Kuri iki cyumweru, muri Localite ya Kanyarucinya habaye inama yatumijwe na Gen Njike ndetse yitabirwa na Maj Gen Shiko Tshitambwe mu kurebera hamwe icyakorwa ngo umugi wa Goma utagwa mu maboko y’inyeshyamba za M23. Muri iyi nama, FDLR ifite uruhare runini muri iyi ntambara kuko bafatanya na FARDC yari yatumiwe ihagarariwe na Maj Nkodosi uzwi ku gataziriro ka Silencieux na Sergent Gaston uzwi ku mazina ya Habarugira Joseph bo muri Unite CRAP iyoborwa na Col Ruhinda.
Muri iyo nama Maj Gen Shiko Tshitambwe yabasabye gukomeza umutsi bakarengera umugi wa Goma, dore ko ingabo za FARDC zacitse intege akaba ari ingabo za FDLR zigihanyanyaza mu guhangana na M23. FDLR kandi imaze gupfusha abasirikari benshi dore ko uwitwa Capt Noheli yaguye ku rugamba kuko niwe wari uyuboye ingabo za FDLR+FARDC zahanganaga na M23 ku gice cy’umupaka wa Kabuhanga wegera mu Rwanda.
Naho ku ruhande rwa Mabenga, ingabo za FDLR zisubiriye ku cyicaro cyazo ahazwi nka Kazaroho no ku gasozi ka Gapopi. FDLR yivumbuye kuberako urusasu ruvuga FARDC ikiruka ikabasiga ku rugamba bonyine.
M23 kandi yigaruriye Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR. Mu mirwano ikomeye yahanganishije umutwe wa M23 Inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari ihamaze igihe igenzura nyuma y’aho abasirikare ba FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .
Inkuru dukesha Rwanda Tribune nuko imirwano yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugera saa sita z’aya manwa ku munsi w’ejo. Inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col.Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy’amasaha ane ariko ntibyaza kuborohera kubera ko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko,ufite ipeti rya Sergent wafatiwe ku rugamba yatangaje ko ingabo za Leta zibangira amaguru ingata zigata urugamba zikahasiga FDLR. Uyu musirikare yagize ati: “Nawe se nigute umusirikare adashaka gupfira igihugu cye ngo ninjye ugomba kugipfira. ”
Ifatwa rya Tongo n’igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n’imiryango yabasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi.