• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Editorial 06 Jan 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, Mu Rwanda

Umurenge wa Mbuye ni umwe mu y’igize akarere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo ,ni umurenge wegereye akarere ka Muhanga na Kamonyi akaba ariho haherereye ikigo nderabuzima cya Mbuye nacyo gifite Poste de Sante zigera kuri ebyiri ari zo Poste de Sante Gisanga yegereye Shyogwe ya Muhanga na Poste de Sante Kabuga yegereye Kinazi.

Hakaba na Centre de Sante ya Mbuye twavuga iri mu Murenge rwagati kuko iherereye mu kagari ka Nyakarekare,Mbuye ifite utugari turindwi n’imidugudu mirongo itandatu n’ibiri, Gusa ni Umurenge ufite ibigo nderabuzima bibiri birimo Mbuye na Ikigo nderabuzima cya Kizibere
Ni imbangukiragutabara ihawe Mbuye binyujijwe mu bitaro bya Ruhango akaba ari nabyo bizajya biyimenyera buri kimwe nk’urwego rukuriye ibigo nderabuzima biri muri iyo zone

Ubwo Nyakubahwa Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Shyaka Anastase yasuraga uyu murenge kuwa 31 Kanama 2020 abaturage bamusabye kubakura mu bwigunge bagahabwa ingobyi itwara abarwayi, yabasubije ko agiye kubakorera ubuvugizi ambulance abakayihabwa ariko nabo bagomba gukorwa iyo bwabaga bakubahiriza inshingano zabo dore ko yari yabanenze kugira isuku nkeya aho batuye kandi Akarere ka Ruhango kari gafite gahunda ya Ruhango icyeye,Ministiri yabasabye kujyana na Gahunda nziza za Leta kandi abizeza ko ibibazo bafite bireba Leta nayo iticaye izagenda ibikemuka bitewe n’ubushobozi

Iyi ngobyi itwara abarwayi yishimiwe n’abaturage batandukanye barimo abahanyuraga baje kuyireba ndetse n’abarwayi bakiriwe ku Kigo nderabuzima cya Mbuye batangazaga ko badashidikanya ko mu minsi mike Ubuyobozi buhavuye bahawe ibyo basabye bose bati “Imvugo niyo ngiro nk’uko bisanzwe” dore ko no mu minsi ishize bahawe amashanyarazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umwe mu baturage waganiriye na Rushyashya News witwa Belgique Edouard yatangaje ko bishimiye iyi mbangukiragutabara kuko ubuzima bw’ababo buzajya butabarwa mu kanya gato abarwayi bagezwa ku bitaro bikuru by’Akarere ka Ruhango biri I Kinazi

Umuyobozi w’Umurenge Bwana Kayitare Wellars ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mbuye Bwana Nsengumuremyi Jacques, bavuze ko banejejwe n’iyi ngobyi kuko n’ubwo hatamenyerewe impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka ariko igiye kubafasha kujya batabara ubuzima bw’abaturage bagera kuri 28965 (Population Cible) bagana Iki kigo nderabuzima cya Mbuye kandi bikazatuma banoza na Serivisi baha abaturage babagana

(Iyi foto yafatiwe i Mbuye mbere y’uko icyorezo cya Covid 19 kigera mu Rwanda)

Bikaba byitezwe ko iyi Mbangukiragutabara izajya yunganira izindi zifitwe n’Ibitaro bya Kinazi ifasha gutwara abarwayi baherereye mu bigo nderabuzima bindi bitarabona izabyoAbaturage bashimiye byimazeyo Leta bavuga ko bazakomeza gushyigikira gahunda zayo nziza zita ku baturage hakorwa imiganda itandukanye yaba iyo gutunganya imihanda aho izi mbangukiragutabara zizajya zinyura dore ko Mbuye igizwe n’amateme akunze kwangizwa n’imvura nyinshi bigatuma imirenge byegeranye ubuhahirane budindira.

2021-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Umuhanzi Sengabo Jodas yashyize hanze indirimbo irimo ubutumwa bukwiriye umwana w’Umunyarwanda ndetse inahwitura ababyeyi

Editorial 12 Mar 2021
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020
Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y’ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n’ayo mu kiciro cya 1 n’icya 2 mu bagore (2021)

Editorial 17 Aug 2021
‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

‘ntabwo Papa yaza kuri buri rugo ngo aze asabe imbabazi’- Min. Mushikiwabo

Editorial 04 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale
UBUKUNGU

Kagame na Nguema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ane hagati y’u Rwanda na Guinée Equatoriale

Editorial 14 Jan 2019
Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali
IMIKINO

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Editorial 28 Jan 2016
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro
IMIKINO

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Editorial 07 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru