Muri iyi minsi igihugu cy’u Burundi gikomerewe cyane n’ibura rya peteroli (lisansi) na mazutu ku buryo ubu imirimo ikoreka nabi kandi nta washobora kumenya amaherezo yabyo !
Iri bura rya peteroli na mazutu rije risonga abaturage bari bisanganiwe ubukene, inzara n’umutekano muke, n’ubwo wabonaga ubutegetsi butabiha uburemere buhagije, bubifata muri susange ngo niko bimeze n’ahandi mu bindi bihugu !
Ibitangazamakuru bitandukanye bigaragaza yuko no mu ntangiriro z’icyumweru gishize iryo bura rya peteroli na mazutu ryari rihari ariko nibura bigapfa kuboneka nubwo byabaga ari ku giciri cyo hejuru, mu isoko rya magendu. Ubusanzwe ku ma stasiyo (petrol stations) litiro ya peteroli cyangwa mazutu yagurwaga amafaranga 2100 ariko muri iryo soko rya magendu ikagurwa 6000. Ubu noneho n’iyo y’ibihumbi bitandatu ntaho ikiboneka, petrol na mazutu byarabuze hose muri icyo igihugu gisanzwe gifite ibibazo bikomeye by’umuriro w’amashanyarazi !
Umuntu ajyana imodoka kuri stasiyo ya petrol ikahamara iminsi itatu ntacyo yari yabona. Abatwara amatagisi bararira ayo kwarika yuko akazi kabo kahagaze, naho abayatega bajya ku mirimo bikabagora cyane kubona ikibunguruza cyangwa ntibanakibone.
Essence na Mazoutu mu Burundi irabona umugabo igasiba undi
Ibi bimaze kwica akazi kuko abakozi bakageraho batinze, cyangwa ntibanakagereho. Amakuru avuga yuko imirongo muri za stasiyo z’amatagisi (gare) iba ari miremirere cyane,bamwe ntibayigeho kuko batabona aho bakwirwa. Iyo habayeho amahirwe tagisi ikaza ngo hurira abanyantege nyinshi, abadafite utubaraga two kugundagurana bagasigara !
Uko leta yifata muri icyo kibazo cy’ibura rya petrol na mazutu bigora abantu niba yaba izi neza aho gikomoka ! Mu ntangiriro z’icyumweru gishize umuyobozi ushinzwe ibirebana na petroli na mazutu muri minisiteri y’ibikorwa remezo, Daniel Mpitabakana, yabwiye itangazamakuru yuko byari byatewe n’ikibazo cya mamashine y’ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe imisoro n’amahoro (OBR) ngo bituma ibicuruzwa bitinda muri za duwane ! Ibyo ariko OBR yahise ibihakana, nyuma gato minisitiri w’iyo minisiteri y’ibikorwa remezo, Côme Manirakiza, yatumije ikiganiro n’abanyamakuru yemera yuko ibura “ry’igitoro” riterwa n’amafaranga make y’amahanga u Burundi bufite, ariko ahaninini yikoma Kobil (yinjiza ibyo bicuruzwa ku bwinshi) ngo kuba yarategetse ba nyir’amastasiyo ya petroli kutazajya barangurira mu yandi masosiyete, uretse muri Kobil honyine !
Hari andi mabwiriza leta y’u Burundi yatanze ariko akagaragaza yuko hari byinshi bidasobanutse. Leta yatanze itegeko rivuga yuko stasiyo zose za peteroli zigoma gukora hagati y’isaha imwe mu gitondo na saa 11 za nimugoroba, abatubahirije ayo masaha bagafungirwa. Irindi tegeko leta yatanze n’uko nta modoka yikoreye petroli cyangwa mazutu yemerewe kujya mu muhanda idaherekejwe n’abashinzwe umutekano !
Ibi by’amakamyo ya petrol na mazutu kuba agomba guherekezwa n’abashinzwe umutekano ntawe ubitindaho kuko bizwi yuko mu Burundi nta mutekano uhari. Ariko Perezida Petero Nkurunziza we ntabwo ibyo ariko abibona. Mu ijambo yagejeje ku Barundi ku munsi mukuru w’abakozi, umukuru w’igihugu yavuze yuko umutekano ari wose mu gihugu cyose ! Ngo ikibazo kiri mu Burundi ni inzara gusa ngo kandi nayo igiye gushira ngo kuko ikirere gitangiye kugaragara neza. Ngo iyo nzara nayo ntabwo ari iy’u Burundi gusa ngo ni iy’akarere kose.
Ntabwo Perezida Nkurunziza yabeshye hamwe na hamwe, ariko si hose, muri aka karere haragaragara inzara. Icyo Nkurunziza gusa atashatse kubwira abaturage be n’uko izindi leta muri aka karere zishobora kugerageza guhahira abaturage b’ibihugu byazo ariko ubutegetsi mu Burundi bwo ntabwo bukibishoboye, kandi imiryango mpuzamahanga igaragaza yuko nibura Abarundi basaga miliyoni eshatu bakeneye inkunga z’ibiribwa !
Leta y’u Burundi amahanga yarayikomanyirije kandi mu ngengo y’imali yayo nibura ikenera inkunga ingana na 50 %. Hake cyane muho leta y’u Burundi yari isigaye ihahanyanyaza kubona amafaranga y’amahanga ni mu basirikare yoherezaga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu nka Somalia. Abaterankunga ariko ubu banze kuzakomeza baha amafaranga abo basirikare b’u Burundi kuko yatangagwa ubutegetsi bwa Nkurunziza bukayagabana nabo.
Ibura ry’ibikomoka kuri petelori mu Burundi, cyane cyane mu mujyi wa Bujumbura, ryabaye ikibazo gikomeye ku batwara ibinyabiziga.
Muri ibyo birori by’umunsi w’abakozi ntabwo Nkurunziza yigeze avuga ku kibazo cya peteroli na mazutu, ngo avuge ingorane abakozi bahura nazo kujya ku kazi n’ingaruka mbi bigomba kuzagira ku bukungu bw’igihugu bwari busanzwe bwifashe nabi. Perezida yivugiye gusa ku mutekano “mwiza” uri mu gihugu.
Ariko mu by’ukuri kuvuga yuko mu Burundi hari umutekano mwiza ni ugushinyagurira abahatuye. Wavuga ute umutekano ngo ni mwiza abantu bahora bicwa n’umubare w’impunzi zitoroka igihugu wiyongera buri munsi ? Muri Tanzania bahora bavuga yuko badasiba kwakira impunzi nshya ziva mu Burundi, bakaba baratangiye kubaka inkambi nshya.
Ishami mpuzamahanga rishinzwe impunzi (UNHCR) riherutse gutangaza yuko abantu bakomeje guhunga u Burundi ku muvuduko munini ku buryo bateganya yuko umubare w’impunzi uzaba wageze ku bihubi 500 uyu mwaka utararangira. Ubu ubwo Burundi Nkurunziza avuga bwuzuye amahoro, UNHCR ivuga yuko bufite impunzi 386,000 mu bihugu byo muri aka karere. Abo ariko ni abiyandikishije muri iryo shami rya LONI, naho ubundi umubare ugomba kuba ari munini kurushaho kuko hari n’abatari bake bahunze ubutegetsi bwa Nkurunziza ntibiyandikishe muri UNHCR !
Casmiry Kayumba