Nyuma yaho Polisi y’u Rwanda isubije iy’u Burundi umupolisi wayo witwa Irakoze Theogene wafatiwe mu Rwanda mu Murenge wa Bweyeye, nyuma y’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano; polisi y’u Burundi yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter ko uyu mupolisi yakorewe iyicarubozo (torture).
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa polisi y’u Burundi aho bavuga ko uyu Irakoze Theogene yari afite ibikomere bituruka kw’iyicarubozo, abakurikiranira hafi ibica kuri Twitter bahaye urwamenyo polisi y’u Burundi bayiseka ko ibyo yandika ntaho bihuriye n’ifoto igaragaza ko uyu mupolisi ameze neza ntanikibazo na gito afite.
Uyu mupolisi wasubije iwabo, yari yafashwe tariki 13 Mata 2018, agerageza gusubira mu gihugu cyabo mu buryo bwa Rwihishwa.
Uyu mugabo w’imyaka 36 avuga ko yageze mu Rwanda nyuma yo gusinda akarohama mu mugezi wa Ruhwa, ariko mu kwirwanaho agashiduka yomokeye mu Rwanda. Aho ni naho yahise atabwa muri yombi bamusangana n’Icyuma.
Yagize ati “Kuwa gatanu niriwe ntembera ngeze ahitwa imiremera cya nsanga ahari imiryango barashobora kumpa agacupa ndakanywa.”
Amaze gusinda nibwo yatashye ngo azakubona inzira ayiciyemo ashiduka aguye mu mugezi. Ati “Sinzi ukuntu nakubise akaboko mfata ibyatsi mba nshitse ku butaka bw’u Rwanda ngeze ku kiraro cya Ruhwa niho bamfashe nari nasinze Vraiment.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, yabwiye IGIHE ko nk’uko inzego zibishinzwe zabigenzuye, byagaragaye ko uyu mupolisi yageze mu Rwanda yatwawe n’Umugezi wa Ruhwa, bitari mu buryo bwo guhungabanya umutekano.
Yagize ati “Yatubwiraga [Uwo mupolisi] ko yari yanyoye, hanyuma mu kunywa kubera ko [mu gutaha] yari inzira iri hafi y’uruzi atubwira ko yaguye mu ruzi, kuko rwari rwuzuye haguye n’imvura nyinshi, rukamwerekeza ku butaka bwacu. Niko yavuyemo kandi byagaragazaga ko yahageze nta kintu kibi kigenderewe.”