Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo i Kigali hasesekare Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ba Afurika, bitabiriye inama yabo idasanzwe bazasinyiramo ndetse bakanatangiza isoko rusange ryitezweho guhindura isura mu buryo ibihugu bya Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo.
Iyi nama idasanzwe izaba ku wa 21 na 22 Werurwe 2018, ni intambwe ikomeye yo gushyira akadomo ku mugambi umaze imyaka itandatu wigwaho ngo uzamure ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika byonyine ubu bungana na 16%, kandi unongere uruhare uyu mugabane ufite mu bucuruzi bukorwa ku Isi muri rusange rungana na 3.5%.
Abaminisitiri b’ubucuruzi n’izindi nzego zitandukanye bamaze iminsi banoze isinywa ry’aya masezerano, ari muri gahunda z’ukwihuza kwa Afurika nkuko biteganywa mu cyerekezo cyayo 2063 no kugira ijwi rimwe nk’umugabane.
Abaminisitiri b’ubutabera n’intumwa nkuru za Leta baturutse mu bihugu byose bya Afurika, bateraniye i Kigali ngo barebe raporo zose zakozwe n’inama zabanje ko zubahirije amategeko, yaba amategeko nshinga, ashyiraho umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, amategeko mpuzamahanga kugira ngo abakuru b’ibihugu bazasinye ku masezerano atunganye.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye, yatangaje ko nubwo ibiganiro bitararangira hari icyizere ko amasezerano ashyiraho isoko rusange azasinywa.
Yagize ati “Magingo aya uko tubibona turatekereza ko hano i Kigali tuzabona ibihugu bishobora gushyira umukono kuri aya masezerano ku munsi w’inama y’abakuru b’ibihugu, ndetse birenze umubare wa ngombwa kugira ngo ayo masezerano abe yakitwa ko asinyweho n’ibihugu bihagije, kugira ngo hakurikireho cya cyiciro cyo kuyemeza.”
Mu biganiro byahuje abaminisitiri b’ubucuruzi hari bimwe mu bihugu byavuze ko bitazasinyira i Kigali muri uku kwezi ariko bizabikora nyuma, ku mpamvu z’uko bizabanza kujya kuganira n’Inteko zishinga amategeko zabyo.
Minisitiri Busingye yemeza ko u Rwanda rwiteguye gusinya kuko yaba mu birebana n’amategeko, politiki n’icyerekezo, rushyigikiye ubumwe bwa Afurika n’isoko rusange rya Afurika.
Yagize ati “Rushyigikiye ko aya masezerano turimo kuganiraho ashyirwaho umukono vuba, niwo murongo u Rwanda rugira no muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Comesa, ni nawo tugerageza guhurizaho ibihugu bigenzi byacu ngo byumve ko bitinze.”
Komiseri ushinzwe ubucuruzi n’inganda muri Afurika yunze Ubumwe (AU), Albert Muchanga, avuga ko ba Minisitiri b’ubutabera bazagenzura buri kimwe bagendeye ku mategeko kugira ngo buri gihugu kizasinye nta kangononwa gifite.
Nigeria ni kimwe mu bihugu byemeje ko bizasinya amasezerano ashyiraho isoko rusange ndetse kigaragaza n’ubushake bwo gusaba ko cyahabwa icyicaro cy’Ubunyamabanga bw’iri soko.