• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Editorial 14 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu gihe cy’iminsi 10, i Abu Dhabi ho muri Leta z’Unze Ubumwe z’Abarabu haberaga imikino y’igikombe cy’Isi gihuza amakipe akomoka ku migabane yose, iyi mikino ikaba yarasojwe ikipe ya Chelsea yaje ihagarariye umugabane w’i Burayi yegukanye iki gikombe.

Ni nyuma yaho iyi kipe yari yageze muri icyo gihugu ihita ikomereza muri 1/2 aho yatsinze ikipe ya Al Hilal yari ihagarariye umugabane wa Asia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Romelu Lukaku ubwo hari ku munota wa 32.

Iyi kipe ikaba yarahuriye na Palmeiras yo muri Amerika y’Epfo ariko ikaba yari ihagarariye umugabane wa Amerika, ni nyuma yaho yo yari yasezereye ikipe ya Al Ahly yo ku mugabane wa Afurika iyitsinze ibitego bibiri ku busa.

Ku mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa gatandatu, ikipe ya Chelsea yatsinze Palmeiras ibitego 2-1, ni ibitego byatsinzwe na Lukaku nanone ndetse na Kai Havertz kuri Penaliti, gusa muriri uyu mukino iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya 1-1 habaho kongera iminota 30 ari nabwo iyi kipe yabonye intsinzi.

Gutwara igikombe cy’Isi cy’amakipe byatumye Chelsea iba ikipe ikoze amateka yo kwegukana Champions League, Super Cup ndetse na shampiyona y’u Bwongereza iri kumwe n’umutoza wayo Thomas Tuchel.

Mu gusoza iri rushanwa kandi, myugariro wayo Thiago Silva yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa ndetse aba nuwitwaye neza mu mukino wanyuma.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri isanzwe itozwa na Pitso Mosimane yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Al Hilal hari ihagarariye Asie ibitego bine ku busa.

2022-02-14
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Editorial 10 Nov 2024
Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Umuhanzi Eloi El ugiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya Sony Music, akaba umuhungu wa Sibomana Joseph waruzwi muri Orchestre Irangira, arifuza kuzamura umuziki nyarwanda yifashishije Spotify

Editorial 17 Aug 2021
Kigali-Nyarutarama : Nyuma yo guhangana bikomeye Polisi y’u Rwanda yishe umugabo ukekwaho iterabwoba

Kigali-Nyarutarama : Nyuma yo guhangana bikomeye Polisi y’u Rwanda yishe umugabo ukekwaho iterabwoba

Editorial 18 Aug 2016
Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Imyiteguro yo kwakira John Kerry mu Rwanda irarimbanije

Editorial 08 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa
ITOHOZA

Uganda: Abayobozi ba Kisoro basabiye Gen.Kayihura gufungurwa

Editorial 19 Jul 2018
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza
Amakuru

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Editorial 08 Aug 2021
Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW
IMIKINO

Ange Kagame n’umubyeyi we mu baje gushyigikira Collective RW

Editorial 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru