• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

  • Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika   |   01 Jul 2025

  • Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta   |   01 Jul 2025

  • U Rwanda ruracyagaragaza umuhate mu gushaka amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari   |   30 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Ibigo n’amashuri bya Polisi zo mu karere basuzumiye hamwe uko hatezwa imbere ireme ry’amasomo batanga

Editorial 26 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi b’amashuri ya Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’iBurasirazuba bashyizeho uburyo bushya bwo guhuza imikorere bukaba buzafasha kuzamura ireme ry’amasomo batanga bityo hakabaho ubufatanye mu kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe n’ibyambukiranya umupaka.

Ubu buryo bwo guhuriza hamwe imikorere bwagezweho kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama mu nama yahuje abayobozi b’amashuri ya polisi bo mu bihugu bya Etiyopiya,Sudani y’Amajyepfo,Kenya,Sudani,Uganda n’u Rwanda,iyi nama ikaba yarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyi nama ije ikurikira indi ya 17 yabereye i Naivasha mu gihugu cya Kenya umwaka ushize, yahuje abakuru ba za polisi z’ibihugu byo mu karere (EAPCCO), uyu muryango ukaba uhuriwemo n’ibihugu 13. Umwe mu myanzuro w’iyi nama ukaba warasabaga ko, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigomba guhora ziyungura ubumenyi kugirango zigere ku nshingano yo kubungabunga umutekano.

Atangiza iyi nama y’umunsi umwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yavuze ko, igitekerezo cy’iyi nama cyaje kugira ngo ibihugu by’akarere bikomeze guhuza imbaraga bihanahana ubumenyi n’ubunararibonye, ibi bigakorwa ariko hibandwa ku guhuza gahunda z’imyigishirize kugira ngo abapolisi b’ibi bihugu babashe kugira ubumenyi bwo kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya imipaka.

IGP Gasana yagize ati, “Abakora ibyaha bitandukanye cyane cyane ibyaha ndengamipaka bafite uburyo bahuriraho mu gukora ibi byaha. Gutahura ibi byaha no guta muri yombi ababikora bikaba bisaba ko, Polisi zo mu karere no ku isi yose kimwe n’abandi bireba bahuriza hamwe imbaraga, bagakorana bya hafi.”

Kuri iyi ngingo yakomeje avuga ko, ari ngombwa ko abapolisi bo mu karere bakomeza guhabwa ubumenyi bwo hejuru, bagahabwa ibikoresho ndetse bagakorana bya hafi hagamijwe gutahura imigambi y’abanyabyaha no gufata abakekwaho ibi byaha, kugira ngo abatuye aka karere bakomeze kugira umutekano.

Yagize ati “Ibyaha ndengamipaka nk’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga. Bimaze kugaragara ko ari ikibazo kibangamiye umutekano mu karere no ku isi, akaba ari nayo mpamvu Polisi zo mu karere zigomba buri gihe kwitegura, harebwa uburyo abapolisi bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo zo kubungabunga umutekano.”

IGP Gasana yakomeje avuga kandi ko, Polisi zo mu karere nka zimwe mu nzego zishinzwe umutekano w’abatuye aka karere, zifite umukoro wo gushyiraho uburyo buhamye buzihuza bugamije guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Yagize ati, “Ubu buryo buduhuza bugomba gutangirana no kugira gahunda duhuriyeho zijyanye n’imyigishirize kugira ngo tubashe kugira abapolisi bafite ubumenyi buhagije ndetse banakora akazi kabo kinyamwuga.”

Judy Jebet Lamet, uyobora Ishuri ryigisha ibijyanye n’ubugenzacyaha muri Polisi yo mu gihugu cya Kenya, yavuze ko ibyaha ndengamipaka bigira ingaruka mbi ku bihugu byose by’akarere. Yatanze urugero rw’aho abakora ibyaha byifashisha ikoranabuhanga bashobora kubikorera mu gihugu runaka ariko ingaruka zabyo zikagera no ku kindi gihugu.

Ashimangira akamaro k’iyi nama, Lamet yagize ati, “Nka Polisi z’ibihugu by’aka karere, dusabwa gukorera hamwe duhanahana ubumenyi, ubu ni uburyo buboneye bwo kugira ngo tubashe guhashya ibyaha ndengamipaka.”

RNP

2016-01-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mukabalisa Donatille niwe watorewe  gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Mukabalisa Donatille niwe watorewe gusimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 02 Aug 2016
Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Perezida Kagame yasabye Ingabo na Polisi guhora ziri maso

Editorial 28 Dec 2016
Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Kicukiro: Umunyeshuri yafatanwe kashe 39 z’impimbano

Editorial 17 Jan 2017
Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Editorial 17 Feb 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru