• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Icyinyoma cya Bonabaana inkoramutima ya RNC, kunyerera ku gishishwa cy’umuneke mu gitangazamakuru cya guverinoma

Editorial 12 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Mu nyandiko yari ifite umutwe ugira uti, “ Umugore ushakisha umugabo we washimuswe imyaka ine ishize”,nkuko ikinyamakuru The New Vision kikaba ari nacyo guverinoma ya Uganda yifashisha gutangaza amakuru yayo, bityo icyo Kinyamakuru kikaba cyahariye ipaje yose uyu musangirangendo wo kurwego rwo hejuru wa Kayumba Nyamwasa, mu rwego rwo kugirango  umujinya we wose awumarire ku Rwanda.

Prossy Bonabaana, ufite umwanya w’Umuhuzabikorwa wa RNC ku rwego rw’igihugu muri Uganda, akaba aherutse kuzamurwa mu ntera, ubu akaba ari umunyamuryango wa Komite Nyobozi wa RNC,ubu akaba arimo kuvuga ibisa nk’insigamigani mu gitangazamakuru cyo muri Uganda avuga ko ngo “ingabo z’uRwanda zashimuse umugabo we,” umukongomani witwa Rwema, wahoze ari umujandarume. Nyuma yo gusoma iyi nkuru, yari yanditswe muri Sunday Vision yasohotse ejo ku 11 Kanama 2019, umuntu akaba  yongera kwibaza ukuntu noneho Uganda ikomeje gutunarara muri propaganda yayo y’urudaca, igamije guharabika isura y’uRwanda.

Hari ibinyoma byinshi muri iyi nkuru, uhereye kubyo Bonabaana uvuga ko ngo Ingabo z’uRwanda zashimuse umugabo we zimukuye Kisoro, umwe mu mijyi yo muri Uganda.

Muri iyo nyandiko, ntawigera abona ibisobanuro by’ukuntu ingabo z’ikindi gihugu zinjira nta ngorane zikajya gukora ibyaha mu kindi gihugu ari nta nkomyi. Birenze no kuba ikinyoma cy’abana, ese bakoraga iki, ubwo ingabo z’uRwanda zambukaga nkuko babivuga kugirango zishimute umuntu wariyo? Yaba The Sunday Vision cyangwa se Bonabaana, ntanumwe ubisobanura.

Nkuko abivuga, ngo umugabo we Rwema yaramuhamagaye maze arabimubwira, “ Abasirikare b’uRwanda banshimuse“. Ntavuga ukuntu yaje kugera ku mwanzuro ko ari ingabo z’uRwanda zamushimuse. Ntiyigeze abivuga, “Niyo mpamvu ntekereza ko ari Abanyarwanda”. Ikindi kandi nuko na The Sunday Vision itigeze yita ku guhamagara abakuru b’ingabo za Uganda mu rwego rwo gusobanura ukuntu ingabo z’amahanga zaba zarinjiye ku butaka bwa Uganda maze zigashimuta abantu.

Inkuru yose igaragara nkaho ari indodano, kandi koko niyo. Iri sesengura riri muri propaganda zikomoka mu nzego z’ubutasi za  Uganda n’ibihimbano byabo bigamije kwambika uRwanda icyasha nka gica ChimpReports yigeze kwandika mu kwezi kwa Gicurasi 2019 ngo ingabo z’uRwanda zari zambutse umupaka zinjira muri Kisoro gushaka ibyokurya n’ibyo kunywa”.

Icyo Kinyamakuru kibajijwe ikimenyetso na gito, yaba mu mashusho cyangwa se amajwi, Umwanditsi mukuru wa ChimpReports Giles Muhame yararuciye ararumira, nuko ajya ku mavi agirango buri wese yibagirwe icyo kinyoma nyinawibinyoma. Abanyarwanda kuri Twitter bahise bamwibasira karahava, bagirango atange ibimenyetso bigaragaza ayo mateshwa ye, kugeza na nubu, Muhame ntarabikora.

Ibi byarongeye birasubira, ubwo umwavoka wo muri Uganda yicirwaga Kisoro, ubwo propaganda ya Museveni zihutiraga kuvuga ko ngo yishwe n’inmgabo z’uRwanda, ibi byo noneho byari bikabije, ibyo bigirwa tangazamkuru bitangaza ibyo ngo bari babwiwe n’umuhungu utarigeze utangazwa amazina,  ngo ariwe washoboye kubona ingabo z’uRwanda muri iryo joro, bityo ngo akaba yarashoboye kumenya Ingabo z’uRwanda”. “Kubera Propganda ya Museveni mu nzego ze, bahindutse ba Rwabuzisoni, iby’ubunyamwuga byo ni horakobwa, nkuko umunyamakuru wo mu Kigali yabivuze.

Bonabaana ntabwo akomeye gusa muri RNC, anashinzwe gukwirakwiza propaganda kandi akaba n’umuvugizi wuwo  mutwe, wasabitswe n’imvugo zisebya uRwanda, bityo iharabika rye rikaba ntatandukaniro n’iryabarwanashyaka ba RNC, bakunze kwandika. Iyo nyandiko ikaba yaranditswe n’urubuga rwa ChimpReports.

Nkuko Amakuru yizewe abitangaza, ngo Bonabaana kandi akora nk’umwe mu bagize urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri Uganda Chieftaincy of Military Intelligence (CMI), akaba ashinzwe kugeza za raporo ku witwa koloneri CK Asiimwe. Mu nyandiko yasohotse muri Sunday Vision, aho avuga ko ngo ishimutwa ry’umugabo we, nta mpamvu atanga kandi nicyo gitangazamakuru kikaba nta mpamvu gitanga yaba yaratumye uwo mugore atekereza ko Ingabo z’uRwanda zashimuse umugabo we. Nizihe ntonganya Abanyarwanda baba bafitanye n’umunyamulenge w’umucuruzi uba muri Uganda?

Uwo mugore ntacyo abivugaho. Ikinyoma cyose uko cyakabaye n’icyacyana ku buryo ntawe cyafata.

Akomeza avuga ko ngo ingabo z’uRwanda zashimuse umugabo we. Zikamuzingazinga zikamushyira mu ivatiri, bityo zikamutwara zinyuze ku mupaka wa Cyanika.” Biri mu mu gika cya gatandatu kiyo nyandiko aho ubwo yivugiye mu kanwa ke ko abashimuse umugabo we banyuze ku mupaka wa Cyanika.

Niba ariko byari bimeze, ni gute inzego za Uganda zitigeze zisaka iyo modoka bivugwa ko yari itwawe n’ingabom z’uRwanda mbere yuko bayireka ngo ikomeze? None se Prossy yaba avuga ko ingabo za Uganda zari zisinziriye ubwo ibyo byarimo kuba? Yaba se arimo kuvuga ko inzego za Uganda zitigeze zibona iyo modoka, nkaho yari imodoka itwawe n’abazimu yabanyuze mu rihumye?

Inkuru ikomeza ihinduka byendagusetsa uko umuntu akomeza kugenda ayisoma. “Umunsi ngo yaba yarashimutiweho, ngo abari bamushimuse bamusigiye telephone ye, kuva 11-5:00, ngo mu buryo bwo kugirango ahamagare uwari we wese yifuzaga guhamagara, ngo harimo na Perezida Museveni, ngo kuko ntanu muntu numwe wari kumurokora,”nkuko Bonabaana abivuga. Aho bigeze noneho umuntu yaturika agaseka.

Ni barushimusi nyabaki bashobora kurecyera uwo bashimuse telephone ngo amenyeshe abashaka bose, nubwo byaba ari igihe kingana n’isegonda rimwe gusa? Ariko Bonabaana we avuga ko abashimuse umugabo we bamurekeye telephone igihe cy’amasaha atandatu yose, mu rwego rwo kumworohereza guhamagara abo  yifuzaga kuvugana nabo bose. “Abo bagomba kuba ari barushimusi barengeje abandi impuhwe mu mateka,” ugutebya ku mwe mu basomyi.

Aha umuntu, yakwitsa akibaza ku byiyi telephone ivugwa, Bonmabaana ubwe yivugira ko umugabo we yashimutiwe Kisoro, kandi ko abari bashimuse umugabo we bamurekeye fone igihe cy’amasaha angahe yose, kugirango ahamagare uwo yifuzaga wese. Akaba yivugira ko ariwe wambere yabanje guhamagara, amumenyesha iby’iryo shimutwa rye.

Umuntu ahita yibaza imiterere y’iki kinyoma? Fone nibyo bikoresho bishobora guteza ingaruka baba bashimuse umuntu, kuko zishobora gukurikiranwa, bityo bikaba byatuma abashimuse bafatwa cyangwa se bakicwa.

Ariko uretse nibyo byose, Bonabaana na Sunday Vision bumva ko umusomyi yakwemera ko ingabo z’uRwanda zari ziyibye, mu gihugu  cy’amahanga zari gushobora gushimuta umuntu, noneho nyuma zikanamwemerera guhamagara umunsi wose? Kandi barimo no gutwara imodoka berekeza ku mupaka, kandi bakaza no kuwunyuramo nkaho nta buyobozi bwari buhari?

“Bonabaana agomba kuba ariwe muntu utazi kubeshya kuri uyu mubumbe” niko umusesenguzi umwe yateye urwenya. “Kuba The New Vision yaremeye kumira bunguri ibi binyoma byose ntagusesengura, bigaragaza ingano y’ubushya (abyss) iki kinyamakuru cyahoze cyubashywe kimaze kugwamo,” akaba ari uko uyu musesenguzi zanzuye.

Urebye ibinyoma bya Bonabaana, bifite intego imwe kuva Museveni yiyemeza gukorana na RNC, FDLR n’utundi dutsiko twarahiriye guhungabanya uRwanda, bityo tugahitamo gucura ibinyoma bigamije guharabika uRwanda. Gahunda ni ukwandika, cyangwa kuvugira ku maradiyo ibihimbano. Ibinyoma bikaba biba biri mu byiciro binyuranye, bizeye ko mu gukomeza guhoma ibyondo,  wenda bimwe bizageraho bigafata.

Gusesengura Sunday Vision bigaragaza ko ibyo Bonabaana avuga aharabika uRwanda agerageza gusiga isura y’ishimutwa, aha umusomyi azibuka ko inzego z’umutekano za Uganda arizo barushimusi bakuru mu Karere no hirya yako.

Abandi bantu badashingiye ku rwego rw’igihugu bashobora kaba barusha Uganda gushimuta ni nka Boko Haram, kuko ishobora kuba ishimuta baruta abo ISO cyangwa se CMI bashimuta ari nabo (ISO, CMI) baza ku isonga muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika yo hagati, ibi biroroshye kubimenya, hifashishijwe ubushakashatsi kuri internet.

CMI igeregeza guharabika uRwanda ko rushimuta biyibagije amanyanga yabo. “Ikibaranga ni ugushimuta, gufunga bidakurikije amategeko, ariko inzego z’uRwanda zishinzwe umutekano ntizijya zibikora.

Bonabaana mu kugerageza guhimbira uRwanda ngo rwashimuse abantu benshi ngo uretse n’umugabo we Sunday Vision yanditse ko ngo kubera ibikorwa bye, ngo yaje guhura n’abandi bagore bafite abagabo bashimuswe.”

“Duherutse gukora ishyirahamwe ryitwa agaciro ku muntu mu rwego rwo guha urugero aba bagore”,”nkuko abivuga. Ukuri kuri iri shyirahamwenuko CMI yashyizeho urubuga kuri aba bagore, mu rwego guha agaciro ibyo baba barimo kuvuga, akandi kamaro karyo ni ugukorera RNC ubuvugizi.

Bonabaana ku mpera y’inkuru agaragazamo ubuswa  mu kubeshya.u nyandiko, avuga ko yamaze igihe kirekire Kigali  ngo ashakisha umugabo we, kugeza nubwo yagiye muri Minisiteri y’ingabo. Kandi avuga ko ngo atinya minisiteri y’ingabo nko gupfa.

Mu gice kimwe cy’inkuru ye avuga ko atazi baba barashimuse umugabo we. Ariko mu nteruro ya nyuma y’iyo nkuru akagaragaza ko yishimiye ko abagize uruhare mu ishimutwa ry’umugabo we bavuzwe ubu bakaba bari imbere y’ubutabera.

2019-08-12
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Editorial 12 Mar 2018
Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Museveni akomeje kwikanga Bobi Wine, yamufungiye iwe ku munsi w’ubwigenge ngo adakoresha igitaramo

Editorial 09 Oct 2019
Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Intambara y’amagambo hagati ya Museveni na Kadaga bapfa amafaranga y’umurengera yiswe ko ari ayo kurwanya COVID19

Editorial 01 May 2020
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burategura umugambi wo guta muri yombi Joseph Kabila na Moïse Katumbi, ngo batazamutsinda mu matora y’umukuru w’igihugu

Editorial 03 Jul 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru