Uru ruganda rutunganya impu Kigali Leather Ltd rwubatse mu Karere ka Bugesera. Nta hantu rufite hagenewe gutunganyirizwa imyanda ikomoka kuri izi mpu, iyo ugiye gusura uru ruganda wakirizwa n’umunuko ukabije ndetse n’ibisigazwa by’umwanda ukomoka ku kumpu bivanze n’ibikomoka kubutabire byangiza.
Abakozi baganiriye na Rushyashya.net bayitangarije ko usibye umunuko uharangwa usanga abakozi badahabwa agaciro urugero nko kutagira udupfukamunwa ,impuzankano zikoreshwa mu kazi, bati” ikibabaje ni uko tutagira ubwishingizi n’imishahara ihamwe kuko baduha ayo bashaka kandi dukora neza”.
Kuri uyu wa mbere tariki 5 mutarama 2018 ubwo hasurwaga uru ruganda n’abari mu mahugurwa mu bijyanye n’imitunganyirize y’ibikomoka ku matungo yitabiriwe n’abasaga 30 baturutse mu Rwanda hose bahagarariye abandi kandi bafite aho bahurira n’ibikomoka ku mpu.
Uhagarariye ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku matungo mu Rwanda Mukashyaka Germaine, yavuze ko iryo huriro rigizwe n’abakora ibikomoka ku mpu, abacuruza impu bazitwara hanze, abakusanya impu mu Rwanda n’amakanirouruzi cya kuzibyaza umusaruro.umwimerere wa mbere w’uruhu bahuhenda kandi ariwo abakiriya baba bashaka.
Mu mahugurwa yatanzwe hagaragajwe ububu n’ingaruka ku bisigazwa biba byavuye mu mitunganyirize y’impu aho mu itunganywa ryabyo hifashishwa ibikomoka ku butabire nk’aside n’ibindi bitandukanye bishobora kugira ingaruka kuwagize aho ahurira nabyo haba ku ngaruka za vuba cyangwa iz’igihe kirekire.
Nyuma y’aho bigaragariye ko uruganda Kigali Leather Ltd rutunganyiriza impu mu Karere ka Bugesera rufite ikibazo kijyanye n’uburyo imyanda iturukamo itunganywa ku buryo hari impungenge ko yakwangiza ibidukikije.
Ubwo kuwa21 Nzeri 2016, yasuraga uru ruganda ruherereye mu Murenge wa Ntarama, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, François Kanimba yavuze ko kiriya kibazo bakizi ndetse hashize iminsi bakiganira n’umushoramari.
Yavuze ko ikizwi ku isi ni uko izi nganda zitunganya impu koko zigira imyanda izivamo, kuyitunganya bisaba amafaranga menshi kugira ngo ushobore kubaka ikimoteri gitunganya imyanda kitagize iyo kijugunya hanze cyangwa se ngo habe haba n’imyuka mibi yagenda isa naho ihumanya abantu baturiye hafi y’aho inganda ziri.
Yakomeje avuga ko nubwo ikoranabuhanga ryo kubikora rihari, usanga rihenze cyane ku buryo nta mushoramari wemera kubigiramo uruhare wenyine ahubwo basaba za guverinoma kubashyigikira.
Yongeyeho ko mu Rwanda bafashe igice kimwe mu gace kagenewe inganda mu Bugesera, aho hegitari 15 zizashyirwamo inganda zitunganya impu, leta ikazabafasha gushyiraho uruganda ruzatunganya imyanda izajya izivamo.
Umuyobozi mukuru wa NIRDA Kampeta Sayinzoga, avuga ko kongera umusaruro w’impu bigomba gukorwa kandi neza bitangiza ibidukikije, bigakorwa mu buryo bishobora guhangana n’ibindi bikomoka ku masoko yo hanze.
Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ibijyanye n’umusaruro ukomoka ku nyama z’inka, ihene n’intama mu myaka 7 iri imbere, hakaba hari gahunda yo kugira ngo hongerwe inyama z’ubwoko butandukanye kandi ibyo bigendane no kongera umusaruro w’izo mpu nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) na RAB bibifite mu nshingano.
Nkundiye Eric Bertrand