• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Ibyo Kizito na Ingabire bategetswe nyuma yo gufungurwa ku mbabazi za Perezida Kagame

Editorial 16 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyapolitiki Ingabire Victoire, kuwa Gatanu w’iki cyumweru bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame nyuma y’imyaka bari bamaze bafunzwe.

Kizito yahawe imbabazi ku ku gihano cy’igifungo cy’imyaka icumi yari yakatiwe n’Urukiko Rukuru.Yafashwe mu mwaka wa 2014.

Ingabire Victoire we yahawe imbabazi ku gifungo yari asigaje ku gihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yari yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga.Yafashwe mu 2010.

Nkuko biteganywa n’amategeko, uwahawe imbabazi hari ibyo ategekwa kubahiriza mu gihe imyaka y’igihano yari yarahawe kitararangira.

Iteka rya Perezida Nº 131/01 ryo ku wa 14/09/2018 n’Iteka rya Perezida Nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 atanga imbabazi kuri Ingabire Victoire na Kizito Mihigo, agira ibyo ategeka aba bombi nyuma yo kurekurwa.

Bategetswe kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho baba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kubamenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho baba bigakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta.

Bategetswe kandi kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe.

Mu gihe kwitaba ku munsi wagenwe bidashobotse, uwahawe imbabazi asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera.

Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu .Iyo adasubije bifatwa nk’aho ubusabe bwemewe.
Mu gihe bashatse kujya mu mahanga, Kizito na Ingabire bategetswe gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ibyo abahawe imbabazi bategetswe bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwahawe imbabazi.

Uwahawe imbabazi ni we usaba ko ibitegetswe bihindurwa cyangwa bivanwaho. Abisaba Perezida wa Repubulika mu nyandiko agaragaza impamvu, akagenera kopi Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze. Minisitiri ahita agira inama Perezida wa Repubulika, akimara kubona iyo kopi.

Perezida wa Repubulika ashobora kubambura imbabazi mu gihe uwazihawe akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byo yategetswe.

Mu gihe uwahawe imbabazi yazambuwe, afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.

Kizito Mihigo yari asigaje igifungo cy’imyaka itandatu ku gihano yari yarahawe mu gihe Ingabire yari asigaje imyaka irindwi.

Ingabire Victoire yashimiye Umukuru w’Igihugu kuba amufunguye ku mbabazi ze

Umuhanzi Kizito Mihigo yari amaze imyaka ine n’igice afunze
Anne Rwigara na Bernard Ntaganda bari mu basuye Victoire Ingabire iwe mu rugo
2018-09-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi,  anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Perezida Kagame yashyikirije ubuyobozi Abdel Fattah el-Sisi, anashimira Félix Tshisekedi wa RD-Congo

Editorial 10 Feb 2019
U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu

U Burundi: Imiryango itari iya leta yabujijwe gukora mu mezi atatu

Editorial 28 Sep 2018
Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Editorial 24 Jul 2025
Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Editorial 25 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Sema Halelua
    September 16, 201811:13 am -

    Icyambere Cyo Nuko Bafunguwe Kandi Bakaba Bari Hanze Ahubwo Ikibazo Ko Mubabwiye Kujya Bitaba Umushinja Cyaha Wo Munzego Zohasi Mbese Bazagumya Baburane? Ndumvanjye Nimba Mpabarekuye Mugomba Kubasubiza Numudendezo Wabo.

    Subiza

Leave a Reply to Sema Halelua Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC
IMIKINO

Kanyankore Yaounde atsinzwe umukino we wambere nk’umutoza wa APR FC

Editorial 08 Aug 2016
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo
INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Editorial 04 Feb 2019
Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]
Mu Rwanda

Bisi ya RITCO itwaye abantu 60 yakoze impanuka Imana ikinga ukuboko [ Amafoto ]

Editorial 21 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru