Uwatsinzwe amatora y’ubudepite muri 2013, ubu akaba ashaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri uyu wa mbere tariki 15/5/5016 yatumije abanyamakuru mu nama ariko ntiyaboneka kandi abanyamakuru bo bari bitabiriye ari benshi !
Mwenedata Gilbert w’imyaka 42 y’amavuko yari yatumije abanyamakuru benshi bishobotse mu nama bari batangarijwe yari kubera muri Sports View Hotel hano mu mujyi wa Kigali saa munani z’amanywa zuzuye, ariko abanyamakuru bategereje hafi isaha yose, bahava batabonye uwo mugabo wifuza kuba kandida Perezida nk’umukandida wigenga !
Bamwe muri abo banyamakuru baje guhamagara Mwenedata kuri telephone, ababwira yuko ikiri ku biro by’Akarere ka Gasabo aho ngo yari agitegereje icyemezo cyo gukoresha iyo nama yari igenewe abanyamakuru. Abo banyamakuru bahebye uwabatumiye bigendeye ariko bibaza ikibazo batashoboye kubonera igisubizo.
Watumira ute abantu mu nama, ukababwira isaha n’aho igomba gukorerwa utarabona icyangombwa kikwemerera kuyikoresha ?
Ikindi abanyamakuru bamenye n’uko Mwenedata yari yarangije kwishyurira icyumba iyo nama yari gukorerwamo muri Sports View. Na none gutanga amafaranga wishyurira ahantu utaramenya neza yuko hari icyo uzahakorera ntabwo bigaragaza imifatire myiza y’icyemezo ku muntu utekereza kuba yaba umukuru w’igihugu.
Umukuru w’igihugu agomba kuba umuntu ufata ibyemezo nyuma yo gushishoza bihagije, kandi akirinda buri kintu cyashobora gutuma amafaranga yangizwa !
Usibye Mwenedata, abandi bamaze kugaragaza yuko bifuza kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga mu matora zaba tariki 4/8/2017 ni Mpayimana Philippe na Rwigara Sima Diane, umaze iminsi ugaragazwa mu mafoto yambaye ubusa !
Mwenedata Gilbert ubwo yari kumwe n’umugore we Nikuze Providence mu 2013 mu bikorwa bye byo kwiyamamariza kuba umudepite
Mwenedata Gilbert yigeze kuba umukozi wa USAID ubu akaba n’umwe mu bayobozi b’Itorero ryitwa Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda. Mu matora y’ubudepite 2013 Mwenedata yagerageje gukora kampanye nziza, dore yuko yari anafite amahirwe kuko ariwe wenyine wari umukandida wigenga, ariko mu matora abona amajwi angana na 0.4 %. Mu Rwanda kugira ngo umukandida wigenga atsindire kuba depite agomba kugira amajwi nibura angana na 5 %.
Mwenedata yavukiye mu Karere ka Bugesera akaba afite umugore n’abana batatu, akaba yararangije muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Casmiry Kayumba