Mu ntangiriro z’iki cyumweru, agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru kabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye cyane hagati y’umutwe wa M23 n’abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo, biganjemo abasirikari b’Abarundi.
Abarundi barwanye umuhenerezo, bafata imitsina ngo batirukanwa aho hantu hari ubukungu butangaje, ariko nk’uko tubikesha ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters y’Abongereza, birangira M23 ifashe Rubaya ndetse n’uduce tuyikikije.
Amakuru ava ku rugamba arahamya ko Abarundi bahatakarije abasirikari babarirwa muri 80.
Rubaya ni hamwe mu hantu hari harinzwe cyane n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, dore ko imibare ya Banki y’isi yerekana ko Rubaya ubwayo yihariye hafi 80% bya Coltan yose icukurwa ku isi. Muri iki gihe Coltan ni ibuye rifite agaciro gakomeye, kuko ryifashishwa mu gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, nka batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone, mudasobwa, intwaro n’ibindi.
Ibirombe bya Rubaya byambuwe umushoramari Edouard Mwangacucu, Umunyekongo uvuga ikinyarwanda, akaba ndetse yaranakatiwe urwo gupfa ashinjwa gushyigikira M23. Ibyo birombe byahise byegurirwa abasirikari b’Abarundi nk’agahimbazamusyi, kugirango barwanirire Perezida Tshisekedi bivuye inyuma.
Kwigarurira Rubaya, Ngungu, Mwururu n’utundi duce two mu nkengero zayo bivuze byinshi mu ntambara ya Kongo.
Iyi ntsinzi yongereye M23 “Confidence”, ndetse isi yose ibona ko ifite imbaraga zo kwigarurira agace kose yashaka, igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ikahashyira imiyoborere myiza, idahutaza abaturage bose.
Abanyekongo ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, barushijeho kubona ko M23 ari abantu bafite gahunda, ko rero itandukanye n’izindi nzererezi zuzuye mu burasirazuba bwa Kongo, zibaho zambura rubanda ngo zibonere amaramuko.
Gufata Rubaya n’inkengero zayo birafasha M23 kongera ubushobozi bwayo bushingiye ku bukungu, bityo urugamba ruri imbere rukazarushaho kwihuta. Amikoro yo kugira ibikoresho bikomeye ararushaho kuboneka, byaba ibyo kwigarurira utundi duce, byaba n’ibyo kurushaho gutunganya utwo basanzwe bagenzura.
Byanze bikunze, kuba M23 ifashe Rubaya yari irinzwe cyane, biraca intege ingabo za leta n’abayishyigikiye, ndetse bikaba byakura Tshisekedi ku izima, akemera gushyikirana n’uwo mutwe bigaragara ko umurusha intege. Abazi neza Kongo barahamya ko Rubaya ifunguye amarembo yinjiza M23 mu tundi duce twinshi.
“Morale” y’ingabo z’amahanga zoherejwe kurwanya M23 n’ubundi yari iri hasi kubera kugwa ku rugamba no gufatwa mpiri. Ifatwa rya Rubaya rero rirarushaho kubereka ko ishyamba atari ryeru, ndetse bamwe bakaba bahitamo gukiramo akabo karenge aho gukomeza gushirira mu ntambara y’Abanyekongo ubwabo.
Niba Abarundi batakaje umubare ungana kuriya w’abasirikari, biyongera ku bishwe mu bihe bitandukanye kumwe n’abagizwe ingwate, noneho bakaba banambuwe Rubaya ariho nibura bari bateze amakiriro, ni iki cyatuma bakomeza kwijandika mu ntambara badafitemo inyungu?
Uretse Abarundi, Rubaya yanagenzurwaga kandi n’abajenosideri ba FDLR, bicaga Abatutsi uko bashatse, ariko batoroheye n’abandi baturage bari baragizwe abacakara mu birombe byakijije inkoramaraso, bo bicira isazi mu jisho.
Abatuye Rubaya na Ngungu ntibazibagirwa uwiyise” Jenerali Gentil” wari ukuriye FDLR, akaba yivugiraga ku mugaragaro ko ngo adasinzira neza iyo araye atishe Umututsi. Imibare y’imiryango irengera ikiremwamuntu igaragaza ko mu mezi 3 ashize Abatutsi babarirwa muri 200 biciwe mu gace kayoborwaga n’uwo” Jenerali Gentil”.
Koko rero,” umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu”. Mu gihe abaturage bishimira kuba M23 ibabohoye, abo bicanyi ubu barashwiragira mu mashyamba, bahunga umuriro w’Intare za Sarambwe. Bazabuyera kugera he ko nta mahoro y’umunyabyaha!
- Itangazo ritugezeho ubwo twateguraga iyi nkuru, Itangazo ry’ubuyobozi bwa AFC/M23, riravuga ko muri iyi minsi Tshisekedi n’abamurwanirira bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mushaki, Kagungu na Kaluba, ariko ngo M23 igakoma imbere ibyo bikorwa byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Uwo mutwe kandi wahishuye ko wakurikiye abo bicanyi mu ndiri yabo, nko mu duce twa Kabashumba, Gatama na Gafunzi.