Nubwo imvururu zitajya zishira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), izakomokaga mu kutubahiriza gahunda y’amatora ya Perezida wa Repubulika zasaga nk’izahosheje ariko amagambo Perezida Joseph Kabila aherutse kuvuga ashobora gutuma umuriro wongera kwaka !
Iki gihugu kimaze umwaka usaga kiri muri politike zidasobanutse ku buryo mu mpera z’umwaka ushize amaraso yari atangiye kumeneka ariko Kiliziya gaturika irahagoboka, intambara irahosha ariko ibyayikururaga bidakemutse neza.
Ikibazo cyatumaga imvururu zikaza umurego muri DRC, cyane muri Kinshasa, n’uko abo muri opozisiyo babonaga tariki 19 Ukuboza 2016 yegera ariko nta myiteguro ikorwa ngo habeho amatora. Kuri iyo tariki nibwo Perezida Joseph Kabila yagombaga kurangiza manda ye ya kabiri ari nayo yari kuba iya nyuma nk’uko itegeko nshinga ribiteganya.
Bimaze kugaragara neza yuko DRC igiye kwinjira mu mirwano yeruye, kuko abantu bari batangiye kwicana n’ubusahuzi buherekeje imvururu, inama y’abasenyriri muri Congo (CENCO) yatangije imishyikirano ihuza leta n’abatavuga rumwe nayo. Iyo mishyikirano yatangiye tari 8 Ukuboza 2016, irangira tariki 31 uko kwezi igeze ku myanzuro yatumye abo muri opozisiyo bagira ikizere intambara mbi benshi bari biteze ntiyavuka, abaturage ba DRC barya bonane ya 2017 mu mwuka w’amahoro bari bagihumeka kugeza ubu ! Ayo masezerano y’amahoro akubiye mu ngingo eshatu zikomeye ari nazo zonyine zatumye hadakomeza imirwano.
Ingingo ya mbere ivuga yuko hagomba gushyirwaho Minisitiri w’intebe mushya kandi akava muri opozisiyo. Ingingo ya kabiri ikavuga yuko hagomba kubaho amatora mu mpera za 2017, naho iya gatatu ikavuga ko Perezida Kabila atemerewe kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ingingo yo gushyiraho Minisitiri w’intebe yari guhita ishyirwa mu bikorwa ariko bigera mu ntangiriro za Mata uyu mwaka atarashyirwaho. Impamvu yabiteraga n’uko Perezida Kabila yasabaga opozisiyo kumwoherereza amazina y’abantu basaga babiri ngo ahitemo umwe ariko opozisiyo yo igashaka kumuha izina rimwe gusa ry’ugomba kuba Minisitiri w’intebe.
Kugeza ubu muri DRC iyo uvuze opozisiyo uba uvuze amashyaka yibumbiye mu cyitwa Rassemblement, ariko nayo ikagiramo ishyaka UDPS rivuga rikijyana. Iyi Union UDPS ikunze kwitirirwa uwayitangije, Etienne Tshisekedi wa Mulumba witabye Imana muri Gashyantare uyu mwaka.
Perezida Joseph Kabila
Rassemblement yifuzaga yuko umuhungu wa Tshisekedi ( Felix) yaba ariwe ugirwa Minisitiri w’intebe ariko Perezida Kabila akabyanga, tariki 7 Mata uyu mwaka yishyiriraho Bruno Tshibala. Tshibala yigeze kuba umunyamabanga mukuru wa UDPS mbere yuko tshisekedi yitaba Imana. Yirukanywe muri iryo shyaka kubera yuko atemeraga ko Felix yasimbura se ku myanya y’ubuyobozi !
Kuba Bruno Tshibala ari ku mwanya wa Minisitiri w’intebe ariko atemewe na opozisiyo bimeze uko ariko ibintu bikaba byakomezaga. Ikibazo ubu aho kiri ni kuri ya ngingo ya kabiri n’iya gatatu, zivuga yuko amatora agomba kuba mu mpera z’uyu mwaka kandi Kabila atemerewe kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Igihe impera z’umwaka zari zitaragera ngo amatora akorwe cyangwa nta korwe, ngo Kabila yiyamamaze cyangwa ntabikore opozisiyo yasaga nk’ituje itegereje ! Ariko amagambo Kabila aherutse kuvuga ashobora gutuma umuriro waka. Ayo magambo ashobora kuba ukuri ariko kwakurura intambara, cyane yuko ubona opozisiyo iyifuza.
Ubu ibitangazamakuru hirya no hino ku isi bikomeje gukwirakwiza inkuru yasohowe n’ikinyamakuru cyo mu Budage (Germany) igaragaza yuko iby’amatora muri DRC Kabila atabirimo. Icyo kinyamakuru gisohoka buri cyumweru, Der Spiegel, mu mpera z’icyumweru gishize cyasohoye ikiganiro cyagiranye na Perezida Kabila ashimangira yuko nta kintu na kimwe arasezeranya abaturage ku byerekeranye n’amatora !
Abo baturage ariko bari bazi yuko muri bya biganiro byari bihagarariwe na CENCO Kabila yemeye yuko amatora zaba mu mpera z’uyu mwaka kandi atazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Ibyo ariko Kabila ashobora kubihakana kuko we bwite atari muri iyo mishyikirano, akaba nta n’ahantu yigeze ashyira umukono kubyayivuyemo !
Ariko kuko ishyaka rye, PPRD, ryari rihagarariwe muri iyo mishyikirano, nta kuntu Kabila yahindukira agatera utwatsi imyanzuro yayivuyemo. Ibyo Kabila kubyanga nta kindi byaba bisobanuye uretse gutumiza intambara yari isanzwe irekereje !
Casmiry Kayumba