Ikinyamakuru cyandikirwa ku mugabane wa Afurika ariko kikaba ari umutungo wa Euronews cyagize perezida Kagame umuyobozi w’Umwaka kubera ibikorwa bitandukanye yakoreye u Rwanda ndetse na Afurika.
Mu nkuru y’iki kinyamakuru, kiragaragaza ko ari amahitamo meza kugira perezida Paul Kagame umuyobozi w’Umwaka wa 2019, kuko hari byinshi Afurika ikesha uyu muyobozi.
Africanews itora umuntu ku giti cye cyangwa igihugu cy’indashyikirwa bitewe n’ibikorwa runaka byakozwe muri icyo gihugu cyangwa uwo muyobozi.
Amatora akorerwa kuri uru rubuga binyuze kuri murandasi (Internet), twitter ndetse no kkwicara hamwe nk’abakozi b’iki kinyamakuru bagahitamo umuyobozi ubikwiye bagendeye kubyo yagezeho uwatoranyijwe akazahabwa umudari kuwa 01 Mutarama 2019.
Perezida Kagame abaye umuyobozi w’Umwaka nyuma y’uko iigihugu cy’u Rwanda kimaze kuba intangarugero muri Afurika mu kwihutisha iterambere, kuba mu 2016 arirwo rwagize uruhari mu gushyira ahagaragara Pasiporo ihuriweho kuri uyu mugabane, kuba Perezida Kagame ariwe uhagarariye amavugurura mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse no kuba ariwe washyize imbaraga mu isoko rihuriweho rya Afurika (African Continental Free Trade Area, AfCFTA).
Ikindi cyagendeweho na Africanews mu kugira Perezida Paul Kagame umuyobozi w’u mwaka ni uko iki gihugu kimaze gutera imbere ku buryo bugaragara nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Perezida Kagame abaye umuyobozi w’umwaka nyuma y’uko mu kwezi gushize yari yahawe igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane.