Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya, Hailemariam Desalegn ategerejwe kwakirwa i Kampala kuri uyu wa kane na Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kuganira.
Biteganyijwe ko Bwana Desalegn aza kuba aherekejwe n’umufasha we, Tesfaye Abneh hamwe n’abayobozi bakuru muri Etiyopiya (Ethiopia), kuganira ku bufatanye bw’iki gihugu na Uganda ku kibazo cya Sudan y’Epfo.
Umunsi w’ejo biteganjijwe ko azasura urwuri rwa perezida wa Uganda ruherereye mu gace kitwa Kisozi, nyuma agasura uruganda ruherereye i Luzira mbere yo gusezera ataha.
Uru ruzindiko rwa Minisitiri wa Ethiopia ku kuganira ku cyibazo cya Sudani y’Epfo, ruje nyuma y’aho impunzi zirenga 116 000 z’abaturage biki gihugu bahungiye muri Uganda guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera umutekano muke.
Hailemariam Desalegn
Daily Monitor itangaza ko Umuryango w’Abibumye uvuga ko akayabo kangana na miliyoni 668 z’amashilingi, ari zo zikenewe mu gufasha izi mpunzi.