Ni kenshi abantu bagenda bagaragaza ko muri iki gihe Itorero ry’Imana ryamaze kwinjiramo “ABAHANUZI B’IBINYOMA” hari zimwe mu nkuru zagiye zibyandikwaho. Uyu munsi, tugiye kubagezaho birambuye, uburyo umuntu wese ashobora kureba agasesengura, mbese agatahura umuhanuzi w’ibinyoma bitamusabye ko yaba ari mu mwuka. Intumwa Pawulo nayo yabivuze neza ko abahanuzi b’ibinyoma bazaduka mu bihe bya nyuma. 2 Kor. 11:13 ; 1 Kor. 4:16
Ibi ni ibimenyetso 6 bigaragaza abahanuzi b’ibinyoma:
Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWIGWIZAHO AMAZINA AREMEREYE” :
Iyo usomye muri Bibiliya, usanga Intumwa Paulo yarerekanaga intege nke ze mu rwego rwo kwicisha bugufi. Nta hantu na hamwe hagaragara ko yashyiraga imbere inyito yuko ari “INTUMWA” abashumba bataye umurongo uzabamenyeshwa no gukangisha abo bayoboye amazina aremereye.
2. Abahanuzi b’ibinyoma uzababwirwa no “KWEREKANA KO BAFITE UMUMARO” :
Henshi mu matorero yayobye, uzasanga mu gihe umushumba yinjira mu rusengero ategerejwe n’imbaga ariko wakwitegereza neza ukabona yinjiranye n’umubare w’abantu 5, umwe amutwaje Bibiliya, undi amutwaje umushwari we (Igitambaro cyo kwihanaguza ibyuya) undi amutwaje amazi, undi amutwaje IPAD cyangwa Telefoni ye igendanwa, undi nawe abagenda imbere kugira ngo aho akandagiye abe ari naho abandi banyura, mbese bimeze nko kubashakira umutekano. Iyo shusho yo kwereka abantu ko umushumba afite agaciro gakomeye kuruta ak’intama, itera impungenge z’ibimuturukamo.
Uyu ni umukino wo gukanga abantu. Iki ni icyaha Imana yanga urunuka “Ubwibone” Bene aba bashumba ntibatinda kugwa hasi.
3. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBAPFA KUBONEKA UKO BABONYE“:
Iyo uganiriye n’umubare munini w’abakristo basengera mu matorero y’ubuyobe nk’aya niba bajya babona umwanya wo kubonana nabo kugira ngo babahe impuguro ziba zigenewe w’abakristo (umwe ku wundi) bakubwira ko ibyo ntaho babibona. Bavuga ko babona umushumba aza kwigisha gusa ubundi akinjizwa mu modoka huti huti n’abashinzwe kumuherekeza (Abasore b’ibigango) nuko bikarangirira aho, ku yindi minsi bakamuboneyeho ku Itorero bakamubona ku mateleviziyo cyangwa se bakamwumva ku maradiyo gusa.
Intumwa Pawulo yakoraga ibinyuranye cyane n’iyi myitwarire. Inshuro nyinshi wasangaga abana umunsi ku wundi n’abo yigishaga. Niba umushumba adashobora kumva ko ari ku rwego rumwe n’urw’abakristo ayoboye ngo bamwisanzureho, icyo gihe aba yarataye umurongo. Dore amagambo meza Intumwa Paulo yandikiye abatesalonike kuri iyi ngingo”
“Ni cyo cyatumye mudutera imbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabaha ubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubaha ubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutima cyane.” 1 Tesalonike 2:8
4. Abahanuzi b’ibinyoma bagaragaza ko ari “IBIHANGANGE“, bakerekana ko abantu babayeho ku bwabo:
“Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,” 1Tim 3:2
Umushumba ugaragariza abakristo ayoboye ko aramutse adahari ubuzima bwabo bwaba buri mu kaga kuko yaba atakibahanuriye ibizababaho, uwo si uw’Imana ahubwo ni uwa Se Satani. Abashumba benshi bakoresha ububasha bwabo mu gukangisha abayoboke icyo bari cyo kugira ngo babayoboke bimariyemo.
5. Abahanuzi b’ibinyoma “NTIBEMERA GUKORANA N’ANDI MATORERO Y’UMWUKA”
Bene aba bashumba uzasanga badakunda kujya aho abandi bari ngo bahugurwe, usanga baba mu mwuka wo gusenya iby’abandi, bumva ko ari bo banyakuri. Ntibaba mu mahuriro y’amatorero y’umwuka kuko baba bazi ko hari igihe bagubwa gitumo n’abanyamwuka nyakuri. Bene aba uzasanga barashyizeho uburyo bwabo bwihariye bavugamo, uburyo bagenda n’ibindi bigamije kwereka abantu ko bafite umwihariko wabo utaba mu yandi matorero. Iyo abayoboke babavumbuye bakava mu matorero yabo, usanga basigara babavuma bikomeye!
6. Abahanuzi b’ibinyoma “BISHYUZA BURI SERIVISI IKORERWA MU RUSENGERO”
Iby’amafaranga n’amatorero yo muri iki gihe byo sinabyinjiramo cyane kuko ahari nziko hari abandusha kubimenya cyane. Aba bashumba uzasanga basaruza amafaranga ku gato no ku kanini, ariko badashobora kugira inkunga bagenera umukristo uri mu bibazo.