• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Editorial 24 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa yavuze amagambo menshi yo kwivuguruza, ariko ntawe byatunguye kuko ari kimwe mu biranga ubutegetsi bwe.

Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yiyamamarizaga kongera kuba Perezida wa Kongo, Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko nihagira irindi sasu rimwe gusa rya M23 rivugira ku butaka bwa Kongo, azihutira gusaba uruhushya imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, maze, nta yindi nteguza, akagaba igitero ku Rwanda, dore ko we n’abambari be bakomeje guta ibitabapfu babeshya ko M23 igizwe n’ingabo z’uRwanda, RDF.

Nyamara nyuma y’ayo magambo, uretse n’isasu rimwe, M23 yarashe ibisasu byinshi biremereye, inambura leta uduce twinshi cyane, ari nako irushaho gusatira Goma, umujyi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro rero, umunyamakuru yabajije Perezida Tshisekedi niba yaratinye cyangwa yarahatiwe kureka umugambi wo gutera uRwanda, maze mu kimwaro kinshi, Tshisekedi ati:” ibyo gushoza intambara ku Rwanda byavuyemo kuko hari ibikorwa byinshi bigerageza kugarura amahoro muri Kongo. Hari Perezida Lourenço udushishikariza ibiganiro, hari Perezida w’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Salva Kiir uzaza i Kinshasa ndetse akanajya i Kigali n’i Bujumbura, hari Abanyamerika….Mbese hari byinshi birimo gukorwa kandi bidusaba gushyira imbere amahoro kurusha intambara. Nabaye ndetse rero umugambi wo gutera Rwanda, atari uko ntabishoboye cyangwa ntabishaka, ahubwo nshyize imbere amahoro arambye ya Kongo.

Ndashaka amahoro y’ abaturage banjye”.

Abumvise uku guhindura imvugo kwa Tshisekedi babibona mu buryo butandukanye:

1. Hari abasanga na mbere ajya gutangaza ibyo gushoza intambara ku Rwanda kwari ukwivugira no kwishakira amajwi y’inkundarubyino z’Abakongomani, boheza intambara nk’abatazi ingaruka zayo. Ngo byari nko kwikirigita agaseka kuko abizi neza ko nta bushobozi yabona bwo kurwana n’u Rwanda. Bati ntiwaba warananiwe umutwe nka M23 ngo wiyahure ku Rwanda ruzwiho ubushobozi buhanitse mu bya gisirikari.

2.Hari abasesenguzi ariko basanga Tshisekedi yaravuze ibyo gutera u Rwanda akomeje, ariko akaza kugirwa inama yo kubyibagirwa, kuko uretse ko nta n’impamvu afite yo kugaba igitero ku Rwanda, atanabishobora bakurikije uko bazi imiterere y’igisirikari cye n’abamushyigikiye. Ikindi ngo abamushyigikiye bo muri SADC bamweretse ko ateye uRwanda kwaba ari ukwiyahura, kuko rwamuturuka imbere, M23 ikamuturuka inyuma, maze akabura amajyo!

3.Hari n’abasanga Tshisekedi atararetse igitekerezo cyo gutera u Rwanda afatanyije na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, n’ikimenyimenyi bombi bakaba barimo kurundanya ibikoresho n’ abarwanyi ku mipaka y’ibyo bihugu n’uRwanda. Ibyo kuvuga ko yaretse igitekerezo cyo gutera uRwanda ngo byaba ari ukurangaza uRwanda mu gihe bakinoza imyiteguro.

Uko byaba bimeze kose, Tshisekedi yaba yarahubutse akavuga ibyo adashoboye, yaba agikomeye ku mugambi we ubu akaba arimo kuyobya uburari, uRwanda rwo ntirwigeze rufata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino, ahubwo rwarushijeho kuryamira amajanja, rutegereje gusa ko hagira uwiyahura, maze akabona “urwo imbwa yaboneye ku iriba”.

Ibi Perezida Kagame yabisubiyemo kenshi, avuga ko ntawe uRwanda ruzashotora, ko ariko ruhora rwiteguye, bityo uzibeshya akarenga umurongo utukura azakubitwa n’inkuba itagira amazi.

Tubitege amaso. Gusa ababikurikiranira hafi ntubabura kubona ubwoba mu magambo ya Tshisekedi, cyane cyane nyuma y’aho uRwanda rutangarije ko ntawe ruzasaba uruhushya rwo kurinda umutekano n’ubusugire bwarwo. Aha yabonye ko akwiye guhindura inyogo kuko amazi atakiri yayandi.

Abagira inama Tshisekedi rero biraboneka ko bagenda bamukura ku izima, kuko basanga nta yandi mahitamo uretse ibiganiro, bitaba ibyo akazahabwa isomo rikarishye ryo kwicisha bugufi, no kwirinda gukomeza gushotora intare yiturije.


2024-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Umwe mu bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’igice

Editorial 22 Oct 2021
Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Perezida Kagame ari mu gihugu cya Mauritania mu ruzinduko rw’akazi

Editorial 23 Feb 2022
Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019
Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti  rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Nyarugenge: Urubyiruko rw’abaskuti rwakanguriwe kurwanya icuruzwa y’abantu

Editorial 25 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Editorial 03 Jul 2018
Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS
Mu Rwanda

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Editorial 30 May 2017
ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo
Mu Mahanga

ACP Twahirwa yabwiye Abanyabugesera ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina babigira ibyabo

Editorial 09 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru