Manda ya Perezida Paul Kagame ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), izarangirira mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango izaterana kuri iki Cyumweru tariki 10 kugeza tariki 11 Gashyantare 2019.
Iyi nama izabera ku cyicaro cy’Umuryango i Addis Abeba, izasiga Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, ahawe inkoni yo kuyobora AU mu gihe cy’umwaka umwe.
Mu mwaka Perezida Kagame amaze ku buyobozi bwa AU, yakoze byinshi bitandukanye bigamije kuwuteza imbere ariko hari bimwe muri ibyo birangaje ibindi imbere.
Yasubije Afurika hamwe, ayubahisha mu mahanga
Perezida Kagame yahawe kuyobora AU, ifite ibibazo birimo kudashyira hamwe kw’ibihugu biyigize. Ibihugu byasaga n’ibikorera mu matsinda bitewe n’aho biherereye.
Impuguke mu bya politiki akaba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Kagame yongeye kunga Afurika.
Ibyo abishingira ku itorwa rya Louise Mushikiwabo ku bunyamabanga bw’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) mu Ukwakira 2018.
Yagize ati “Mu gihe cye Afurika yagize ijambo mu rubuga mpuzamahanga ku buryo ubu yubashywe. Icya mbere Afurika yaravuze iti ‘twebwe dushyigikiye Mushikiwabo aratorwa, iyindi miryango n’ibihugu byaravuze biti ‘ntabwo dushobora kurwanya kandidatire yabo ndetse na Canada yari ifite umuntu wabo bashyigikiye imuvaho. Nibwo bwa mbere Afurika igize ijwi rimwe rikubahwa mu rubuga rw’ibindi bihugu.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ibijyanye na politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan, yavuze ko ku buyobozi bwa Kagame ari bwo Afurika yatumiwe mu nama mpuzamahanga nyinshi kandi zikomeye.
Yatanze urugero rw’inama Kagame yagiye yitabira nk’iherutse yiga ku bukungu i Davos, ihuza ibihugu 20 bikize n’izindi.
Ati “Ni we wafunguye amarembo ya AU mu ruhando rw’amahanga. Mwabonye ziriya ngendo zose yakoze iyo uzibanze ukareba n’abandi bari bariho wagira ngo koko AU hari ‘ahantu abantu bagendaga kuruhukira’ ariko we ntiyigeze agira umunsi umwe aruhuka.”
Buchanan avuga ko guhuriza hamwe Afurika byanigaragaje muri Werurwe 2018 i Kigali, ubwo ibihugu 44 byashyiraga umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange (AfCFTA).
Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika, bikabasha guhahirana mu buryo bworoshye ugereranyije nuko byakorwaga.
Ni umushinga watangiye AU ikitwa OUA mu 1980 mu kiswe Lagos Plan of Action ariko birangira uciwe intege n’ibihugu by’amahanga.
Buchanan ati “Kagame ni we muntu washoboye kuba yahuza ibihugu birenga hafi 20 muri AU bigafata umujyo umwe mu kwemeza ikintu kimwe umunsi umwe.”
AfCFTA ni isoko rizahuriza hamwe abaturage bagera kuri miliyari 1.2 batuye Afurika, n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa tiliyari 2.5 z’amadolari ya Amerika.
Nibura ibihugu bigera kuri 1o bimaze kwemeza burundu ayo masezerano, ibindi umunani bimaze kuyemeza mu nteko zabyo zishinga amategeko, mu gihe hakenewe nibura ibihugu 22 biyemeza burundu kugira ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.
Kagame yashyize imikorere ya AU ku murongo
Mu mwaka wa 2016 Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora amavugurura ya AU, agamije kuyiha icyerekezo gishya cya 2063.
Muri ayo mavugurura yifashishije inzobere zitandukanye, hakorwa byinshi birimo kuvugurura imikorere ya Komisiyo ya AU, ari nayo ikurikirana umunsi ku munsi ibikorwa by’uwo muryango.
Ubusanzwe, hafi ingengo y’imari yose AU yakoreshaga yaturukaga mu baterankunga mvamahanga, bigatuma hari ibidakorwa cyangwa bigakorwa uko abo baterankunga babishaka bitari mu nyungu za Afurika.
Amavugurura Kagame yayoboye, yagaragaje ko kugira ngo AU yihaze mu ngengo y’imari hakwiriye umusoro wa 0.2 % ku bicuruzwa biva mu mahanga, buri gihugu kikayatanga buri mwaka.
Intego ni ukubona nibura miliyari 1.2 z’amadolari azajya afasha ibikorwa bya AU buri mwaka, igasezerera inkunga z’amahanga.
Dr. Kayumba ati “Impinduka yazanye zimaze gutanga umusaruro. Ibijyanye no kwibeshaho kwa AU mu buryo bw’amafaranga, aho mbiherukira ingengo y’imari yari yamaze kwiyongeraho 12% ni ikintu cyiza. Mu mavugurura banagabanyije abakozi badafite icyo bakora muri Komisiyo, bashyiramo abafite ubushobozi.”
Mu 2019, ingengo y’imari ya AU izaba ingana na miliyoni 408 z’amadolari. Ibihugu bya Afurika biyifitemo uruhare rwa 66%, bingana na miliyoni 269 z’amadolari naho abaterankunga bakagiramo uruhare rwa 34% bingana na miliyoni 139 z’amadolari.
Niyo nkeya mu zo AU yakoresheje mu myaka ine ishize, ikaba iya mbere igizwemo uruhare runini n’ibihugu bya Afurika.
Andi mavugurura y’ingenzi Kagame yazanye muri AU, ni ukwemeza amasezerano yo koroshya ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Inyigo iheruka y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubwikorezi bw’Indege (IATA) yerekanye ko guhuza isoko byatuma ibyo bihugu byongera miliyari 1.3 z’amadolari ku musaruro mbumbe, bigahanga imirimo 155 000, hakazigamwa miliyoni 500 z’amadolari mu matike, kongera serivisi ku kigero cya 75%, kongera urwego rw’ubucuruzi no kugabanya igihe abagenzi bakoreshaga mu ngendo z’indege.
Mu Ugushyingo 2018 kandi, AU yatangije Ikigega cy’amahoro kigamije gukusanya inkunga n’imisanzu bizafasha Afurika kwicungira amahoro n’umutekano aho guhora bararikiye ubufasha bw’amahanga.
Icyo kigega cyitezweho gukusanya miliyoni 400 z’amadolari bitarenze 2021.
Uzasimbura Kagame yitezweho iki?
Dr Kayumba Christopher avuga ko Perezida Abdel Fattah El Sisi, agomba gusigasira ibyakozwe ubwo Kagame yari ayoboye.
Ku isonga, avuga ko hakwiriye ubukangurambaga kugira ngo inkunga ya buri gihugu mu gushyigikira ibikorwa bya AU itangwe uko byiyemejwe.
Ubumwe Afurika ifite, Kayumba asanga ari iturufu nziza yo gushakira Afurika amasoko n’ibindi bihugu by’amahanga.
Ati “Byaba byiza Sisi akomeje guhamagarira abayobozi bose ba Afurika guhora bafite ijwi rimwe kandi bakarikoresha kugira ngo AU igire amasezerano y’ubucuruzi na Amerika n’ibihugu by’u Burayi kuko nicyo kigezweho kandi u Burayi ubu buri guhungabana. Nicyo gihe cyo kubufatirana bagakorana amasezerano y’ubucuruzi ku buryo Afurika igira amahirwe yo gutwara ibintu byayo kuri ariya masoko.”
Dr Ismael Buchanan we asanga ikihutirwa Sisi akwiriye gukora ari uguharanira amahoro n’umutekano muri Afurika no gushyiramo imbaraga kugira ngo ibyemejwe nko gutanga pasiporo imwe n’ifaranga rimwe bigerweho neza.
Afurika yakunze kunenga imikorere y’urukiko mpanabyaha mpuzahanga (ICC) ivuga ko yibasira abanyafurika.
Buchanan yavuze ko byaba byiza Sisi aharaniye ko hajyaho urukiko rumwe muri Afurika, ruzajya rukurikirana ibyaha bikomeye byakorewe kuri uwo mugabane.
Amafoto: Village Urugwiro