Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Gashyantare 2016, i Kigali hateraniye ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi bagera kuri 700, rikaba ririmo kwibanda ku guha ubushobozi abapolisikazi ndetse no guteza imbere ubumenyi bwabo mu nzego zose.
Polisi y’u Rwanda ikaba yaratangiye gukoresha amahuriro nk’aya mu myaka 6 ishize, rikaba muri rusange riba rigamije guha abapolisikazi umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye ndetse no guhererwa hamwe impanuro n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, n’ubw’Igihugu uri rusange.
Mu muhango wo gufungura iri huriro, Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abapolisikazi kuba intangarugero na ba ambasaderi b’abanyarwandakazi mu murimo bakora ngo nabo bitabire kwinjira mu murimo wo gucunga umutekano.
Sheikh Harerimana yagize ati:”Mugomba kuba bandebereho mu murimo mukora, nimwe muri mu mwanya mwiza wo gufasha no gutabara abahohotewe, baba abana n’abagore, murasabwa kwitanga rero ngo izo nshingano zose zigerweho kuko nazo ari ishingiro ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.”
Yarangije ashimira abafatanyabikorwa ba Polisi kuri gahunda nyinshi ziteza imbere abagore bakomeje gufatanya na Polisi y’u Rwanda na Leta muri rusange ngo ihame ry’uburinganire ryubahirizwe, anasaba ko iri huriro ryazanaba iryo gucyahana aho biri ngombwa hagati y’abapolisikazi.
Aganira n’itangazamakuru, Minisitiri w’Uburinganire no guteza imbere umuryango nawe wari muri iri huriro, yashimye uruhare rw’ihuriro ry’abapolisikazi kuva ryatangira kubaho, mu guteza imbere ihame ry’uburinganire. Yashimye kandi umusanzu w’abapolisikazi mu gushaka amahoro haba mu miryango yabo, mu kazi ndetse no hanze y’u Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo yagejeje ku nteko y’abapolisikazi , yashimye imyitwarire myiza bagaragaza mu kazi kabo kandi abashishikariza guhora bongera ubumenyi nk’uko bakomeje kugaragara mu kazi gatandukanye ubundi kari karahariwe abagabo. Urugero ni nk’aho abapolisikazi bakanika bakanatwara indege cyangwa imodoka z’ubwoko bwose, ibifaru, ubwubatsi n’ibindi, anabasaba gukomeza kurangwa n’indangagaciro za gipolisi n’iz’ubunyarwanda.
IGP Gasana kandi yijeje ko urwego ayoboye ruzakomeza kwita kuri gahunda ziteza imbere abapolisikazi no guteza imbere ihame ry’uburinganire.
Bwana Steven Rodriguez, wari uhagarariye One UN mu Rwanda, ikaba n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda, yashimye Polisi y’u Rwanda uburyo iteza imbere ihame ry’uburinganire ibicishije mu kigo Isange One Stop Center ndetse n’uburyo gahunda ya kominiti polisingi iteye imbere.
Ihuriro ry’abapolisikazi ni urubuga bahuriramo kandi baboneramo umwanya wo kurebera hamwe ibyo bagezeho nk’abapolisikazi, bagafatiramo ingamba zo kubisigasira n’izo guteza imbere imikorere ngo haterwe intambwe yisumbuye kuyo bariho, rikaba mubyo ryiyemeje, harimo gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha by’ihohotera rikorerwa abana, irishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi mu muryango nyarwanda.
RNP