• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Ibaruwa ifunguye igenewe Musonera Jonathan ku kinyoma ashinja RPF-Inkotanyi

Editorial 03 Apr 2017 ITOHOZA

Nifuje kwandikira ino baruwa Musonera Jonathan nyuma yo gukurikirana inama aherutse kugirira mu Bubiligi taliki 25 Werurwe yise ‘’Inama Mpuzamahanga Ivuga ubwicanyi bwakorewe Abahutu” aho yatangaje ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu.

Bwana Jonathan sinemeranya nawe njyendeye ku ngingo zitandukanye wagaragaje ubwo watangaga kino kiganiro reka mpere ubwo winjiraga mu gisirikare mu mwaka 1991 impamvu zatumye uzamo ntizifatika nkuko ndibubigarukeho mu bika byo hasi, Ese ko wagiye ugaragaza ibikorwa bibi byakozwe nizo ngabo muguhera muri recruitments (kwinjiza abasore mu gisirikare) nubwo njye ntazemera kuki wabonye ibyo byose wita ibyaha ntuhite usezera cg ngo utoroke niba koko ibyakorwaga utarabyemeraga?

Musonera mu nyandiko yawe wavuze ko mbere wabaga mu Rwanda kandi ko mwari mubanye neza n’Abahutu, musangira, mukinana ndetse mwigana none se wahungiye iki ko wumva ntakibazo mwari mufitanye? None se umuryango wawe warimbuwe n’intagondwa z’Abahutu zabarizwaga mu Interahamwe ubwo zabahoye ko mwabanaga neza? Wagakwiye kuvugisha ukuri ukareka kuryarya abantu ugamije inyungu zawe!

Kangaruke gato kubijyanye n’imyubakire y’igisirikare cya RPA watinzeho cyane yego sinshidikanya ko Musonera yabaye umusirikare ariko uburyo asobanura uburyo cyari cyubakitse huzuyemo ubuswa bukabije ati gute? Ni gute umuntu wabaye umusirikare avuga ko cyari cyubatse gihereye kuri section, platoon na company!! none se nk’umusirikare ubisobanukiwe niko inzego zakurikiranaga? Ibi njye ndabifata nko gusobanura ibyo nawe udasobanukiwe.

Jonathan ubwe yivugiye ko ingabo za Habyarimana zashyiraga imbere abaturage (interahamwe) bafite ubuhiri, amacumu n’imihoro ngo bajye guhiga inkotanyi bazibeshya ko ingabo za APR zidafite imbunda!! Nabo si ukwiruka no kujya guhiga inkotanyi none se nkawe wumusirikare iyo utewe ntiwitabara? None se ubwo abo nibo uvuga bishwe kubera ubwoko bwabo?

Ka ngaruke ku mpamvu wagaragaje zatumye winjira mu gisirikare wavuze ko wari uhunze leta ya MRND yari yagufunze ubundi uratoroka uhita ujya muri FPR nose bwana Musonera ko wavuze ko Abahutu na leta yabo mwari mubanye neza wafunzwe urinda ukubitwa uzira iki ko warubanye nabo neza? Ubu iyi mvugo ubwayo ntiyereka ko uri gucabiranya abantu?

-6191.jpg

Musonera Jonathan

Nkurikije ibyo watangaje njye nta jenoside yakorewe Abahutu wigeze ugaragaza kuko kugira ngo jenoside ibeho hasabwa yuko ibanza ikanategurwa biciye mu ngingo zigera mu munani (http://www.genocidewatch.org/genocide/8stagesofgenocide.html) utigeze ugaragaza mu kiganiro watanze cyamaze iminota 40 kandi muri iyo 35 ukaba wivugiye ibyabereye mu nkotanyi ubwazo kandi nabyo byuzuyemo ibihimbano bikabije ikindi nakuyemo ariko nifuza kukubaza ni kubera iki ibyo wavuze byose wakoresha ngo (bo)?

Kuki nta hantu na hamwe wagiye wishyiramo ese wowe ntiwari ingabo ya FPR?
Nsoza nagiraga inama Musonera ko adashobora kubeshya abantu kuko ibyo ashaka guhimba abenshi turabizi kandi twabibayemo singombwa ko ukoresha inama wabanje kwishyuza ama Euro 50 ngo abantu baze ubacabiranye nkuko wabigenje ahubwo niba ari inzara ikumereye nabi washakira ahandi ukareka kurira ku binyoma kuko bitazaguhira inshuro ebyiri.

Umusomyi wacu

Murumuna wa Musonera yamaganye imyitwarire ye – Rwanda Day London


2017-04-03
Editorial

IZINDI NKURU

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

David Himbara kuri uyu wa Gatanu arongera kwitaba Urukiko rwa Toronto East Court

Editorial 17 Jul 2016
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Editorial 04 Jun 2019
Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira  yiyoberanyije

Nyamirambo : Uwari utwaye imodoka y’abacungagereza yishe umuntu ariruka, Polisi imucakira yiyoberanyije

Editorial 27 Dec 2016
Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Umwaka udasanzwe ku ihakana rya Jenoside

Editorial 18 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri
Amakuru

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Editorial 21 Aug 2023
Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?
Mu Rwanda

Ni iki u Rwanda rwabwiye itsinda rya Perezida Macron ririmo gucukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside?

Editorial 23 Feb 2020
Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
INKURU NYAMUKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru