• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Igihugu cya Suwede cyanze kuba indiri y’interahamwe, Jean Paul Micomyiza nawe agiye koherezwa

Editorial 01 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ku mugabane w’iburayi, Suwede izwiho kuba igihugu kitajenjekera Interahamwe ngo zibe ku butaka bwazo. Tariki ya 21 Ukuboza 2021, Urukiko rukuru muri Suwede rwemeje ko Jean Paul Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa mu Rwanda. Jean Paul Micomyiza yafashwe tariki ya 17 Ugushyingo 2020.
Jean Paul Micomyiza yabaga mu mugi wa Gothenburg  umwe mu mijyi minini muri Suwede mu gihe cy’imyaka 15, ubu akaba amaze umwaka n’amezi atanu afashwe agafungwa by’agateganyo, ni nyuma y’uko u Rwanda rwohereje inyandiko zisaba ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, aho akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Micomyiza ngo yanditse asaba kuba yahabwa ubwenegihugu bwa Suwede, ariko ntiyabubona kuko n’ubu ngo agikora ibya politiki nk’uko bigaragara muri raporo yaturutse muri Suwede, ubu ahasigaye ni aha Guverinoma y’icyo gihugu kwemeza niba uwo Munyarwanda yakoherezwa mu Rwanda cyangwa se niba atakoherezwa.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Micomyiza yari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Siyansi, ni mu gihe kandi ngo yari no mu bagize icyitwaga ‘Comité de Crise’ iyo Komite ikaba yaragize uruhare rukomeye mu gukora Jenoside.
Amakuru ajyanye n’ibyavuye mu iperereza avuga ko Micomyiza yagize uruhare mu byaha byakorewe mu cyahoze ari Komini ya Ngoma, Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo, cyane cyane muri Kaminuza y’u Rwanda no mu nkengero zaho.
Micomyiza akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside, yica abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi, akaba ashinjwa n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, harimo gufata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Igihugu cya Suwede kandi gicumbikiye abandi Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, harimo uwitwa Rukeratabaro Théodore wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu mu 2018, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hari kandi Berinkindi Claver, na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 15 Gashyantare 2017, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ariko akaza kujuririra icyo cyemezo cy’urukiko, ndetse na Mbanenande Stanislas na we wahanishijwe igihano cyo gufungwa burundu ku itariki 20 Kamena 2013.
Tubibutse ko mu rubanza rwa Theodore Rukeratabaro, David Himbara yamutangiraga ubuhamya ko arengana.
2022-04-01
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Mu mikino ine ya shampiyona yakinwe yabonetsemo ibitego 17, Manizabayo Eric uzwi nka Karadio yegukanye Gisaka Race

Editorial 02 Oct 2022
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Editorial 26 Dec 2024
PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

PDC yavuye mu bufatanye na FPR-Inkotanyi mu matora y’Abadepite hinjiramo PSP na UDPR

Editorial 09 Jul 2018
Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Abandi banyarwanda babiri bavuye muri kasho za CMI, i Mbuya muri Kampala baraburira abandi kudahirahira ngo bajye Uganda

Editorial 03 Jul 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru