• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

  • Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0   |   04 May 2025

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2025   |   01 May 2025

  • INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA   |   01 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Ikigwari Emmanuel BEM Habyarimana ashaje yanduranya nka Faustin Twagiramungu agoreka amateka

Editorial 29 May 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Uwakumva uwari General Emmanuel Habyarimana agoreka amateka y’u Rwanda kandi yivuga ibigwi wagirango ni wa musaza usaziye ubusa Faustin Twagiramungu: bombi bafite ibyo bahuriyeho. Aba bombi bafite aho bahuriye mu mateka y’u Rwanda kuko bombi ingoma ya Habyarimana ntiyabahiriye baza gukorana na Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ariko imyemerere ya politiki yabo ntiyahuza n’umurongo w’ubumwe bw’Abanyarwanda. Imvugo yabo itandukanye kure nibyo bavugaga bari I Kigali mu myaka ya 1995-1996 ariko ikigaragara bavugaga ibyo batemera.

Mu cyumweru gishize, Emmanuel Habyarimana yahaye ikiganiro wa mu zindaro w’umutwe w’iterabwoba wa RNC maze atangaza ibinyoma bitagira ingano ariko agaragaza n’amarangamutima.

Habyarimana yavuze ko ashyigikiye amagambo ya Adolphe Muzito ahamagarira igihugu cye gutera u Rwanda bakarufata bakarwomeka kuri Congo. Gusa nta washyigikira ibi usibye ikigwari ku rugamba Emmanuel Habyarimana uziko intambara ari urwenya ubundi akihungira. Habyarimana kandi yumvikanye yamagana ingabo z’Akarere ziri mu burasirazuba bwa Congo zaje kugarura amahoro. Mu kwikirigita akiseka, Habyarimana yavuze ko ingabo z’u Rwanda zijya muri Congo ngo babanje kumwohereza mu Misiri kuko atari ku byemera. Ko yagarutse se yarazigaruye?

Ku kibazo cy’impunzi Habyarimana yatangaje ko yagiye kubonana na Visi Perezida Maj Gen Paul Kagame maze amuha icyifuzo ko impunzi z’Abanyarwanda zaguma muri Congo zikahatura hagendewe ku masezerano ya CEPGL. Visi Perezida yamuteye utwatsi. Ikigaragara ni uko Habyarimana yashakaga ko ingabo za FAR n’Interahamwe zakwisuganya zigatera u Rwanda nkuko yaje kuziyegereza nyuma akaziha ubufasha. Ikindi nuko Habyarimana yashakaga ko abahekuye u Rwanda batashyikirizwa ubutabera.

Yemeje ko FPR yari ifite ubufasha bukomeye akirengagiza ko ingabo za Habyarimana yabarizwagamo zafashwaga n’Ubufaransa, Ububiligi na Zayire ya Mobutu.

Gusa reka tugaruke ku mateka ya Habyarimana wabaye Minisitiri w’Ingabo akarongora uwari ushinzwe isuku muri Minisiteri yayoboraga.

Uyu mugabo ukunda igitsina kurusha uwanyoye Viagra, nta gihe cyo gutekereza urugamba yagiraga kuko yiberaga mu bagore kuko yiberaga muri SKY Hotel, ubundi MINADEF ikishyura.

Iyo atabaga ari muri SKY Hotel yabaga ari I Byumba iwabo. Umunsi umwe umusirikari umurinda yamutayeho urugi aziko anize uwo bari kumwe naho ni indaya yasakuzaga kubera ibyishimo.

Gen BEM Habyarimana Emmanuel uvugwaho gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, yahoze mu ngabo za Ex FAR mbere y’umwaka wa 1994, nyuma aza kwinjizwa mu ngabo zari iza APR zaje guhinduka RDF, bigera aho aba Minisitiri w’Ingabo muri leta y’ubumwe kuva mu mwaka wa 2000 kugera mu mwaka wa 2002, ubwo byavugwaga ko mu gukurwa kuri uwo mwanya yaziraga kugendera ku matwara afitanye isano n’ayaba-Parmehutu. Yaje guhunga mu mwaka wa 2003 anyuze muri Uganda

Amakuru ava mu ngabo avuga ko yahoraga agongana na Chef d’Etat Major w’Ingabo , kuko BEM atabaga mu biro yari yarashyize biro muri SKY Hotel i herereye ku Gitega mu mujyi wa Kigali ujya i Nyamirambo, ni naho yari afite akabari hejuru muri iyo Hotel SKY, kacungwaga n’inshoreke ye y’i Nyamirambo nayo yaje guhungishwa nyuma gato yaho Habyarimana ahungiye. Muri Hotel SKY, Gen. Habyarimana, ntiyahavaga yari afitemo Chambre niyo yakoreragamo akazi kose ka Minisiteri y’ingabo ni nayo yanyweragamo akanayicyuramo abagore.

Ajya guhunga Jenerali Emmanuel Habyalimana yari yaraye aho muri SKY, ninaho ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Uganda ” Uganda Cranes’” yari icumbitse ubwo yari mu marushanwa ya CECAFA mu mwaka 2003, Habyarimana wari kumwe na Lt Col Ndengeyinka Balthazar, bahunga abari muri uwo mugambi babambitse imyenda y’abakinnyi ba Uganda Cranes bari aho muri SKY, burira bus zari zitwaye abakinnyi n’abafana ba Uganda Cranes’ kuburyo bageze ku mupaka wa gatuna barinda bambuka ntawe ubaciye iryera, barinda bagera Uganda.

Aha birumvikana kuba ntawababonye isura yabo n’imyenda y’abakinnyi bari bambitswe nti byari byoroshye kubatahura.

Ntawari gukeka ko Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda yaba ari muri izo modoka . Ibi byose BEM akaba yarabifashijwemo na Amama Mbabazi wari Minisitiri w’intebe wa Uganda, bakaba bava inda imwe kwa se wabo. Gen. BEM Habyarimana yavuye muri Uganda ajya mu Busuwisi ashinga Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda National Council for Democratic Change afatanyije na Théobald Gakwaya Rwaka Ishyaka ryagaragaje intege nke byaba mu mikorere ndetse riza no gucikamo ibice nyuma y’aho hagaragariye ubwumvikane bucye hagati ya Jenerali Emmanuel Habyalimana na Théobald Gakwaya Rwaka.

Aba bagabo bapfaga ko buri wese avuga ko ariwe uyoboye iri shyaka National Council for Democratic Change (NCDC) nyuma Gen. Habyarimana Emmanuel yaje gushinga irye shyaka CNR Intwari iri shyaka rikaba rirangwa no guhuzagurika cyane.

Ibimenyetso bigaragaza ko Emmanuel BEM Habyarimana atera inkunga FDLR

Rushyashya yabonye inyandiko zigaragaza ko uwahoze ari Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Emmanuel BEM Habyarimana, yahaye umutwe w’inyeshyamba za FDLR amadolari y’Amerika 4000 mu rwego rwo kuzishyigikira mu gikorwa cyo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Mu bihe bitandukanye, BEM Habyarimana yoherereje Col. Norbert Ndererimana uzwi ku izina rya Sabin Gaheza akayabo k’amadolari kugira ngo amufashe mu gikorwa cyo gutangiza icyo bise Front Nationaliste pour la Démocratie et la Réconciliation au Rwanda ” L’armée du Roi (FRONADER); ni ukuvuga umutwe uharanira demokarasi n’ubwiyunge mu Rwanda-Ingabo z’umwami.

Uwo mutwe w’inyeshyamba u wari ugizwe n’abantu 20 watangijwe hagati mu 2010 muri Kongo y’Uburasirazuba.

Gaheza yakiriye amafaranga yohererejwe na Habyarimana ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo telephone ikorana na satellite na moteri itanga amashanyarazi.

Ibi bimenyetso byose bikubiye muri raporo y’umuryango w’abibumbye yashyikirijwe akanama gashinzwe umutekano tariki 30/12/2011. Iyo raport yakozwe n’agakipe y’inzobere za Loni zishinzwe Congo.

Urugero nko mu mwaka wa 2010 wonyine, Gaheza yohererejwe amadolari y’Amerika 2400. Tariki 24/02/2011 nabwo Gaheza yagejejweho ibyombo (radios) byo mu bwoko bwa Motorola byoherejwe n’inshuti ya BEM Habyarimana yitwa Timothée Rutazihana uba muri Canada.

Tariki 3/03/2011, Gaheza yakiriye amashilingi ya Uganda miliyoni enye n’ibihumbi 430 (hafi amadolari 1400 y’Amerika) nabwo yoherejwe na mugenzi wa Habyarimana witwa Emmanuel Hakizimana.

Impapuro zigaraza uko amafaranga yoherejwe zabonetse muri serivisi za MoneyGram na Western Union muri Uganda.

Nk’uko raporo ya Loni ibivuga, Gaheza yari yateguye gukoresha ariya mafaranga akagura ibikoresho bya gisirikare, yariyamaze no kugura moteri itanga amashanyarazi ariko yo nyuma yaje kwambutswa umupaka ijyanwa Binza mu kwezi kwa 3/2011.

Gaheza yigeze kurwana ku ruhande rwa FDLR ariko aza gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda muri Gicurasi 2011) ari kumwe n’abandi bantu batanu bari bacengeye mu gihugu guteza umutekano muke mu Rwanda.

Abo ni Col. Norbert Ndererimana uzwi nka Sabin Gaheza, Ramathan Sibomana, Ibrahim Niyonzima, Asifat Kansime, Emmanuel Higiro uzwi no ku izina rya Kabasha, na John Mutabaruka. Ubu bari muri gereza mu Rwanda.

Ubwo batabwaga muri yombi babwiye polisi y’u Rwanda ko baterwaga inkunga n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Emmanuel BEM Habyarimana, kugira ngo batere u Rwanda.

2023-05-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Uruganda rwa Bralirwa basinye amasezerano y’imikoranire.

Editorial 05 Mar 2021
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2019
AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

AS Kigali yiyongereye kuri APR FC ku makipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0, Mukura VS yongera gutsindirwa mu rugo.

Editorial 14 May 2021
Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira  imbaraga mu gukumira ibyaha

Rutsiro: Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Editorial 12 Jan 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru