Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe Abatutsi, hari amwe mu matariki agaruka mu mitwe y’Abanyarwanda kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ibindi byakorwaga muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Nk’uko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ibicishije ku rukuta rwayo rwa twitter ibitangaza, ngo ku wa 28 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure, ubu ni mu Murenge wa Muyira , muri Nyanza, n’ubwo babanje kwirwanaho, nyuma baje kwicwa n’abajandarume n’abasirikare.
Kuri iyi tariki kandi nibwo Yusufu Munyakazi n’Interahamwe ze ngo bavanye i Bugarama bishe Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwase Shangi ,barekeye aho ari uko bibwiye ko bashize bose.
Ubwo bakekaga ko haba hakiri abakiri bazima, bakoresheje amayeri barahamagara ngo niba hakiri Abagore n’Abakobwa bagihumeka, bigaragaze babakize babeshya ko muri gahunda yabo nta kwica abagore byarimo.
Abagihumeka ngo bavuye munsi y’imirambo yabagwiriye, bibwira ko koko bashaka kubakiza. Bamaze kubagwiza babajyana inyuma y’amazu ya Paruwasi barabasambanya ikivunge barangije barabica.
Kuri iyi tariki, Akanama k’Umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi, kamaze amasaha 8 baburana ku ikoreshwa ry’inyito Jenoside, ku bwicanyi bwaberaga mu Rwanda. Igihugu cya Leta Zunze za Amerika n’u Bwongereza byakomeje gutsimbarara banga gukoresha iyo nyito.