• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

“Igitekerezo cyo gutera uRwanda cyamvuyemo”.- Félix Tshisekedi

Editorial 24 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa yavuze amagambo menshi yo kwivuguruza, ariko ntawe byatunguye kuko ari kimwe mu biranga ubutegetsi bwe.

Mu mpera z’umwaka ushize, ubwo yiyamamarizaga kongera kuba Perezida wa Kongo, Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko nihagira irindi sasu rimwe gusa rya M23 rivugira ku butaka bwa Kongo, azihutira gusaba uruhushya imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko, maze, nta yindi nteguza, akagaba igitero ku Rwanda, dore ko we n’abambari be bakomeje guta ibitabapfu babeshya ko M23 igizwe n’ingabo z’uRwanda, RDF.

Nyamara nyuma y’ayo magambo, uretse n’isasu rimwe, M23 yarashe ibisasu byinshi biremereye, inambura leta uduce twinshi cyane, ari nako irushaho gusatira Goma, umujyi mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.

Muri icyo kiganiro rero, umunyamakuru yabajije Perezida Tshisekedi niba yaratinye cyangwa yarahatiwe kureka umugambi wo gutera uRwanda, maze mu kimwaro kinshi, Tshisekedi ati:” ibyo gushoza intambara ku Rwanda byavuyemo kuko hari ibikorwa byinshi bigerageza kugarura amahoro muri Kongo. Hari Perezida Lourenço udushishikariza ibiganiro, hari Perezida w’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Salva Kiir uzaza i Kinshasa ndetse akanajya i Kigali n’i Bujumbura, hari Abanyamerika….Mbese hari byinshi birimo gukorwa kandi bidusaba gushyira imbere amahoro kurusha intambara. Nabaye ndetse rero umugambi wo gutera Rwanda, atari uko ntabishoboye cyangwa ntabishaka, ahubwo nshyize imbere amahoro arambye ya Kongo.

Ndashaka amahoro y’ abaturage banjye”.

Abumvise uku guhindura imvugo kwa Tshisekedi babibona mu buryo butandukanye:

1. Hari abasanga na mbere ajya gutangaza ibyo gushoza intambara ku Rwanda kwari ukwivugira no kwishakira amajwi y’inkundarubyino z’Abakongomani, boheza intambara nk’abatazi ingaruka zayo. Ngo byari nko kwikirigita agaseka kuko abizi neza ko nta bushobozi yabona bwo kurwana n’u Rwanda. Bati ntiwaba warananiwe umutwe nka M23 ngo wiyahure ku Rwanda ruzwiho ubushobozi buhanitse mu bya gisirikari.

2.Hari abasesenguzi ariko basanga Tshisekedi yaravuze ibyo gutera u Rwanda akomeje, ariko akaza kugirwa inama yo kubyibagirwa, kuko uretse ko nta n’impamvu afite yo kugaba igitero ku Rwanda, atanabishobora bakurikije uko bazi imiterere y’igisirikari cye n’abamushyigikiye. Ikindi ngo abamushyigikiye bo muri SADC bamweretse ko ateye uRwanda kwaba ari ukwiyahura, kuko rwamuturuka imbere, M23 ikamuturuka inyuma, maze akabura amajyo!

3.Hari n’abasanga Tshisekedi atararetse igitekerezo cyo gutera u Rwanda afatanyije na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, n’ikimenyimenyi bombi bakaba barimo kurundanya ibikoresho n’ abarwanyi ku mipaka y’ibyo bihugu n’uRwanda. Ibyo kuvuga ko yaretse igitekerezo cyo gutera uRwanda ngo byaba ari ukurangaza uRwanda mu gihe bakinoza imyiteguro.

Uko byaba bimeze kose, Tshisekedi yaba yarahubutse akavuga ibyo adashoboye, yaba agikomeye ku mugambi we ubu akaba arimo kuyobya uburari, uRwanda rwo ntirwigeze rufata amagambo ya Tshisekedi nk’imikino, ahubwo rwarushijeho kuryamira amajanja, rutegereje gusa ko hagira uwiyahura, maze akabona “urwo imbwa yaboneye ku iriba”.

Ibi Perezida Kagame yabisubiyemo kenshi, avuga ko ntawe uRwanda ruzashotora, ko ariko ruhora rwiteguye, bityo uzibeshya akarenga umurongo utukura azakubitwa n’inkuba itagira amazi.

Tubitege amaso. Gusa ababikurikiranira hafi ntubabura kubona ubwoba mu magambo ya Tshisekedi, cyane cyane nyuma y’aho uRwanda rutangarije ko ntawe ruzasaba uruhushya rwo kurinda umutekano n’ubusugire bwarwo. Aha yabonye ko akwiye guhindura inyogo kuko amazi atakiri yayandi.

Abagira inama Tshisekedi rero biraboneka ko bagenda bamukura ku izima, kuko basanga nta yandi mahitamo uretse ibiganiro, bitaba ibyo akazahabwa isomo rikarishye ryo kwicisha bugufi, no kwirinda gukomeza gushotora intare yiturije.


2024-02-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 25 Feb 2017
Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Imigambi ya Museveni yo gushaka kuyobora u Rwanda, ikibazo ku mudendezo w’akarere

Editorial 17 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 14 Oct 2016
Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Abambari ba RNC, Pasiteri Busigo Christopher na Frank Ruhinda kwihisha inyuma y’ifungwa ry’abayoboke ba ADEPR mu Rusengero

Editorial 26 Jul 2019
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru