Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire, kuwa Gatanu w’iki cyumweru bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka bari bamaze bafunzwe.
Kizito yahawe imbabazi ku ku gihano cy’igifungo cy’imyaka icumi yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.Yafashwe mu mwaka wa 2014.
Ingabire Victoire we yahawe imbabazi ku gifungo yari asigaje ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.Yafashwe mu 2010.
Nkuko biteganywa n’amategeko, uwahawe imbabazi hari ibyo ategekwa kubahiriza mu gihe imyaka y’igihano yari yarahawe kitararangira.
Iteka rya Perezida Nº 131/01 ryo ku wa 14/09/2018 n’Iteka rya Perezida Nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 atanga imbabazi kuri Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, agira ibyo ategeka aba bombi nyuma yo kurekurwa.
Bategetswe kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kubamenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho baba bigakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta.
Bategetswe kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe.
Mu gihe kwitaba ku munsi wagenwe bidashobotse, uwahawe imbabazi asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera.
Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu .Iyo adasubije bifatwa nk’aho ubusabe bwemewe.
Mu gihe bashatse kujya mu mahanga, Kizito na Ingabire bategetswe gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.
Ibyo abahawe imbabazi bategetswe bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwahawe imbabazi.
Uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri ahita agira inama Perezida wa Repubulika, akimara kubona iyo kopi.
Perezida wa Repubulika ashobora kubambura imbabazi mu gihe uwazihawe akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byo yategetswe.
Mu gihe uwahawe imbabazi yazambuwe, afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.
Kizito Mihigo yari asigaje igifungo cy’imyaka itandatu ku gihano yari yarahawe mu gihe Ingabire yari asigaje imyaka irindwi.
Sema Halelua
Icyambere Cyo Nuko Bafunguwe Kandi Bakaba Bari Hanze Ahubwo Ikibazo Ko Mubabwiye Kujya Bitaba Umushinja Cyaha Wo Munzego Zohasi Mbese Bazagumya Baburane? Ndumvanjye Nimba Mpabarekuye Mugomba Kubasubiza Numudendezo Wabo.