• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Editorial 26 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ikipe ya AS Muhanga yo mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga yarwaje abakozi bayo 12 mu gihe hitegurwa isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021, ubu burwayi kandi bukaba bwatumye umukino wa gicuti bari bafite na Sunrise usubikwa.

Aya makuru yo kwandura kw’aba bakozi kwemejwe n’ushinzwe ubuzima bw’iyi kipe (Team Manager) Robert mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu kiganiro Porogaramu Umufana.

Robert yagize ati “nkuko mubizi bijyanye n’ibihe bidasanzwe iyo hagiye kuba umukino, mu mategeko dusabwa kubanza kwipimisha mbere ya match (umukino) byibuze y’amasaha atatu, natwe twarapimishije ejo ku isaha ya saa tatu, dusanga hari abakinnyi banduye, ni abakinnyi 10 ndetse naba Kit manager 2, ubwo bose hamwe bakaba 12.”

Abajijwe icyahise gikurikiraho uyu muyobozi yavuze ko abo basanze banduye bashyizwe mu kato ukwabo ndetse abandi bazima bo bakaba bagumye aho basanzwe babarizwa mu mwiherero.

Ubu bwandu bugaragaye muri AS Muhanga mu gihe habura iminsi mike ngo shampiyona ikinwe, gusa mu mategeko agenga iyi shampiyona hakaba harimo itegeko rivuga ko ikipe yagize abakinnyi banduye koronavirusi ariko ikaba ifite abakinnyi 16 barimo n’umunyezamu bemerewe gukina iri rushanwa.

Ku ruhande rw’iyi kipe ngo ntampungenge zihari z’uko bashobora kutazitabira iri rushanwa kuko bafite abakinnyi 29 bandikishije, ubwo bivuze ko mu gihe abo bakinnyi 10 banduye koronavirusi bataboneka iyi kipe yasigarana abakinnyi 19 izakoresha muri iyi shampiyona.

Ikipe ya AS Muhanga iri kwitegura isubukurwa rya shampiyona izakinwa guhera tariki ya 2 Gicurasi ikaba igomba gutangira ikina na Bugesera FC, mu itsinda rya mbere iherereyemo ikaba kandi iri kumwe na APR FC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ndetse na Gorilla FC yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021.

2021-04-26
Editorial

IZINDI NKURU

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Editorial 21 Mar 2022
U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Editorial 05 Jul 2022
U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

Administrator 30 Oct 2025
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Editorial 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi
SHOWBIZ

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Editorial 30 Jul 2018
Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler
INKURU NYAMUKURU

Ibyinshi utari uzi kuri FDLR ifata urugero kuri Hitler

Editorial 21 Sep 2019
Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda
Mu Mahanga

Irinde ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko- Polisi y’u Rwanda

Editorial 03 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru