Umuryango urengera inyungu z’abaciste ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, watangaje ko koherezwa mu Rwanda kw’abakekwaho Jenoside bane ngo baburanishwe ku byaha bakoze, ari ikimenyetso gishimangira ubwiyunge nyabwo bukomoka ku butabera nyabwo.
Canada iherutse kohereza mu Rwanda Jean Claude Henri Seyoboka ukekwaho Jenoside, waje akurikira Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba boherejwe n’u Buholandi na Leopold Munyakazi woherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo baburanishwe ku byaha bya Jenoside bakekwaho.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Ibuka, Prof. Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko abo bose imyaka myinshi bakomeje kurwanya umugambi wo koherezwa mu Rwanda ngo bahabwe ubutabera.
Yavuze ko kubohereza kuburanira mu Rwanda ari ikimenyetso cy’ubwiyunge nyabwo n’icyizere amahanga akomeje kugirira ubutabera bw’u Rwanda.
Yagize ati “Abacitse ku icumu rya Jenoside bakiriye neza kubohereza mu Rwanda kuko ari ingirakamaro ku butabera. Ni ingirakamaro kandi ku kuzahura igihugu kuko nta bwiyunge bwashoboka hatari ubutabera. Twishimiye iki kimenyetso cy’ubufatanye mpuzamahanga n’icyizere ubutabera bw’u Rwanda bukomeje kugirirwa.”
Dusingizemungu akomeza avuga ko ibihugu nk’u Bufaransa bikwiye gukurikiza uru rugero bikohereza abakekwaho Jenoside bakomeje kwidegembya muri kiriya gihugu.
Ati “Ibi bihugu bikwiye gukurikira urugero rwa Canada, u Buholandi na Leta ZunzeU za Amerika, bigakorana n’u Rwanda bikageza mu butabera abakekwaho Jenoside, bakaburanira mu Rwanda cyangwa aho baba. Gukora ibi ni ugusubiza agaciro abazize Jenoside.”
Ibuka ni impuzamiryango y’abarokotse Jenoside, ifite inshingano zo guharanira imibereho myiza yabo, gushyigikira ibikorwa byo kwibuka inzirakarengane za Jenoside no kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo himikwa ubutabera.
Prof. Jean Pierre Dusingizemungu