ubutasi, Lt Col Jean-Pierre Abega, uzwi ku izina rya Abega Théophile, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RDC, ubwo bari bagarutse bavuye mu nama, nyuma bakoherezwa i Kigali aho ubu bagejejwe imbere y’ubutabera mu Rwanda.
Frank Ntwali ni we wari uhagarariye RNC muri iyo nama yari igamije gushimangira ubufatanye hagati y’iyi mitwe yombi y’iterabwoba. Abatangabuhamya bari bitabiriye iyo nama bavuga ko Mateke yabwiye iyo mitwe yombi ko afite “ubutumwa bwihariye” bwa Perezida Museveni agomba kubagezaho.
I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire ya politiki itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda. Umuntu akibaza ukuntu iryo tandukaniro ryasobanujwe ubwicanyi bwamennye amaraso y’inzirakarengane aho abagenzi bategera ibinyabiziga no mu masoko; gusa Museveni niwe ushobora kubimenya.
Kugira ngo yerekane ko itangazo ry’inama y’i Gatuna yari yemeye ridafite ishingiro, Museveni ku wa 24 Gashyantare, yatumiye abagize agatsiko amasezerano y’ubwumvikane ya Angola yashyize ku rutonde rw’abakorana n’umutwe wa RNC, Uganda igomba kwirukana.
Icyakora, aho kugira ngo Museveni abirukane nkuko bisabwa n’amasezerano, yabonye ko bakwiye kwakirwa mu biro bye. Amakuru avuga ko yabagiriye inama yo “kuva muri politiki ndetse ubwabo bakitandukanya n’ibikorwa by’ubutabazi”; nyamara ibimenyetso u Rwanda rwatanze byerekana ko basanzwe bihisha inyuma y’ibikorwa by’ubutabazi ndetse n’insengero, bagashishikariza abantu kujya muri RNC.
Nta hantu na hamwe mu masezerano hasaba Museveni gusangira no gutanga inama kuri iyi mitwe y’iterabwoba; ahubwo asabwa kuyisenya, ibigaragaza ko atazabikora mu gihe abatumira bagasangira ifunguro rya saa Sita mu biro bye, ibiganiro bikaba ibyo kunnyega urugendo rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Angola.
Ibi byose byerekana ko Museveni atekereza ko ashobora gukomeza gukina umukino we ku mpande ebyiri, akoresha imitwe y’Abanyarwanda yakoze Jenoside n’iterabwoba mu nzozi ze zo guhungabanya u Rwanda, ari na ko aharanira ko ibikorwa by’umupaka w’u Rwanda na Uganda byongera gusubira uko byari bimeze mbere.
Biragaragara ko yashyize imbaraga mu gushyigikira amatsinda ashaka kurwanya u Rwanda ku buryo adashobora guhagarika inkunga ayagenera nk’uko bisabwa n’amasezerano ya Angola. Yiteguye gukora amakosa yose ashoboka kandi yibwira ko azi neza ko ashobora gutsinda uyu mukino uvuguruzanya.
Gukomeza iyi nzira birahamya neza ko ikibazo kiri hagati ya Uganda n’u Rwanda kitazakemuka, kabone nubwo icengezamatwara rya Museveni rinyuzwa muri Chimpreports ryavugaga ko mu nama ye n’abanzi b’u Rwanda yagomba kubategeka guhagarika ibikorwa byabo nk’uko bisabwa mu masezerano y’ubwumvikane ya Luanda.
Nta buryo bubiri burebana n’amasezerano buhari: Ashobora kwizera neza ikiguzi kiremereye bizamusaba naramuka akomeje kwiyemeza ko Uganda iba indiri y’abashaka guhungabanya u Rwanda. Nta kiguzi cyo kurindagiza abanyabyaha ari gukoresha nk’agakingirizo mu mushinga we wo guhungabanya u Rwanda kizahindura ibyo.