• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Editorial 24 Aug 2017 ITOHOZA

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya 116 rivuga ko Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe. Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Ibi bisobanuye ko iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida Kagame ryabaye ku wa 18 Kanama, ni ukuvuga ku itariki ya 02 Nzeri, Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma nshya azaba yamaze kumenyekana hanyuma indi minsi 15 nayo igashira tuzi abaminisitiri bayigize.

Kugeza ubu nta n’umwe mu ba Minisitiri bari muri guverinoma icyuye igihe waguhamiriza ko yizeye neza ko azagaruka muri guverinoma nshya, kuri bose ubwoba ni bwose, amakuru twamenye aravuga ko bamwe muri bo bari kurara kuri Whatsapp babazanya ni nde ufite amahirwe yo kugaruka muri Guverinoma abandi batangiye gutekereza ku yindi mishinga cyangwa ahandi bazajya gusaba akazi mu gihe imbehe yaba yiyubitswe.

Abarokore bari mu masengesho yo kwiyiriza, basaba Imana ko yabahishurira niba izakomeza kubarambikaho ibiganza. Abandi bari mu bahanuzi ngo barebe niba hari icyo babahanurira ubwo abo bamaze kumenya ibyabo, abatuzura umwuka rero bo, igitima kiradiha!

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Urebye ibintu neza, Guverinoma nshya ya Kagame izabona umugabo isibe undi kandi umunebwe n’ujenjetse ntazayica iryera.

Ibi umuntu yabipimira ku minsi 21 ya Perezida Kagame ubwo yazengurukaga igihugu cyose yiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda mu matora aherutse gutsindira ku bwiganze.

Imvugo ye yumvikanishije ko imyaka irindwi iri imbere ari iyo guteza imbere u Rwanda, rukaba nk’ibindi bihugu bimaze kugira aho bigera mu ruhando mpuzamahanga.

Ahantu hose 32 yiyamamarije kuva ku itariki 14 Nyakanga kugeza ku ya 02 Kanama, yumvikanye avuga ko ntacyo ibindi bihugu byagezeho u Rwanda rutageraho, ariko icyo bisaba ari ugukora, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage no kugira intumbero yo kumva ko buri kintu cyose gishoboka mu gihe hari ubushake.

Ku bayobozi rero, reka imitima yabo idihe ni mu gihe kuko niba hari ibyo batujuje mu myaka ishize baribaza uko bizagenda. Nawe se niba Umukuru w’Igihugu ageze i Rusizi akavuga ati sinshaka kongera kumva ikibazo cya Hotel yanze kuzura, bwaki mu bana, imirire mibi, kwicwa n’indwara zitacyica abantu ahandi n’ibindi, ubwo wowe ubifite mu nshingano wagoheka? Umunsi w’amanota ugeze waba utuje wicaye mu myanya w’imbere?

Tariki ya 23 Nyakanga 2017, Perezida Kagame yabwiye abaturage ko hari ibyo akarere ka Ngoma katagezeho kandi byari bikwiye kuba byarakozwe ariko ko mu gihe atowe, azabibaza abayobozi bazaba bagiyeho.

Ati “Nanjye ndi mu bibaramo ko dufite ibyo tugomba kuba dufite tutakoze. Turaza kubikora rero. Aba bayobozi dukorana, nimurangiza kuduha icyizere cyanyu itariki enye kanama, uzaba yakomeje, [abaturage bakoma amashyi, abandi bati ni wowe] ariko ndavuga no muri abo bayobozi, ndumva nzatangiriraho mbibabaza uko twabigenza kugira ngo iyo sura ihinduke kuko izagomba guhinduka byanze bikunze.”

Ibi byo ubwabyo birashimangira ko nta kabuza hari impinduka zigomba kuzaba muri Guverinoma kugira ngo iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange ribashe kubageraho nkuko baba barabyemerewe.

Ikindi kandi mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA mbere gato y’amatora, yavuze ko ataranyurwa n’imikorere y’abayobozi bo mu nzego bwite za leta aho rimwe na rimwe hari imyitwarire yabo ijya imutera uburakari.

Yagize ati “Hari ikintu ntarumva neza. Mwicaye n’abantu mwaganiriye, mwavuze dukore iki, gushaka umuti w’iki kibazo. Mwanabiganiriye mwese murasa n’ababyumvikanaho. Ndetse bimwe byabavuyemo baravuga ngo dukore dutya kandi kubera impamvu, kubera ko babyumva.

Hashira amezi atatu cyangwa atandatu, hari ubwo nsubira inyuma gushaka kumenya aho tugeze ukabaza ba bandi mwari kumwe ukagira ngo ntiyari ahari, ukabona arabyibutse ati harya! N’undi nawe akabaza undi ati harya ugasanga ati naribagiwe cyangwa se narabikoraga ngezaho mpura n’ikibazo arangije aricecekera ntiyanavuga.”

Ubu aba bibagirwa umutima wabo uratuje? Si aha gusa kandi Kagame yaciye amarenga y’uko hari abayobozi batuzuza inshingano zabo kuko ejo bundi aha muri Youth Connekt mu kiganiro yari ahuriyemo na Jack Ma, yateye urwenya avuga ko hari ubwo ajya atekereza kuba nka Minisiteri runaka yajya mu maboko y’abikorera ku giti cyabo kuko abona ba Minisitiri baziyobora batubahiriza inshingano zabo uko bikwiye.

-7675.jpg

Abagize Guverinoma icyuye igihe

2017-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Umunyarwanda arabundabunda muri ‘New Zealand’ akwepa ubutabera

Editorial 04 Jan 2017
Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Kayumba wananiye Kagame ntiyashobokana na Nkurunziza

Editorial 27 Aug 2016
Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Umunyemari Rujugiro Tribert urupfu ruramugera amajanja

Editorial 06 Feb 2017
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Editorial 15 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Editorial 17 Nov 2018
Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Editorial 30 Mar 2020
Amavubi yatsinze Congo Kinshasa
IMIKINO

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Editorial 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru