Kuva aho Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ingabo z’u Rwanda y’urukomatane rw’intwaro, yabereye mu kigo cy’i Gabiro mu karere ka Gatsibo ku wa Gatanu ku ya 4 Ugushyingo 2016.
Iyo myitozo yakozwe na diviziyo ya mbere y’ingabo, yari igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.
Gen. Kayumba Nyamwasa byaramuriye ndetse ababazwa bikomeye n’uko u Rwanda rufite ubwirinzi buhambaye, ajya kwiyahura kuri Radio RTLM/Itahuka, avuga ko Kagame ngo agaragaza intwaro za rutura ariko mu gihugu nta ruganda ruko n’igikwasi.
Ibi bitekerezo bya Kayumba bigaragaza ko atigeze akunda igihugu ko ahubwo yarwaniraga inyungu ze bwite, ari nayo mpamvu yahisemo kuba ikigarasha, ni gute ababajwe n’uko igihugu gifite ubwirinzi?
Kayumba na Rosette
Kayumba aheruka mu Rwanda 2010, RDF yari azi siyo y’ubu, ingabo z’u Rwanda zimaze kugira ingufu zihambaye n’intwaro zikakaye zo kwivuna umwanzi niba rero Kayumba yakekaga ko ashobora kugaruka mu Rwanda guhungabanya umutekano nk’ibyo yakoraga we na Karegeya bayobora ibitero bya Grenade muri Kigali, baca abaturage amaguru, aribeshya.
Icya kabiri : Kuba Kayumba Nyamwasa yarandikiye abacamanza b’ubufaransa bashinzwe gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege yarimo perezida Habyarimana na Ntaryamira w’u Burundi, abasaba ko bamwumva agatanga ubuhamya bugamije gushinja Perezida Kagame kuba ariwe ngo wahanuye indege ya Habyarimana.
Akabeshya ko yari mu mwanya umwemerera kubimenya, bamubaza niba yari mu nama itegura icyo gikorwa cyo guhanura indege aho kugisubiza ati “nari ndi mu mwanya unyemerera kubimenya”. Mu by’ukuri biragaragara ko Kayumba ari ikigarasha.
Icya gatatu : Kuba Kayumba ashaka ubuhunzi mu bufaransa kuburyo yatangiye no kuvugana na Kanziga Agatha umupfakazi wa Habyarimana amubwira ko agiye gutanga ubuhamya ku ihanurwa ry’indege yarimo umugabo we nawe akamusaba kumuvugira kubayobozi b’ubufaransa kubona ubuhungiro mu bufaransa kandi Agathe Kanziga nawe amaze imyaka isaga 18 asaba ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa yarabibuze, ni ikerekana ko koko Kayumba ari ikigarasha.
Icya kane: Kuba ishyaka reye RNC rifitanye imikoranire ya bugufi na Willy Nyamitwe uherutse mu nama Oslo aho yerekanye amashusho (Film Documentaire) y’intwaro n’ abasilikare, abeshya ko ari iby’igisilikare cy’u Rwanda, kandi ahubwo herekanywe amashusho arimo intwaro n’abasikare by’aba Congomani b’Abatwa b’Impunyu ziba mu mashyamba ya Congo, abandi ari aba Mai Mai.Ibi byose ni ibigaragaza ko Kayumba ari ikigarasha.
Icya gatanu: Kujya kurwanira hejuru y’umugogo w’Umwami Kigeli afatanije na Rujugiro, Rujugiro agatanga amafaranga ngo umugogo wa Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda, ahubwo ujyanwe muri Protugal, Chancellor w’umwami Boniface Benzinge, akemera kugurisha umugogo w’umwami, agahaho Emmanuel na Rwigemera bakayasangira nabashiki ba Benzinge bivugwa ko ari nabo basahuye ibintu byari munzu kwa Kigeli, babona bimaze kumenyekana bagakwepa, bagasiga umugogo w’Umwami mu buruhukiro.
Rujugiro Ayabatwa Tribert
Hari amakuru avuga ko Benzinge yari yarakodesherejwe inzu yakataraboneka n’imodoka yo kugendamo, avuye kuba munzu z’abasaza none akaba yaraburiwe irengero n’ubwo hari amakuru twamenye avuga ko yigiriye mu Bwongereza kurirayo ayo mafaranga ya Rujugiro.
Nguwo Boniface Benzinge mu Bwongereza
Ariko ibintu bitangiye kujya mu buryo kuko mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2016 n’Umuryango w’Umwami Kigeli V uhagarariwe na Christine Mukabayojo, rivuga ko ibivugwa ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yari yaranze ko azatabarizwa mu Rwanda atari ukuri.
Iryo tangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamaganye ibi byose bigaragara kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga ko: Umwami atazatabarizwa mu Rwanda, ko Umwami yasize abwiye icyo yifuza inshuti ze za hafi ku bijyanye n’itabarizwa rye, ko umuryango we wa hafi uri gushakisha ubufasha mu bantu batandukanye haba mu mazina yawo no mu izina ry’Umuryango washinzwe n’Umwami.”
Nyakwigendera Umwami wanyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa
Iri tangazo rikomeza rigira riti “ Kuri ubu, ibijyanye no gutabariza Umwami biracyategurwa kandi Umuryango we wa hafi n’abafitanye nawe isano ry’amaraso bya hafi bashimangira ko Umwami azatabarizwa mu Rwanda kandi bari gukora ibishoboka byose ngo ibyo bikorwe.”
Uyu muryango waburiye abantu bose bazatanga amafaranga muri gahunda zo gutabariza Umwami, ko atari iby’Umuryango ndetse n’ubikora agomba kwirengera uko byagenda kose.
Cyiza Davidson