Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Ethiopia (EPRDF) ryatangaje ko ku wa 2 Mata 2018, Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu izagira inteko rusange idasanzwe izarahiriramo Dr. Abiy Ahmed, uherutse gutorwa ngo asimbure Desalegn Hailemariam uherutse kwegura.
Hailemariam yeguye kubera imyigaragambyo y’abaturage bo mu bwoko bwa Oromo n’aba-Ahmara, bavugaga ko bahejwe mu bijyanye n’ubukungu na politiki by’igihugu.
Minisitiri w’Intebe mushya wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali w’imyaka 42 afite umwihariko wo kuba ari we wa mbere ukomoka mu bwoko bw’aba-Oromo, uyoboye ihuriro ry’amashyaka ane ari ku butegetsi rya ‘Ethiopian People’s Revolutionary Democratic Front (EPRDF)’, mu myaka 27 ishize.
Nubwo ubwoko bw’aba-Oromo bugize kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Ethiopia, barenga miliyoni 102, kugeza ubu bakomeje kuba hasi y’ubwoko bwa Amhara bwayoboraga ndetse n’ubwa Tigre, bumaze imyaka irenga 25 bwiganje muri politiki n’ubukungu bw’igihugu ndetse bukagenzura serivisi z’igisirikare n’ubutasi.
Dr. Abiy wavutse mu 1976 mu karere ka Jimma ko mu Burengerazuba bwa Ethiopia, se umubyara ni Umuyisilamu naho nyina ni Umukirisitu, afite abana batatu b’abakobwa. Ubwo abasengera muri aya madini yose bashyamiranaga, yabaye umwe mu bagize ihuriro ry’amahoro rigamije ubwiyunge.
Akiri ingimbi yagiye mu mutwe warwanyije ubutegetsi bw’umunyagitugu Mengistu Haile Mariam, akomereza mu gisirikare cya Ethiopia mu 1993, aho yakoze mu rwego rw’ubutasi arazamurwa agera ku ipeti rya Lieutenant Colonel.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, Dr Abiy yoherejwe mu Rwanda mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro nyuma ajya mu guhosha amakimbirane y’umupaka yabaye hagati ya Ethiopia na Eritrea.
Nyuma yo kuyobora serivisi z’urwego rw’ubutasi mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Dr Abiy yinjiye muri politiki azamukira mu ishyaka rya Oromo People’s Democratic Organization (OPDO). Yabaye umudepite, mu 2016 aba Minisitiri ushinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, nyuma agaruka ku ivuko muri Oromo kuyobora ubunyamabanga bw’ishyaka OPDO.
Mu mpera za 2015, Dr Abiy yagiye ku isonga ry’abarwanyije politiki yari igamije kwambura abaturage bo muri Oromo ubutaka bwabo, bituma igishushanyo mbonera kizwi nka ‘Addis Ababa Master Plan’ gisubikwa mu 2016, gusa ingaruka zirakomeje kuko amagana y’abaturage bamaze kugwa muri ayo makimbirane abandi barakomeretse.
Dr Abiy afatanyije n’Umuyobozi wa Orom, Lemma Megerssa, babaye intwari zaharaniye ijambo rya Oromo.
Bamwe mu ndorerezi biteze ko ashobora kuzana impinduka zo gukemura amakimbirane ari mu turere ndetse agahindura n’imibereho y’abaturage.
Gusa Visi Perezida w’Ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi, Mulatu Gemechu, asanga Dr Abiy afite akazi gakomeye kuko hari byinshi abaturage bakeneye, icyakora akizera ko ihuriro ry’amashyaka, EPRDF, ryiteguye kubibaha.
Umusesenguzi mu bya politiki yabwiye DW ko ‘atazi niba Dr Abiy azazana impinduka nyinshi kuko igikenewe ari impinduka za Guverinoma n’imitegekere kandi agakuraho igihe kidasanzwe akageza mu butabera abasirikare bakoresheje ingufu z’umurengera mu guhosha imyigarambyo y’abaturage.
Mu myaka itatu ishize Ethiopia yaranzwe no kubangamira uburenganzira bwa muntu n’iyicarubozo, abaturage benshi biteze ko Dr Abiy azahindura iyi sura agaca burundu ihohoterwa, dore ko amashuri yize abimwemerera kugira ubwo bushobozi.
Mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), Dr Abiy yize ibijyanye n’imiyoborere igamije impinduka, abona impamyabumenyi y’Ikirenga mu bijyanye no kunga abari mu makimbirane.
Mu magambo ye, Dr Abiy yakunze kuvuga ko ashyize imbere guha abaturage umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa. Yanenze cyane guhatira abaturage gukore ibyo badashaka batanagizemo uruhare icyo yise ‘Demokarasi y’agahato’.