Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyizeho ikirango gishyashya kiranga icyayi cy’u Rwanda bikazafasha kugitandukanya n’ubundi bwoko bw’icyayi bugemurwa mu mahanga.
Ubusanzwe icyayi cy’u Rwanda kigemurwa mu mahanga ariko cyabaga cyanditseho izina gusa ry’uruganda cyaturutsemo ariko hatariho ikirango rusange kigaragaza ko ari icyayi giturutse mu Rwanda.
Ibyo ngo byatumaga hari abakitiranya n’icyo mu bindi bihugu bigatuma ubwiza n’umwimerere wacyo bitamenyekana cyane uko bikwiye nk’icyayi cyamamaye kikanahabwa ibihembo byinshi mu buryohe.
Umuyobozi w’ikigo NAEB Embassador George William Kayonga avuga ko icyo ikirango gishyashya kizatuma icyayi cy’u Rwanda kirushaho kumenyekana mu ruhando rw’amahanga.
Yagize ati”iki ikirango gishyashya duhaye icyayi kizatuma icyayi cy’u Rwanda kirushaho kumenyekana mu ruhando rw’amahanga kuko twohereza icyayi cyinshi hanze kandi hari n’ibindi bihugu bicyohereza”
Akomeza avuga ko kuba buri ruganda rw’icyayi rwagiraga izina ryarwo ryihariye,ariko rudafite ikirango rusange byari imbogamizi.
Inganda z’icyayi zikazagumana amazina y’icyayi rukora ariko hakazaba handitseho izina ry’ikirango rusange gishyashya cyatanzwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.
Nsabimana Pascal uhagarariye Koperative Kobatamu ihinga ikanatunganya icyayi cya Kitabi igizwe n’abanyamuryango ibihumbi 4700 avuga ko bishimira kuba igiciro cy’icyayi kizamuka kikabateza imbere.
Yagize ati “icyayi cyahaye akazi abaturage benshi bibarinda ubushomeri,batunze ingo zabo,bishyuirira abana amashuri na za kaminuza,mituweri n’ibindi”
Avuga ko bishimira ko icyayi cyagiye kizamuka mu biciro kikava ku mafaranga yari munsi y’ijana mu myaka ishize.
Mu mwaka wa 2016 ikiro cy’ibibabi cyaguraga amafaranga 193 frw,ubu kikaba kigura amafaranga 292frw.
Icyayi cy’u Rwanda gihinze ku buso bungana na hegitari ibihumbi 26.897 cyatangiye guhingwa muri 1961 kikaba gihingwa n’abahinzi ibihumbi 42.840.