Ibihugu bisanzwe bifasha igihugu cya Uganda mu byerekeye impunzi zikibarizwamo byihuje hamwe mu itangazo rigaragaza ko bababajwe ndetse n’ibikorerwa impunzi ziri muri Uganda aho ibibagenerwa byitwarirwa na bamwe mu bayobozi ba Uganda ariko cyane cyane barajwe ishinga n’ikibazo cy’ihohotera rishingiyeku gitsina rikorerwa impunzi muricyo gihugu.
Ibihugu byashyize umukono kuriryo tangazo biciye muri ba Ambasaderi babyo ni Autria, Belgium, abahagarariye umuryango wubumwe bw’uburayi (EU), France, Germany, Iceland, Ireland, Italy, Japan,Netherlands, Norway, Repubulika ya Korea, England, USA,
Raporo yasohotse yagaragaje ko muri 2017 UNCHCR yakoresheje nabi amamiliyoni n’ama miliyoni yishyura baringa haba mu biryo bigenewe impunzi haba mu zindi services zikenerwa n’impunzi ariko hatangwa amasoko arangwamo ruswa agahabwa bamwe mu bayobozi ba Uganda bishakiraga indonke ariko impunzi zihababarira.
Igenzura ryakozwe na UN ryagaragaje ko amafaranga y’umurengera yagiye anyerezwa cyangwa agahabwa abantu biciye mu masoko arangwamo ruswa, ibi byose bifitwemo uruhare na bamwe mu bayobozi muri Uganda.
Amafaranga UNHCR yakoreshaga muri 2016 yarazamutse ava kuri miliyoni 125 z’amadolari agera kuri miliyoni 205 z’amadolari muri 2017; muriyo 80% akaba yaratanzwe muri 2017 n’ibihugu bine aribyo leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza,Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi n’u Budage.
Ibibazo byatangiye kugaragara cyane muri Gashyantare 2018 ubwo hatangazwaga ko bamwe mu bayobozi ba Uganda bigwijeho ibitunga impunzi ndetse bakanongera imibare y’impunzi ngo bakunde bibe amafaranga azigenewe. Abaterankunga byageze aho bashyira igitutu kuri leta ya Uganda maze ihindura uwari ushinzwe iby’impunzi muri Uganda ndetse inemera gukora ibarura ry’impunzi bundi bushya.
Nyuma y’ibarura rusange ry’impunzi ziri muri Uganda, basanze abagera ku bihumbi Magana atatu (300,000) ari baringa, byatumye hakoreshwa agera kuri miliyoni 11 z’amadolari kugirango impunzi zongere zandikwe neza nta manyanga.
Muri Uganda Hatahuwe Impunzi 300 000 Za Baringa – https://rushyashya.net/2018/10/31/muri-uganda-hatahuwe-impunzi-300-000-za-baringa/
Igenzura kandi ryagaragaje amanyanga hagati ya UNHCR n’ibiro bya Ministiri w’intebe wa Uganda Dr Ruhakana Rugunda, aho byashigikiye imiryango itegamiye kuri leta 3 ihabwa amasoko kandi umwe muriyo yari yarambuye UNHCR.
Raporo y’ubugenzuzi igaragaza kandi ko UNHCR yishyuraga $2,000 buri kwezi bamwe mu bayobozi ba leta ya Uganda bayifashije mu kubona impapuro ndetse bakanahabwa imodoka n’amavuta yazo. UNHCR yanishyuye $283,000 y’abakozi ba baringa, batashoboye kwerekanwa muriryo genzura.
UNHCR yanishyuye ibiro bya Ministiri w’intebe $320,000 yo kugura ubutaka hafi y’ibyo biro ngo bizafashe mu gutanga services ku mpunzi,ariko ubugenzuzi bwagaragaje ko icyo kibanza cyishyuwe umurengera kuko kitari gifite ako gaciro.
Abakozi bane muri leta, barimo uwari ukuriye iby’impunzi mu biro bya Ministiri w’intebe Apollo Kazungu barahagaritswe kubera igitutu no gushaka kwiyerurutsa.
Abaterankunga basohoye tangazo bagaragaza ko batewe impungenge n’ibyagaragajwe mu igenzura ryakozwe bakavuga ko leta ya Uganda igomba gushyira mu bikorwa ibyemezo ndetse n’inama zatanzwe muri raporo y’igenzura kugirango ikibazo gikomeye cya ruswa n’ibirego bikomeye by’ihohotera rishingiye ku gitsina bishakirwe umuti vuba na bwangu.
Btwenge
Ariko mujye mutugezaho
Namakuru yibindi bihugu??
Wowese ngo:
BURUNDI. U GANDA
PREZIDA. KAGAME
Kuva taliki yambere kugeza
Ya. 31 ntayindi nkuru???
haribwo abasomyi bamwe
Batirirwa bafungura. site yanyu
Kuko baba bazi yuko ari:
MUSEVENI. NKURUNZIZA
NA. KAGAME nibo baba
banditswemo. bonyone
Amahe
kULI WOWE bITWENGE, AHARI AMAKURU MENSHI ABONEKA NYINE KWA M7 NO KWA NKURU MBI, MENYA KO BAVUGA BATI QUAND IL N’Y A PAS DE NOUVELLE, BONNE NOUVELLE. KWA KAGAME HABA BYINSHI BYIZA UGERERANYIJE NO KUBA TURA NYI NKURUMBI NA KA KAGUTA NAKO GATAMA , KUKI SE RUSHYSHYA ITAVUGA MAGUFURI , NUKO SE ZIFUNZE UGIRA NGO RUSHYASHYA YABUZE IMFUNGUZO ZIZO NGUFURI?
NUKO NYINE RUSHYASHYA YISHAKIRA INSHYASHYA , NDAVUGA INKURU ZO , INVESTIGATION NDABEMERA ABANTU BATITIZA LISULU WA SA NTA MUSUSU, IBISUSU BYA AMBASSADEUR AKABISERUKANA S.A , ASIZE BYINSHI MU RDA ASANGA ISESEME NYAMWSA YO KASWA NIMINSI.