Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugeze ku iterambere rufite uyu munsi kubera amahitamo rwakoze arimo gushyira hamwe, ku buryo intambwe zose igihugu gitera abaturage bazigiramo uruhare.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari muri King’s College i Londres, aho yari muri icyo gihugu yitabiriye inama yahuje u Bwongereza na Afurika ku wa 20 Mutarama 2020.
Perezida Kagame yagarutse ku ntambwe u Rwanda rwateye mu myaka 25 ishize, ubwo rwivanaga mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rugahinduka kimwe mu bihugu bifite ubukungu buzamuka kurusha ibindi kuri uyu mugabane.
Ni amahano yari akomeye kuko hejuru ya kimwe cya cumi cy’Abanyarwanda bishwe, abandi bavanwa mu byabo. Ibyo kandi byagiye bihurirana n’izindi mpinduka ku mugabane u Rwanda ruherereyeho, zikarugiraho ingaruka.
Yakomeje ati “Uburyo bwonyine bwo kubirenga bwari ukwirebaho ubwacu. Kandi uburyo bwonyine bwo gutera imbere nk’igihugu kidakora ku nyanja bwari ukongerera ubushobozi abaturage bacu ndetse tugafatanya n’akarere mu bijyanye n’ubukungu.”
Yavuze ko ibintu bitatu u Rwanda rwubakiweho kwari ukumva ko ibintu byose byihutirwa; ko Abanyarwanda bagomba kunga ubumwe kuko amacakubiri yabagejeje kure; kandi bakumva ko bagomba kwigira ko bagomba kwikemurira ibibazo ariko bakigira ku bandi ndetse bagafatanya kuko bituma ibintu byihuta.
Yakomeje ati “Iterambere ridashidikanywaho twagezeho mu Rwanda ni ukubera gukoresha aya mahame ku mbogamizi twagiye duhura nazo. Igikomeye ariko ni uburyo abaturage babigizemo uruhare kugira ngo bungukire muri gahunda zishyirwaho.”
Perezida Kagame yavuze ko hakiri urugendo rurerure, ariko Abanyarwanda bifitiye icyizere ku buzima bwabo ndetse babona neza icyerekezo igihugu kirimo.
Mu kiganiro kandi yagiranye na Alexander Downer, Perezida Kagame yashimangiye ko iterambere u Rwanda rugezeho ritashobotse kubera umuntu umwe, ahubwo ari “twese hamwe”, kuko bakuye amasomo mu mahano igihugu cyanyuzemo.
Yakomeje ati “Twabonye amasomo ko ibintu bitakorwa igihe ubibahatira. Aho ariho hose. Nubwo hari ubwo bikunda, biba iby’akanya gato. Ibintu bikoreka neza iyo uhurije abantu hamwe, maze bakagira uruhare mu rugendo rwo gushaka igisubizo.”
Yahise atanga urugero ku isuku igaragara mu Rwanda, avuga ko nta mashini igenda ihatira abantu kubikora, ko atari byo ahubwo bishingira ku myumvire y’abaturage.
Yanavuze ko u Rwanda rwiyemeje kurwanya ruswa, hagashyirwaho uburyo bufazsha abantu kuyirwanya kandi buri wese akabazwa inshingano ze, ku nzego zose.
Perezida Kagame yanagarutse ku bimutera imbaraga zo gukora cyane. Ati “Nakuriye mu bibazo, rimwe na rimwe ibibazo biragukomeza cyangwa bikagusenya. Nagize amahirwe yo kudasenywa n’ibibazo ahubwo bimpindura mu mitekerereze no kugira icyo ukora mu guhangana na byo.”
Mu Bwongereza kandi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Perezida Kagame yakiriye abashoramari bo mu Bwongereza basaga 50 bo mu nzego zitandukanye, zirimo serivisi z’imari, ingufu, ibikorwa remezo n’ubukerarugendo, bamurikirwa amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu.