Tariki ya 19 Nyakanga 1994, ni bwo hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inararibonye muri Politiki n’imiyoborere zisanga imyaka 31 ishize Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda igiyeho, ishimangira ipfundo ry’iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku mahame remezo adaheza Umunyarwanda.
Dr Pierre Celestin Rwigema, umwe mu bari bagize Guveroma y’ubumwe bw’Abanyarwanda abara inkuru y’uburyo byagenze ubwo yashyirwagaho.
Ni guverinoma yagiyeho nyuma y’ibyumweru bibiri FPR itsinze urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Prof Joseph Nsengimana wabaye Minisitiri w’Amashuri makuru n’Ubushakashatsi avuga ko iyo guverinoma yari indorerwamo igaragaza neza ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarazahaye kandi ko yari ingingo ikomeye igihugu kigomba kwitaho.
Dr Celestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko bamwe mu bari bagize Guverinoma y’Ubumwe beruye bakagaragaza ko ubu bumwe bwari butarabacengera kugeza n’ubwo bahunze igihugu, yavuze ko ishyirwaho ryayo rigaragaza icyerekezo gihamye FPR Inkotanyi yari ifite.
Iki cyerekezo gihamye cy’Igihugu cyashimangiwe neza mu biganiro byiswe ibyo mu Rugwiro ari na byo byavuyemo imisingi ndetse n’amahame remezo Igihugu cyubakiyeho nk’uko byashimangiwe na Amb Joseph Nsengimana.
Umujyanama Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Musoni Protais akanaba umwe mu bashinze uyu muryango, avuga ko mu isesengura ryakozwe mu biganiro byo mu Rugwiro, ubumwe bw’igihugu bwari ku isonga.
Nyuma y’inzibacyuho y’imyaka 9, kuva mu 2003 u Rwanda rwashimangiye imiyoborere na demukarasi ibereye igihugu.

Kuva icyo gihe Abanyarwanda bagena uko Igihugu kiyoborwa binyuze mu matora ndetse binashingiye ku Itegeko Nshinga ryikorewe n’abenegihugu.
Icyerekezo 2020 cyasimbuwe n’icyerekezo 2050, ntigishimangira kwihuta kw’Igihugu mu iterambere gusa ahubwo ni n’umusaruro w’imiyoborere myiza yubakiye ku musingi ukomeye ari wo bumwe bw’Abanyarwanda.
Inararibonye muri Politiki Musoni Protais avuga ko ibyo bishimangira ko ahazaza h’igihugu hizewe.
Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiyeho mu bihe by’inzibacyuho ariko na n’ubu hari abita Guverinoma y’u Rwanda iy’Ubumwe. Uko byagenda kose ukurikije amateka y’u Rwanda, ubumwe buzakomeza kuba inkimngi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu kandi iterambere ribwubakiyeho ni ryo ryonyine ritanga icyizere cyo kudahungabana.
Muri Guverinoma yashyizweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze guhagarikwa na FPR Inkotanyi yari igizwe n’aba bakurikira;
Tariki ya 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murongo w’amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.
Ibohorwa ry’iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa, ryatumye hashyirwaho guverinoma nshya iyobowe na Pasteur Bizimungu .
Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage[abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.
Maj Gen Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n’ibice bya PL Pwower na MDR Power.
Ijambo rya (Maj Gen) Paul Kagame icyo gihe wari Visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo ryagiraga riti:
Nyakubahwa Perezida, nyakubahwa Minisitiri w’intebe, banyakubahwa batandukanye muri aha, Banyarwanda Banyarwandakazi,
Ku ruhande rwanjye ndumva uyu munsi ari umunsi ukomeye w’ibyishimo byinshi, umunsi ufite agaciro gakomeye mu buzima bw’u Rwanda, nubwo ari umunsi udutera kubabara iyo twibutse amarorerwa y’ubwicanyi n’ibindi bikorwa u Rwanda rwahuye nabyo mu myaka ishize.
Ni umunsi ukomeye, kuko nizera ko ari bwo bwa nyuma tubona ibibi nk’ibyo twahuye nabyo mu gihugu cyacu.
Ndashimira Abanyarwanda bihuje bakarwanya ubutegetsi bubi bwari mu Rwanda, ubutegetsi bwavanguraga Abanyarwanda mu bandi , ubutegetsi bw’igitugu, butoteza abo bwari bushinzwe kuyobora neza.
By’umwihariko, ndashimira ingabo za FPR Inkotanyi zafatanyije n’abandi Banyarwanda bagatanga amaraso yabo barwanira ukuri. Ndashimira abo bose bitanze mu buryo bwose kugeza uyu munsi, ndakeka ko izo ngabo zigeze kure zigarura ituze mu bice byose by’u Rwanda.
Turebye aho tuva n’aho tugana, ndabona ko nta n’umwe wari ukwiye kuvuga ko twasoje inshingano zacu, ngo ajyeho yicare hasi atekereze ko ibibazo byose byarangiye.
