Ku mugabane w’iburayi, Suwede izwiho kuba igihugu kitajenjekera Interahamwe ngo zibe ku butaka bwazo. Tariki ya 21 Ukuboza 2021, Urukiko rukuru muri Suwede rwemeje ko Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda. Jean Paul Micomyiza yafashwe tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Jean Paul Micomyiza yabaga mu mugi wa Gothenburg umwe mu mijyi minini muri Suwede mu gihe cy’imyaka 15, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atanu afashwe agafungwa by’agateganyo, ni nyuma y’uko u Rwanda rwohereje inyandiko zisaba ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, aho akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Micomyiza ngo yanditse asaba kuba yahabwa ubwenegihugu bwa Suwede, ariko ntiyabubona kuko n’ubu ngo agikora ibya politiki nk’uko bigaragara muri raporo yaturutse muri Suwede, ubu ahasigaye ni aha Guverinoma y’icyo gihugu kwemeza niba uwo Munyarwanda yakoherezwa mu Rwanda cyangwa se niba atakoherezwa.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Micomyiza yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Siyansi, ni mu gihe kandi ngo yari no mu bagize icyitwaga ‘Comité de Crise’ iyo Komite ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside.
Amakuru ajyanye n’ibyavuye mu iperereza avuga ko Micomyiza yagize uruhare mu byaha byakorewe mu cyahoze ari Komini ya Ngoma, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu nkengero zaho.
Micomyiza akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside, yica abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi, akaba ashinjwa n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Igihugu cya Suwede kandi gicumbikiye abandi Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo uwitwa Rukeratabaro Théodore wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2018, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari kandi Berinkindi Claver, na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 15 Gashyantare 2017, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ariko akaza kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko, ndetse na Mbanenande Stanislas na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 20 Kamena 2013.
Tubibutse ko mu rubanza rwa Theodore Rukeratabaro, David Himbara yamutangiraga ubuhamya ko arengana.