Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo abakozi b’ikipe ya Musanze FC bazindukiye ku bitaro bya Ruhengeri maze barakingirwa baba ikipe ya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ikingiwe Covid-19.
Ni igikorwa abakinnyi ba Musanze bitabiriye nyuma y’umunsi umwe Leta y’u Rwanda itangije mu gihugu hose gutanga urukingo rwa Covid-19 byatangiriye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara kurusha abandi harimo abaganga, abajyanama b’ubuzima, abarengeje imyaka 65, abasanganywe indwara zidakira n’abandi barimo n’abacuruzi.
Mu bakingiwe bwa mbere ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 06 Werurwe 2021 harimo na Perezida wa MusanzeFC bwana Tuyishimire Placide n’ukuriye abafana bayo bwana Nsanzumuhire Dieudonne ‘Buffet’ ndetse n’umuvugizi wa Musanze FC.
Biteganyijwe ko muri iki cyumweru gitaha aribwo abandi bakozi ba Musanze FC batari muri kariya karere ka Musanze aribwo bazagera aho icyicaro cy’iyi kipe kiri ngo bakingirwe cyangwa se ngo hakazabaho ubufatanye n’ibindi bitaro byegereye aho abakozi babo bari akaba ariho bakingirirwa.
Ubwo shampiyona y’umupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2020-2021 yahagarikwaga, Musanze FC yari ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 mu mikino ibiri yakinnye.