Kuri uyu wa mbere, muri ” Stade de l’Unité iri mu Mujyi wa Goma, hiriwe amasanduku 200 arimo imirambo yagombaga gushyingurwa mu irimbi rya Kibati, muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ni umuhango waranzwe n’agahinda kavanze n’umujinya, aho abaturage binubiraga kuba Leta ya Tshisekedi ikomeje kwica inzirakarengane, yarangiza ikabyitirira umutwe wa M23, kandi mu by’ukuri ntaho uhuriye n’ubwo bugizi bwa nabi.
Leta ya Kongo ivuga ko abo bantu ari abaturage ba Goma bazize “intambara y’ubushotoranyi u Rwanda na M23 bashoje muri Kongo”, bityo ikaba igomba kubashyingura “mu cyubahiro”.
Abaturage banze kwemera iryo kinamico rijyanye n’agashinyaguro. Abaganiriye n’ibitangazamakuru birimo Kivu Morning Post, barashingira ku ngingo nyinshi bemeza ko M23 ntaho ihuriye n’ubwo bwicanyi:
1. Leta iravuga ko ubwo bwicanyi bwakorewe mu mujyi wa Goma, kandi kuva iyi ntambara yakubura muri 2022, umutwe wa M23 ntiwigeze ugenzura Goma, ngo ube wakwica abantu 200 ntacyo wikanga.
2. Leta ntivuga umwirondoro w’abishwe, agace ka Goma bari batuyemo n’ako biciwemo, ndetse n’igihe biciwe. Aha rero abaturage ba Goma niho bahera bavuga ko abo bantu atari abo muri uwo mujyi, ko ahubwo biciwe mu tundi duce tugenzurwa n’ingabo za Leta, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo, n’indi ikorana na FARDC.
3. Abaturage kandi baribaza aho iyo mirambo yari iri kuva ba nyirayo bakicwa, doreko uburuhukiro bw’ibitaro bikuru bya Goma budafite ubushobozi bwo kwakira imibiri y’abantu 200. Ibi nabyo ngo birashimangira ko iyo mirambo ari iy’abiciwe ahandi, ikazanwa i Goma mu rwego rwo guteranya abahatuye n’umutwe wa M23, bityo umunsi izahafata izasange abaturage bawanga urunuka.
Uyu munsi kandi Leta yari yatumije imyigaragambyo y’abaturage ba Goma, isaba ko ingabo za Kenya ziri mu butumwa bwa Loni muri Kongo, zitaha uko zakabaye, dore ko zifatwa nk’ibyitso bya M23.
Abasesenguzi basanga kuba umuhango wo gushyingura abantu 200 bazize icyiswe “ubushotoranyi bw’u Rwanda n’igikoresho cyayo, M23”, wahujwe n’umunsi wo “kwamagana ibyitso”, ari ikimenyetso cy’umugambi wa Tshisekedi wo gusaza abaturage, ngo barusheho kwicana, hibasirwa cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Bemeza kandi ko aya ari amayeri ya Kinshasa yo kurangaza rubanda, ngo badahumuka bakamenya ko umwanzi w’amahoro ari ubutegetsi bubi, budakozwa ibiganiro nk’inzira yo kurangiza intambara.
Si ubwa mbere Leta ya Tshisekedi ikoze ikinamico nk’iri rivanze no gukina abaturage ku mubyimba. Muri Gicurasi uyu mwaka iyo Leta yarashe ibisasu biremereye mu nkambi ya Kibumba y’abavuye mu byabo, ababarirwa muri 40 bahasiga ubuzima, nabo bashyingurwa” mu cyubahiro”, muri iryo rimbi rya Kibati.
Icyo kinyoma cyo kwegeka ubwo bugizi bwa nabi kuri M23 nacyo cyanze gufata, kuko abagenzuzi mpuzamahanga bigenga, barimo n’aba Loni, bemeje ko ibyo bisasu byarashwe n’ingabo za Leta.