Nifuje kwandikira ino baruwa Musonera Jonathan nyuma yo gukurikirana inama aherutse kugirira mu Bubiligi taliki 25 Werurwe yise ‘’Inama Mpuzamahanga Ivuga ubwicanyi bwakorewe Abahutu” aho yatangaje ko habayeho jenoside yakorewe Abahutu.
Bwana Jonathan sinemeranya nawe njyendeye ku ngingo zitandukanye wagaragaje ubwo watangaga kino kiganiro reka mpere ubwo winjiraga mu gisirikare mu mwaka 1991 impamvu zatumye uzamo ntizifatika nkuko ndibubigarukeho mu bika byo hasi, Ese ko wagiye ugaragaza ibikorwa bibi byakozwe nizo ngabo muguhera muri recruitments (kwinjiza abasore mu gisirikare) nubwo njye ntazemera kuki wabonye ibyo byose wita ibyaha ntuhite usezera cg ngo utoroke niba koko ibyakorwaga utarabyemeraga?
Musonera mu nyandiko yawe wavuze ko mbere wabaga mu Rwanda kandi ko mwari mubanye neza n’Abahutu, musangira, mukinana ndetse mwigana none se wahungiye iki ko wumva ntakibazo mwari mufitanye? None se umuryango wawe warimbuwe n’intagondwa z’Abahutu zabarizwaga mu Interahamwe ubwo zabahoye ko mwabanaga neza? Wagakwiye kuvugisha ukuri ukareka kuryarya abantu ugamije inyungu zawe!
Kangaruke gato kubijyanye n’imyubakire y’igisirikare cya RPA watinzeho cyane yego sinshidikanya ko Musonera yabaye umusirikare ariko uburyo asobanura uburyo cyari cyubakitse huzuyemo ubuswa bukabije ati gute? Ni gute umuntu wabaye umusirikare avuga ko cyari cyubatse gihereye kuri section, platoon na company!! none se nk’umusirikare ubisobanukiwe niko inzego zakurikiranaga? Ibi njye ndabifata nko gusobanura ibyo nawe udasobanukiwe.
Jonathan ubwe yivugiye ko ingabo za Habyarimana zashyiraga imbere abaturage (interahamwe) bafite ubuhiri, amacumu n’imihoro ngo bajye guhiga inkotanyi bazibeshya ko ingabo za APR zidafite imbunda!! Nabo si ukwiruka no kujya guhiga inkotanyi none se nkawe wumusirikare iyo utewe ntiwitabara? None se ubwo abo nibo uvuga bishwe kubera ubwoko bwabo?
Ka ngaruke ku mpamvu wagaragaje zatumye winjira mu gisirikare wavuze ko wari uhunze leta ya MRND yari yagufunze ubundi uratoroka uhita ujya muri FPR nose bwana Musonera ko wavuze ko Abahutu na leta yabo mwari mubanye neza wafunzwe urinda ukubitwa uzira iki ko warubanye nabo neza? Ubu iyi mvugo ubwayo ntiyereka ko uri gucabiranya abantu?
Musonera Jonathan
Nkurikije ibyo watangaje njye nta jenoside yakorewe Abahutu wigeze ugaragaza kuko kugira ngo jenoside ibeho hasabwa yuko ibanza ikanategurwa biciye mu ngingo zigera mu munani (http://www.genocidewatch.org/genocide/8stagesofgenocide.html) utigeze ugaragaza mu kiganiro watanze cyamaze iminota 40 kandi muri iyo 35 ukaba wivugiye ibyabereye mu nkotanyi ubwazo kandi nabyo byuzuyemo ibihimbano bikabije ikindi nakuyemo ariko nifuza kukubaza ni kubera iki ibyo wavuze byose wakoresha ngo (bo)?
Kuki nta hantu na hamwe wagiye wishyiramo ese wowe ntiwari ingabo ya FPR?
Nsoza nagiraga inama Musonera ko adashobora kubeshya abantu kuko ibyo ashaka guhimba abenshi turabizi kandi twabibayemo singombwa ko ukoresha inama wabanje kwishyuza ama Euro 50 ngo abantu baze ubacabiranye nkuko wabigenje ahubwo niba ari inzara ikumereye nabi washakira ahandi ukareka kurira ku binyoma kuko bitazaguhira inshuro ebyiri.
Umusomyi wacu
Murumuna wa Musonera yamaganye imyitwarire ye – Rwanda Day London