Mu kiganiro Rukokoma yakoze mu Bubiligi muri iki cyumweru abwira abanyamakuru babiri aribo Agnes Mukarugomwa na Gaspard Musabyimana bafite ama radiyo akorera kuri Internet, hamwe nicyo mugenzi we Innocent Biruka yakoranye n’ijwi ry’Amerika ( VOA) birashimangira neza ko bari inyuma y’ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda ndetse ko bashishikariza urubyiruko gukora hasi bikibutsa abantu za mvugo nkizaba Habyarimana na Matayo bati “nzabwira interahamwe zange tumanuke”. Imvugo z’ingirwa banyapolitiki nka Twagiramungu zikwiye guhagurukirwa zikamaganwa kuko zihembera amacakubiri ndetse n’urwango mu Banyarwanda bityo n’urubyiruko rukaba rukwiye kutazitaho. Ibihugu nk’u Bubiligi bibacumbikiye bifite inshingano zo kubakurikirana no kubashyikiriza ubutabera.
Ku bazi Twagiramungu bemeza neza ko akura mu myaka ariko adakura mumutwe cyangwa mu bwenge. Ntawakwibagirwa uburyo yamarishije abantu abashora mu ntambara kandi abizi neza ko bazagwa muri ibyo bikorwa bateguriye mu Bubiligi.
Ngarutse ku nama ya MRCD, yari iyo kwikura mw’isoni kuko abagararagara usibye Rukokoma yari yateguwe n’umu CDR mukuru Innocent Biruka ndetse ariwe washyizeho igitutu ngo ikorwe doreko amakuru Rushyashya yari ifitiye gihamya iyo nama nyuma yo gusubikwa yari yashyizwe ku italiki ya 16 /11/2019. Undi wari uhari yari Chantal Mutega akaba ari umugore ufite agahigo ko kuzerera mu mitwe itandukanye itavuga rumwe na leta y’u Rwanda. Ngaho kwa padiri Nahimana na handi aho yari muri ya guverinoma ikorera mu buhungiro ubu akaba ageze kwa Twagiramungu. Iturufu ye ni akarimi gatyaye ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, nkuko abamubanjirije mu kuyihakana aribo Joseph Nkusi binyuze mu kinyamakuru Shikama bari imbere y’ubutabera nta kabuza ko nawe azahagezwa.