• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Editorial 13 Feb 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa gatanu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya, January Makamba yavuze ko ngo ingabo z’icyo gihugu zagiye muri Kongo mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo bya Luanda na Nairobi bigamije kugarura amahoro muri Kongo, “hifashishijwe inzira y’ibiganiro”.

Ibi Minisitiri Makamba yabivugishijwe n’igitutu cy’amahanga n’Abatanzaniya ubwabo, dore ko ingabo za Tanzaniya ziregwa kwivanga mu mirwano, no kurasa ibibombe mu baturage bo mu duce tugenzurwa na M23.

Abasirikare ba Tanzania mu myiyereko

Haribazwa rero uburyo Tanzaniya yaba iharanira kurangiza amakimbirane mu burasirazuba bwa Kongo, “ku neza”, kandi ibogamiye ku ruhande rumwe mu zihanganye. Ibi bisobanuye ko nayo yibwira ko imbaraga za gisirikari ari zo zizarangiza ikibazo kimaze imyaka kiyogoza Kongo.

Twibutse ko ibyemezo by’inama za Luanda na Nairobi bisaba ko imirwano muri Kongo ihagarara, leta ya Kinshasa na M23 bikayoboka inzira y’ibiganiro.

Imiryango idafite aho ibogamiye, yewe ndetse na Loni, yemeje ko umutwe wa M23 wubahirije ibyo usabwa, ndetse uva mu duce wari warigaruriye mbere y’uko imirwano yubura. Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwo bwararahiye ko butazigera bushyikirana na M23, bwita” umutwe w’iterabwoba”. Uruhuri rw’abashyigikiye ubwo butegetsi , ni ukuvuga SADC, uBurundi, abacancuro ba Wagner, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, bose ni uko babyibeshya.

Abo bose, na Tanzaniya irimo, bizeza Perezida Tshisekedi ko bazamufasha gutsinda intambara, nubwo ukuri kw’ibibera ku rugamba kugaragaza ko M23 idasiba kubakubita incuro, ari nako irushaho kwagura aho igenzura.

Ubwo Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, woherezaga ingabo guhagarara hagati y’abahanganye muri Kongo, Tanzaniya yarifashe, ntiyagira umusirikari wayo yohereza muri ubwo butumwa. Izo ngabo za EAC zahise zirukanwa kuko zanze kwivanga mu mirwano, maze zisimbuzwa iza SADC zo zemeye kwijandika.

Aha rero niho abasesenguzi batungira agatoki Tanzaniya. Bati:”Yanze kujya mu butumwa butari bubogamye, ihitamo ko EAC ibanza ikirukanwa, ikabona kujya mu butumwa bwa SADC bushyize imbere inzira y’intambara”.

Ese Tanzaniya yibona muri SADC kurusha uko yiyumva muri EAC, cyangwa byombi ntacyo yitayeho, icyo ireba ni inyungu(za bamwe mu bategetsi) Tshisekedi yayijeje ikimara kwiyemeza kumurwanirira?

Ese koko abategetsi ba Tanzaniya bafata Mwalimu Julius Nyerere nka “Baba wa Taifa”, umubyeyi igihugu gikesha kubaho, cyangwa ni ku munwa gusa umutima wibereye ku ifaranga?

Ibyo ari byo byose, amateka azahora yibuka ko uyu munyabushishozi, Mwalimu Nyerere, yatabarutse amaze gusobanurira isi yose ko Abanyekongo bavuga ikinyarwanda atari abanyamahanga, ko rero bakwiye uburenganzira nk’ubw’abandi bakongomani. Abamusimbuye ku butegetsi bo basanga nta kindi abo Banyekongo bakwiye uretse kumishwaho ibisasu, kwicwa no kwangazwa.

Ukwanga atiretse agira ati” ngo turwane”, kandi isibaniro ry’urugamba rizagaragaza uwari mu kuri.

2024-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari  umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Umutoni Gatsinzi Nadine yasimbuye Kamanzi Jackline wari umaze iminsi 41 ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

Editorial 03 May 2016
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Editorial 20 Apr 2021
Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Ingabire Victoire na Jambo asbl nta somo batanga k’ubumwe bw’Abanyarwanda kuko nibo babusenya

Editorial 08 Sep 2021
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Editorial 10 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu
Mu Mahanga

Gabiro : Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu

Editorial 15 Mar 2016
Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame na Madamu bifurije Abana bato Noheli nziza

Editorial 04 Dec 2016
Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yiyemereye ko yatanze ruswa ku manywa y’ihangu

Editorial 08 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru