• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Editorial 19 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Tariki ya 17 Mutarama 2021, Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje inkuru yanditswe n’umushakashatsi w’Umufaransa Francois Garner nyuma yaho inkiko zimuhereye uburenganzira bwo kubasha gucukumbura inyandiko zishyinguye za Perezida Francois Mitterand zijyanye n’u Rwanda. Ubwo burenganzira yabuhawe muri Kamena 2020.

Garner yatangaje ko ibyo yiboneye n’amaso ye bigaragaza ko igihugu cy’Ubufaransa cyari kizi ibyaberaga mu Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe kugeza ishyirwe mu bikorwa. Muri bimwe Garner yatangaje yavuzeko:

Tariki ya 6 Gashyantare 1991, Jacques Pelletier wari Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe iterambere yandikiye Perezida Mitterand amumenyesha ibyaberaga mu Rwanda ko biteye ubwoba, kandi ko Perezida Habyarimana atashakaga imishyikirano na FPR Inkotanyi ahubwo yashyiraga imbere abahezanguni bari babangamiye imishyikirano harimo n’umugore we Agathe Kanziga ndetse n’Akazu kari kagizwe nabo mu muryango we.

Naho tariki ya 3 Mata 1992, Gen Christian Quesnot, wari Umukuru w’Ibiro bya Perezida Mitterrand ushinzwe ingabo ndetse na Thierry de Beauce wari ushinzwe ubutumwa bwo hanze muri Perezidansi ya Repubulika boherereje Perezida Mitterrand bamumenyesha ko mu Rwanda imitwe yitwara gisirikari ariyo Interahamwe n’Impuzamugambi ziri gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko ndetse ko ingabo z’Ubufaransa mu Rwanda zigamije kurengera Leta ya Habyarimana.

Tariki ya 15 Gashyantare 1994, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yakiriye abantu babiri bahagarariye Kompanyi Thomson Brandt Armements kugirango bazoherereze Leta ya Habyarimana kandi amasezerano y’Arusha yasinywe muri 1992 yari yarahagaritse ibyo kugurisha intwaro mu rwego rwo kugabanya ibikorwa by’intambara. Bongeyeho ko tariki ya 21 Mutarama 1994, ingabo z’umuryango w’Abibumbye zabaga mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) zafashe imbunda ziremereye 1000 za moritsiye zari zigenewe ingabo za Habyarimana. Hakaba hari hasigaye uburyo ibissu bya Moritsiye 2000 zari zatinze kuza kubera kwishyura zagombaga kuhagera.

Mu kiganiro Graner yagiranye n’ikinyamakuru Le Monde yemeje ko mu nyandiko zishyinguye yabashije kureba zanditswe hagati ya 1990-1994 zerekana ko Leta y’Ubufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko Leta y’Ubufaransa yashyigikiye ubutegetsi bwa Hutu Pawa ko kandi izo nyandiko zigaragaza uruhare rw’Ubufaransa mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Izo nyandiko kandi zigaragaza uruhare rw’abayobozi b’Ubufaransa bari basigaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside byaba kubaha amakuru y’ubutasi cyangwa se kugira uruhare mu ntambara.

Yongeyeho ko afite impungenge kuri komisiyo y’abahanga yashyizweho na Perezida Macron iyobowe na Vincent Duclert. Yemeje ko iyo komisiyo izatanga amakuru azafasha gusa Perezida Macron kuguma kubutegetsi  yirengagiza uruhare rwa Leta ayoboye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye Leta y’Ubufaransa kwemerera abashakashatsi bose kugirango bagere ku mwanzuro bahuriyeho bose.

2021-01-19
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Amafoto – Amavubi y’u Rwanda yanganyije na Harambe Stars ya Kenya igitego kimwe kuri kimwe mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022

Editorial 05 Sep 2021
’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

Editorial 14 Dec 2018
Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Mu Rwanda : Abanyamakuru babiri bahagaritswe gukora

Editorial 27 Feb 2018
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Editorial 23 Aug 2023
Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  
INKURU NYAMUKURU

Bidasubirwaho, iperereza ryo kurwego rwo hejuru ryemeje ko ruharwa Augustin Bizimana yaguye muri Congo Brazaville, Rushyashya yamenye icyo yazize  

Editorial 22 May 2020
“Bwiza bwirabura” indirimbo nshya ya Nick Dimpoz wo muri City Maid
SHOWBIZ

“Bwiza bwirabura” indirimbo nshya ya Nick Dimpoz wo muri City Maid

Editorial 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru