Diego Armando Maradona yavutse tariki 30 Ukwakira 1960 yitabye Imana none kuwa 25 Ugushyingo 2020yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga akaba n’umuyobozi w’umupira w’amaguru. Azwi cyane nkumwe mubakinnyi bakomeye mu mupira w’amaguru w’ibihe byose, Yari umwe muri babiri bahataniraga igihembo cya FIFA nk’Umukinnyi w’ikinyejana cya 20.
Icyerekezo cya Maradona, kugenzura imipira hamwe n’ubuhanga bwo gukinisha byahujwe n’uburebure bwe buto (m 1,65 m cyangwa 5 ft 5 in), bimuha ingufu zatumaga akora neza kurusha abandi bakinnyi b’umupira w’amaguru, Usibye ubushobozi bwe bwo guhangana no kunyeganyeza inshundura, yari afite ijisho ry’intego kandi yari azwiho kuba inzobere mu buryo bwo gukoresha umupira icyo ashaka.Yari afite Impano idasanzwe, Maradona yahawe izina rya “El Pibe de Oro” (“Umuhungu wa Zahabu”), izina yagumanye mu buzima bwe bwose.
Yari Umukinnyi mwiza mu ishati ifite Umubare 10 mu mugongo, Maradona ni umukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru wagiye agerekwa amafaranga menshi hafi inshuro ebyiri, ibanza ubwo yimukiraga muri Barcelona kuri miliyoni 5 z’ama pound, naho iya kabiri, ubwo yerekezaga i Napoli ku yandi mafaranga agera kuri miliyoni 6.9. Yakiniye abanya Argentine Juniors, Boca Juniors, Barcelona, Napoli, Sevilla na Newell’s Old Boys, akaba azwi cyane mu gihe yamaze muri Napoli na Barcelona aho yatsindiye ibihembo byinshi bigiye bitandukanye.
Mu mwuga we mpuzamahanga na Arijantine, Maradona yakinnye ibikombe bine by’isi bya FIFA, harimo n’igikombe cy’isi cyo muri 1986 cyabereye muri Mexico aho yayoboye Arijantine maze abayobora ku ntsinzi y’Ubudage bw’Iburengerazuba ku mukino wa nyuma, maze atwara Umupira wa Zahabu nk’umukinnyi witwaye neza mu irushanwa. Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 1986, yatsinze ibitego byose 2–1 yatsinze Ubwongereza byinjira mu mateka y’umupira w’amaguru kubera impamvu ebyiri zitandukanye. Igitego cya mbere cyari ikosa ridakuka rizwi ku izina ry “Ukuboko kw’Imana”, mu gihe igitego cya kabiri umupira widunze kenshi muri metero 60 (66 yd) anyuze mu bakinnyi batanu b’Abongereza, bagitora nk”Igitego cy’Ikinyejana” cya FIFA.com mu 2002.
Maradona yabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Arijantine mu Ugushyingo 2008. Yayoboraga iyi kipe mu gikombe cy’isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo mbere yo kugenda amarushanwa arangiye. Nyuma yaje gutoza ikipe ya Al Wasl ikorera mu mujyi wa Dubai muri Pro-League ya UAE muri shampiyona ya 2011–12. Hnayuma Muri 2017, Maradona yabaye umutoza wa Fujairah mbere yo kugenda shampiyona irangiye. Muri Gicurasi 2018, Maradona yatangajwe nk’umuyobozi mushya w’ikipe ya Biyelorusiya Dynamo Brest. Yageze i Brest maze ashyikirizwa n’iyi kipe kugira ngo atangire imirimo ye muri Nyakanga. Kuva muri Nzeri 2018 kugeza muri Kamena 2019, Maradona yari umutoza w’ikipe ya Dorados yo muri Mexico.
Yabaye umutoza w’ikipe ya Gimnasia de La Plata yo muri Arijantine Primera División kuva mu 2019 kugeza uyu munsi yitabye Imana, Twavuga ngo abakunzi be n’Umuryango bakomeze kwihangana kandi Imana imwakire mu bayo.