Kuri Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2024, ni bwo hasozwaga imikino y’Irushanwa rihuza Amakipe abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba n’iyo Hagati, CECAFA Kagame Cup 2024.
Ni imikino yasize ikipe ya APR FC yari ihagarariye u Rwanda isoza ku mwanya wa kabiri itsinzwe na Red Arrows FC yo muri Zambie kuri za penaliti 10-9 (1-1), mu gihe Al Hilal Omdurman yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Al Wabi zombi zo muri Sudani
Nyuma y’uyu mukino uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi , Désiré Mbonabucya yavuze ko nta munyarwanda ukwiriye kunenga APR FC ngo ni uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.
Mbonabucya yagize ati “Hari ikintu ntumva neza! Kuki abantu bamwe banenze ikipe ya APR FC yari yitabiriye CECAFA KAGAME CUP ko yatsinzwe kuri penaliti ku mukino wa nyuma? Kandi mu mikino yindi yose yakinnye yaritwaye neza kandi yaragaragaje ko ifite ikipe nziza?”
Gutsindwa ku mukino wa nyuma nabwo kuri penaliti ntibivuze ko ikipe atari nziza ko ikomeye, ikindi kandi twibuke ko iyi kipe ikirimo gutegura championnat n’imikino y’Igikombe cy’Afurika.”
Yakomeje avuga ko abona Abanyarwanda bakwiriye kujya batiza umurindi ikipe yose isohokeye Igihugu hatitawe ku yo asanzwe ashyigikira, ihangana rigakomeza ikipe igarutse.
Ati “Kuri njye nk’umusiporutifi numva ko ikipe iyo ari yo yose yaba APR FC yaba Rayon Sports, yaba Kiyovu Sports FC, Mukura VSL, POLICE FC n’izindi, mu gihe igiye gukina imikino nk’iyi ikwiriye gushyigikirwa n’abakunzi b’umupira wacu mu buryo bwa “Fair-Play” aho kuyica intege no kuyitesha agaciro cyane ko iba ihagarariye Igihugu cyacu muri iyo mikino iba irimo, ubundi yagaruka mu Rwanda hakabaho guhangana.”
Mu by’ukuri njye niko mbibona kuko nubwo tudakunda amakipe amwe ariko ntidukwiriye no kuba abanzi niyo mpamvu habaho Fair-play.”
Nubwo ibi Mbonabucya yabitangaje haricabandi bakunzi ba Siporo muri Rusange batabyumva kimwe ngo APR FC yakabaye yaregukanyr igikombe cya CECAFA 2024.
Bamwe baratangaza ibi bashingiye ku kuba iyi kipe yari itabiriye iyi mikino nyamara hari amakipe amwe namwe ataritabiriye iri rushanwa, aha twavuga nk’amakipe akomeye yo muri Tanzania arimo Simba SC, Yanga SC na Azam FC.
Nubwo bivugwa uko, nyuma y’iri rushanwa APR FC yabonye ibihembo 3 by’abakinnyi bayo bitwaye neza muri iri rushanwa kuko myugariro Nigena Clément yatowe nk’umukinnyi mwiza w’Irushanwa, Pavelh Ndzila aba umukinnyi mwiza w’umunyezamu naho Byiringiro Gilbert yahawe igihembo cy’umukinnyi wabaniye bagenzi be neza.
Nyuma yo gutahana umwanya wa Kabiri muri iyi mikino, APR FC yageze i Kigali saa Kumi n’Imwe n’Igice za mu gitondo.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere saa Kumi n’Imwe n’iminota 50 ku mugoroba, ariko indege yayo yimura amasaha yo guhaguruka inshuro ebyiri.
Kuri ubu, APR izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League igiye kwitegura indi mikino irimo uwa Simba Day izitabira tariki ya 3 Kanama i Dar es Salaam n’uwa FERWAFA Super Cup izahuramo na Police FC tariki ya 11 Kanama.