Ni igihe cyo guhaguruka tugakorera hamwe, nkuko twabikoze mu bihe byashize bigatuma tugera aho tugeze uyu munsi, tugashyiraho guverinoma dufitiye icyizere ko izayobora igihugu ikakigeza mu nzira y’iterambere.
Inzira izahuza Abanyarwanda bose bakaba umwe, igihugu kikongera kikaba icy’Abanyarwanda, bafite ukwishyira bakizana, kandi bumva ko nta Munyarwanda ufite uburenganzira bwo kubwambura mugenzi we.
Ni inshingano zitoroshye zo kugena inzira nshya z’ubuzima n’icyerekezo gishya by’abo tuyoboye. Nyamara ni inshingano zacu. Niyo mpamvu ntekereza ko abateje ibi bibazo byose kugeza uyu munsi bari hanze y’u Rwanda bashobora kuba bagifite ya migambi mibisha yabo.
Ndashaka gushimangira ko umusanzu watanzwe n’ingabo za FPR Inkotanyi uziyongera, nkabasezeranya ko imbaraga za FPR n’iz’Abanyarwanda bakoreye hamwe n’izo ngabo ngo babohore igihugu, nemera ntashidikanya ko nta cyaduhagarika kurwanirira imibereho myiza y’Abanyarwanda n’uburenganzira bwabo.
Ndanashaka kwibutsa abagifite imigambi mibi, ko Abanyarwanda barwanyije ikibi, bakacyirukana bagihari kandi imbaraga zabo ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
Mu yandi magambo, ndibutsa abashaka kudusubiza aho twavuye, ko imbaraga zigihari ngo zihangane nabo, zibarwanye kandi zibatsinde. Sinshaka gufata igihe kinini, hari abandi banyacyubahiro bashaka kubagezaho ubutumwa bwabo.
Ndizera ko tuzakorera hamwe mu kubaka u Rwanda rushya, guha Abanyarwanda uburenganzira bwo kwishyira bakizana. Ndetse n’abakoze ibyaha, ndumva twababwira ko bafite umwanya mu Rwanda kandi ko dufite inshingano zo kubigisha cyangwa kubahana mu gihe ari ngombwa.
Nongeye kubashimira, murakoze kandi murakoze cyane.
Ku ikubitiro iyi Guverinoma na yo yaranzwe n’ibibazo kuko bamwe mu bari bayigize nka Twagiramungu Faustin na Jean Marie Vianney Ndagijimana bayivuyemo rugikubita, ariko abasigaye batahirije umugozi umwe mu kugera ku ntego yo kugarura umutekano no kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Muri ibi byose, Ubumwe n’ubwiyunge byabaye intego nyamukuru. Hashyizweho ibiganiro bigamije kubanisha Abanyarwanda no gusubiza icyizere mu muryango nyarwanda. Abaturage bavuye mu buhungiro basubira mu byabo, bakomeza kubana mu mahoro.
Inararibonye Tito Rutaremara ajya atangaza ko intego ya mbere ya Guverinoma y’Ubumwe, kwari ukubaka umutekano.
Ati “Icya mbere byari ukugira ngo haboneke umutekano kuko leta y’inzibacyuho yagiyeho, abasirikare ba Ex FAR n’Interahamwe bari barambutse baragiye muri Zaïre hari n’abajyaga muri Tanzania n’i Burundi, ariko cyane cyane bagiye muri Zaïre kuko Abafaransa babatwaye n’intwaro zabo, kugira ngo bazagaruke bafate leta. Icyo gihe abantu nka ba Bikindi bararirimbaga ngo “Rwigere urumpe”.
Umutekano warabungabunzwe, imitwe nk’Abacengezi yashakaga kugaruka gukora Jenoside iratsimburwa, impunzi zari mu mahanga ziracyurwa, hakurikiraho kubaka ubumwe bushingiye ku butabera bwunga.
Ibyo byose kandi byashingiye ku biganiro byo mu Urugwiro byabaye mu 1998/1999, byahurije hamwe abantu bo mu nzego zose z’igihugu ngo barebere hamwe uko bafatanya gushyiraho icyerecyezo kizageza u Rwanda ku iterambere.
Ikindi Guverinoma y’Ubumwe yashyize imbere ni ukwimakaza demokarasi, bibimburirwa n’Itegeko Nshinga ryatowe mu 2003, ribanzirizwa no kuvugurura inzego z’ibanze.
Nyuma yaryo ni bwo habaye andi matora nk’aya Perezida, Abadepite n’abasenateri, hashingwa inzego z’ubuyobozi zishingiye ku mahame ya demokarasi. Ibi byose byafashije igihugu kwiyubaka no kugera ku iterambere rirambye.
Umusaruro wa Guverinoma y’Ubumwe urigaragaza nyuma y’imyaka irenga 30 haba mu burezi, ubuzima, imibereho myiza, ubukungu, ibikorwaremezo bigamije iterambere, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ibindi.
Ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, bwakozwe mu mwaka wa 2020 n’iyari Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), bwagaragaje ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyageze kuri 94,7%.