Nyakubahwa Munyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko Nshinga n’andi mategeko, ndagusuhuje! Mbere ya byose mbanje kukwifuriza kuzasohoza neza inshingano nshya uherutse guhabwa na Leta y’u Rwanda.
Njyewe umwanditsi Paulo V (Utari intumwa yo muri Bibiliya) maze kubona uburyo rubanda rwashavujwe n’imvugo ikarishye wakoresheje igihe mwari mu nama ya 14 y’umushyikirano kuwa 16/12/2016, ubwo mwasubizaga Musenyeri Nzakamwita Slyverien, nahise nifuza kukwandikira ibaruwa ifunguye kugira ngo nkubwire agahinda mfite.
Nyakubahwa, ubusanzwe tuzi ko muri Sosiyeti Nyarwanda dukunze kurangwa n’ubwubahane ndetse n’ubupfura mu rwego rwo kurushaho kubaka “UMURYANGO” nyarwanda ufite ejo heza kandi uzira amakemwa. Iyi ngingo nkeka dushobora kuba tuyemeranyaho.
Natangajwe cyane n’uburyo mwasubije “UMUBYEYI” ufite inshingano zo kuyobora imiryango ibihumbi n’agahumbagiza muri Diyoseze ya Byumba. Mbere yo gukomeza iyi baruwa yanjye, Nyakubahwa, nifuzaga kukwibutsa yuko muri Kiliziya ubusanzwe Umusasaridoti afatwa nk’umubyeyi mu muryango wa Gikristo, bityo mu nshingano ze za buri munsi akaba agomba gukemura ibibazo binyuranye biri mu miryango kuko aba yarabihuguriwe ku rwego rw’isanamitima “Counselor” Ibi bituma amenya amabanga y’ibibera mu ngo nubwo rwose aba ari mu buzima bwo kubaho nta mugore cyangwa se umwana yabyaye.
Mbere yo gukomeza kandi, reka nkwibutse ikindi kintu:
Sinzi niba ukunze kujya mu misa ariko nyemerera nkwibutse ivanjiri Yezu yigeze guha abigishwa be. Yarababwiye ati “Mbere yo kuvuga ijambo iryo ari ryo ryose, jya ubanza ukarage ururimi rwawe inshuro ndwi” Nagusabaga ko wasoma iri vanjiri muri Bibiliya yawe (Niba utayifite cyangwa se utayemera, nagutiza iyanjye ukarisoma) kuko no mu bihe bitaha hari icyo byazagufasha.
Nyakubahwa, natunguwe no kubona muvuga amagambo nk’ariya mutabanje byibuze gukaraga ururimi rwanyu inshuro 2 zonyine. Nk’umunyamategeko, nkeka ko mwaba mwarihuse mu mvugo nk’iriya isuzuguza, itesha agaciro umubyeyi twese twubaha kandi ufatiye runini Umuryango Nyarwanda.
Ku bwanjye ndamutse mbonanye nawe, nagusaba ko wazajya kwicara mu ntebe ya “PENETENSIYA” ukicuza iby’imvugo yawe benshi bise “Nyandagazi” maze ugahabwa umugisha wa Kiyobozi ndetse ukanahugurirwa kujya ubanza gukaraga ururimi aho biri ngombwa.
Nyakubahwa, iyo usesenguye amagambo wakoresheje, usanga arimo ukutamenya uwo wabwiraga ndetse n’umumaro afitiye igihugu. Nakwibutsaga ko ibyo Musenyeri yavuze byose, ari ikibazo gihangayikishije Umuryango nyarwanda muri iki gihe, ku buryo haramutse hafashwe ingamba zikomeye kuri cyo, twakwizera ko ejo h’urubyiruko rw’u Rwanda haba ari heza kurushaho.
Ntizimbye mu magambo, nasoza nkubaza nti;
Ese kuba twagira umutekano usesuye ariko tudafite umuryango muzima utarangwa n’ikinyabupfura, uburere ndetse n’indangagaciro za kirazira twaba tugana he?
Nsoje nkushimira uburyo urantiza umwanya wawe ugasoma iyi baruwa kuko nzi neza y’uko uba ufite imirimo myinshi.
Nkwifurije kuzagira iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.
Imana iguhe umugisha.
Umwanditsi Pawulo wa 5.