Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana yibukije abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi guhora buri gihe bagenzura imikorere y’imodoka zabo nka bumwe mu buryo bwo gukumira impanuka.
Ibi yabibasabye tariki ya 24 Kanama 2016 mu nama yagiranye nabo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, iyi nama ikaba yari yanitabiriwe na bamwe muri ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:” U Rwanda rurimo gutera imbere cyane ku buryo hari n’umubare munini w’abantu bifuza serivisi zanyu. Nanone kandi, twakira abashyitsi benshi baturutse hanze y’igihugu baje mu bikorwa bitandukanye; nkamwe rero mufite amasosiyeti ajyanye no gutwara abo bantu, mugomba kumenya ko ako kazi kagomba gukorwa kinyamwuga kandi mu buryo bwiza”.
IGP Emmanuel K Gasana
Yasabye amasosiyete atwara abagenzi gushyiraho ingamba, intego ndetse n’icyerekezo cy’akazi, hashingiwe ku muvuduko w’iterambere igihugu cyacu gifite muri iki gihe. Yagize ati:” Igenamigambi ry’ibikorwa ndetse n’imiyoborere iboneye by’amasosiyete atwara abagenzi, birushaho guteza imbere ubucuruzi ndetse bikarinda n’impanuka zo mu muhanda”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye amasosiyeti atwara abagenzi kwihutisha ishyirwaho ry’iryo genamigambi mu buryo bwo kubahiriza amategeko y’umuhanda, akazi kagakorwa kinyamwuga kandi mu buryo buboneye.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Parfait Busabizwa, we yagize ati:” Ubukungu bwa mbere u Rwanda rufite ni abaturage barwo;niyo mpamvu rero dufite inshingano zo kubarinda icyo aricyo cyose cyahungabanya ubuzima bwabo”.
Yakomeje yihanangiriza abatwara ibinyabiziga bamwe na bamwe bakoresha ibiyobyabwenge; aho yavuze ko hari zimwe muri raporo zerekanye ko hariho abanywa urumogi mu gihe batwaye ibinyabiziga. Yakomeje avuga ko uretse kuba bishyira ubuzima bwabo mu kaga, n’abagenzi ubwabo bibakururira ibibazo bikomeye.
Yerekana uburyo za sosiyete zitwara abagenzi zigomba gushyira imbaraga mu gukumira impanuka zo mu muhanda, Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yagaragaje uko imibare y’impanuka zo mu muhanda yifashe mu mezi 14 ashize ku modoka zitwara abagenzi.
Yavuze ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2015 kugera muri Kanama 2016, habayeho impanuka z’imodoka zitwara abagenzi 245, aho zaguyemo abantu 91 mu gihe abandi 408 bakomeretse ku buryo bukomeye.
Imodoka zitwara abagenzi zirimo Bisi nini 11, izo mu bwoko bwa kwasiteri (coasters) 128 ndetse n’izindi za minibisi 106 nizo zakoze impanuka zavuzwe hejuru.
CP Rumanzi yakomeje avuga ko izi mpanuka ziterwa n’umuvuduko ukabije, kugenda nabi mu muhanda, kutubahiriza ibimenyetso by’umuhanda birimo amatara, ibyapa,… kuvugira kuri terefone utwaye ikinyabiziga, n’ibindi. Yavuze ko ingaruka z’izi mpanuka zitakwihanganirwa.
Umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’amakoperative atwara abagenzi (RFTC) Colonel (rtd) Ludoviko Twahirwa yavuze ko hashyizweho ishuri ryihariye ryo gufasha by’umwihariko abatwara za bisi.
Yagize ati:” Ntitugomba gukoresha umushoferi uwo ariwe wese udafite icyemezo cy’umukoresha we wa mbere kuko byagaragaye ko hari igihe umushoferi ava ahantu runaka kubera kwitwara nabi mu kazi akajya kwaka akazi mu yindi sosiyete. Iki rero ni ikibazo tugomba guhagurukira tukagikemura burundu”.
Inama yasojwe yemeza ko mu kwezi kumwe mu modoka zitwara abagenzi hazakomeza gushyirwamo utwuma dupima umuvuduko w’imodoka; abatwara abagenzi bagahabwa amakarita y’akazi ndetse bakanamenyekana imyirondoro yabo ishyirwa ahabugenewe mu gihe cyavuzwe hejuru.
RNP