• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Icyatumye Gen. Kabarebe acika kukintu cyo kuririmba burundu

Editorial 13 Jan 2020 POLITIKI

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu byerekeye igisirikare n’umutekano, Genaral James Kabarebe avuga ko ubu adashobora kuririmba kubera ko yagize umwarimu mubi cyane akabimwangisha. Asaba abarimu gukunda abo bigisha no kuba inshuti zabo mu buzima bwose.

Yabitangarije mu karere ka Nyanza tariki 9 Mutarama 2020 ubwo yaganiraga n’ abarimu bigisha amateka mu mashuri yisumbuye bari mu itorero ry’ Indemyabigwi.

Gen. Kabarebe wahoze ari Minisitiri w’ Ingabo z’ u Rwanda avuga ko adashobora kuririmba, ngo akoma amashyi akumva arizihiwe bikarangirira aho ariko ntajya abumbura umunwa ngo aririmbe.

Ati “Nkiri umwana muto nahuye n’ umwarimu wanyangishije kuririmba burundu”.

Abigarukaho, Gen. Kabarebe yavuze ko icyo gihe yari impunzi muri Uganda yiga mu ishuri ryitwa Cyamate aho we na Museveni bize. Ngo uwo mwarimukazi yangaga Abanyarwanda mu buryo buteye ubwoba.

Ati “Mu ishuri ryitwa Cyamate niho na Museveni yize, niho yabatirijwe nanjye niho nabatirijwe. Turi mu ishuri mwarimu (maîtresse) araturirimbisha, ariko uwo mwarimu akaba yarangaga ikintu cyitwa Umunyarwanda. Kubera ko twari impunzi nta muntu wagukundaga n’ umwe, umwarimu akakwanga burundu ukabibona”.

Gen. Kabarebe avuga ko ubwo barimo baririmba ari ku murongo w’ imbere uwo mwarimukazi yamukubise amubwira ko adashaka kuzongera kumubona abumbura umunwa ngo ararimbe, ahita amukura ku murongo w’ imbere amujyana ku murongo w’inyuma.

Ati “Njya ku murongo w’ inyuma. Iyo ndirimbo twaririmbaga uwo munsi niyo yanyuma naririmbye kugeza uyu munsi sindongera”

Mu minota mike yakurikiyeho hahise hakubita inkuba yica abanyeshuri 16 bari ku mirongo itatu ya mbere na mwarimukazi arapfa.

Gen. Kabarebe ati “Ngiye ku murongo w’ inyuma imvura yaragwaga, irakomeza iragwa inkuba irakubita, iterura mwarimukazi, umurongo wa mbere, uwa kabiri n’ uwa gatatu, hasigara uwa kane, uwa gatanu n’ uwa gatandatu. Mwarimu imucisha mu idirishya agwa hanze ari umurambo, abana 16 bari imbere barapfa, hasigara imirongo y’ inyuma mponoka muri abo ngabo”.

Ibi byamubayeho yiga mu mashuri abanza ahantu hegereye u Rwanda hitwa muri Nkore, ngo agiye muri secondaire yagiye mu majyaruguru ya Uganda kugira ngo ahunge Nkore kuko bazi Abanyarwanda.

Avuga ko mu majyaruguru ya Uganda batazi gutandukanya Abanyarwanda n’ Abanya –uganda batuye mu majyepfo.

Muri iryo shuri rya secondaire, Kabarebe avuga ko yahaboneye agahenge ndetse ngo ntazibagirwa umwarimu wabigishaga Icyongereza wakimukundishije bigatuma atsinda English Literature na English Language ku rwego rwo hejuru akabona amanota menshi (I,I).

Itorero ry’ abarimu b’ amateka ryitabiriwe n’ abagera ku 1623 baturutse mu turere twose tw’ igihugu. Ryabaye kuva tariki 3-10 Mutarama 2020.

2020-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Editorial 12 Jan 2019
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Editorial 19 Aug 2024
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
RPF- Inkotanyi :  Perezida Kagame yiyamye  Abayobozi  basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

RPF- Inkotanyi : Perezida Kagame yiyamye Abayobozi basinda kwirirwa baratwa bakagera aho biyitiranya n’igihugu

Editorial 14 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu mirimo inyuranye muri RDF

Editorial 04 Feb 2020
RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Icumbi rya Gen. Byiringiro Victor riri i Kazaroho ryahawe inkongi y’umuriro, biracyekwa ko Byiringiro yatawe muri yombi

Editorial 15 Apr 2020
Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 
Amakuru

Mugisha Moïse yazamuye ibendera ry’U Rwanda, yegukana isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya muri Cameroon 

Editorial 22 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru