• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Editorial 13 Jan 2019 IMIKINO

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Meddy Kagere yafashije ikipe ye ya Simba Sports Club yo muri Tanzania kwitwara neza mu mukino wa mbere w’amatsinda ya CAF Champions league y’uyu mwaka atsinda bibiri muri bitatu batsinze JS Saoura yo muri Algeria.

Abakunzi b’umupira w’amaguru muri Tanzania cyane abafana ba Simba SC baboneye Meddie Kagere izina rishya kubera kubatsindira ibitego byinshi kandi akabibona ku mikino ikomeye. Ubu yiswe ‘Machine ya Kinyarwanda’.

Simba SC niyo kipe rukumbi yo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba iri mu matsinda ya CAF Champions League. Mu mukino ufungura amatsinda yahanganye na Jeunesse Sportive de la Saoura yo muri Algeria mu mukino ubanza wabereye kuri Uwanja wa Taifa kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019.

Umutoza wa Simba SC, Patrick Aussems, ntabwo yagiriye icyizere abakinnyi babiri b’abanyarwanda kuko kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima na rutahizamu Meddie Kagere bombi babanje ku ntebe y’abasimbura.

Yaje gukora impinduka hakiri kare, Meddie Kagere yinjira mu kibuga ku munota wa 37 asimbuye kapiteni John Raphael Bocco binatanga umusaruro kuko Simba SC yahise ifungura amazamu ku munota wa gatatu w’inyongera kuko iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye ari 0-0.

Igitego cya mbere cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Uganda, Emmanuel Arnold Okwi. Mu gice cya kabiri Meddie Kagere yatsinze ibitego bibiri byashimangiye intsinzi ya Simba SC, kimwe ku munota wa 52 ikindi ku munota wa 67.

Uyu mukino warangiye Simba SC itsinze Jeunesse Sportive de la Saoura 3-0 watumye ihita iyobora itsinda ‘E’ n’amanota atatu n’ibitego bitatu izigamye, ikurikiwe na National Al Ahly yo mu Misiri yo yatsinze AS Vita Club 2-0.

Abakunzi ba Simba SC bahimbye Kagere izina rishya (Machine ya Kinyarwanda) bishimiye intsinzi ya 3-0

Mbere y’umukino, icyizere cyari cyose mu bafana

Bishimira igitego cya mbere cyatsinzwe na Emmanuel Okwi

Rutahizamu w’Amavubi, Meddie Kagere, yatsinze ibitego bibiri byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ntabwo Kagere yari arimo

2019-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026

Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026

Editorial 28 May 2025
Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Police FC yaguye miswi na Marines FC, muri shampiyona y’isi, u Rwanda muri Sitting Volleyball y’abagore batsinze umukino wa kabiri

Editorial 06 Nov 2022
Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Amasura mashya ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 na Nigeria na Zimbabwe

Editorial 26 Aug 2025
Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Nyuma y’imikino ine Rayon Sports yaboye intsinzi, Police itsinda Marines FC

Editorial 28 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR
INKURU NYAMUKURU

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Editorial 24 Jul 2019
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84
HIRYA NO HINO

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho babiri bagera kuri 84

Editorial 03 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru