Tariki ya 17 Mutarama 2021, Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje inkuru yanditswe n’umushakashatsi w’Umufaransa Francois Garner nyuma yaho inkiko zimuhereye uburenganzira bwo kubasha gucukumbura inyandiko zishyinguye za Perezida Francois Mitterand zijyanye n’u Rwanda. Ubwo burenganzira yabuhawe muri Kamena 2020.
Garner yatangaje ko ibyo yiboneye n’amaso ye bigaragaza ko igihugu cy’Ubufaransa cyari kizi ibyaberaga mu Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi uko yateguwe kugeza ishyirwe mu bikorwa. Muri bimwe Garner yatangaje yavuzeko:
Tariki ya 6 Gashyantare 1991, Jacques Pelletier wari Minisitiri w’Ubufaransa ushinzwe iterambere yandikiye Perezida Mitterand amumenyesha ibyaberaga mu Rwanda ko biteye ubwoba, kandi ko Perezida Habyarimana atashakaga imishyikirano na FPR Inkotanyi ahubwo yashyiraga imbere abahezanguni bari babangamiye imishyikirano harimo n’umugore we Agathe Kanziga ndetse n’Akazu kari kagizwe nabo mu muryango we.
Naho tariki ya 3 Mata 1992, Gen Christian Quesnot, wari Umukuru w’Ibiro bya Perezida Mitterrand ushinzwe ingabo ndetse na Thierry de Beauce wari ushinzwe ubutumwa bwo hanze muri Perezidansi ya Repubulika boherereje Perezida Mitterrand bamumenyesha ko mu Rwanda imitwe yitwara gisirikari ariyo Interahamwe n’Impuzamugambi ziri gutegura ubwicanyi bushingiye ku moko ndetse ko ingabo z’Ubufaransa mu Rwanda zigamije kurengera Leta ya Habyarimana.
Tariki ya 15 Gashyantare 1994, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yakiriye abantu babiri bahagarariye Kompanyi Thomson Brandt Armements kugirango bazoherereze Leta ya Habyarimana kandi amasezerano y’Arusha yasinywe muri 1992 yari yarahagaritse ibyo kugurisha intwaro mu rwego rwo kugabanya ibikorwa by’intambara. Bongeyeho ko tariki ya 21 Mutarama 1994, ingabo z’umuryango w’Abibumbye zabaga mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) zafashe imbunda ziremereye 1000 za moritsiye zari zigenewe ingabo za Habyarimana. Hakaba hari hasigaye uburyo ibissu bya Moritsiye 2000 zari zatinze kuza kubera kwishyura zagombaga kuhagera.
Mu kiganiro Graner yagiranye n’ikinyamakuru Le Monde yemeje ko mu nyandiko zishyinguye yabashije kureba zanditswe hagati ya 1990-1994 zerekana ko Leta y’Ubufaransa yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ko Leta y’Ubufaransa yashyigikiye ubutegetsi bwa Hutu Pawa ko kandi izo nyandiko zigaragaza uruhare rw’Ubufaransa mu guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Izo nyandiko kandi zigaragaza uruhare rw’abayobozi b’Ubufaransa bari basigaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside byaba kubaha amakuru y’ubutasi cyangwa se kugira uruhare mu ntambara.
Yongeyeho ko afite impungenge kuri komisiyo y’abahanga yashyizweho na Perezida Macron iyobowe na Vincent Duclert. Yemeje ko iyo komisiyo izatanga amakuru azafasha gusa Perezida Macron kuguma kubutegetsi yirengagiza uruhare rwa Leta ayoboye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye Leta y’Ubufaransa kwemerera abashakashatsi bose kugirango bagere ku mwanzuro bahuriyeho bose.