Igice cya mbere cyaranzwe n’umupira ufunguye hagati y’amakipe yombi kuko yaba yagerageje gutera imipira yabyara ibitego. Ivan Minaert byageze ku munota wa 35′ agira umutima wo gusimbuza akuramo Nahimana Shassir ashyiramo Nyandwi Saddam. Shaban Hussein Tchabalala wacaga iburyo yahise ajya ibumoso hacaga Nahimana bityo Nyandwi ajya imbere gato ya Mutsinzi Ange bafatanya uruhande rwose.
Abasimbura ba Rayon Sports
Niyonzima Olivier Sefu (Ibumoso) na Muhire Kevin (Iburyo) babanje hanze
Ivan Minaert asuhuza abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura
Hasohorwa ibirango bya CAF na FIFA
Amakipe asohoka mu rwambariro
Mugisha Francois Master (Ibumoso) yongeye kwizerwa na Ivan Minaert abanza mu kibuga cyo kimwe na Nahimana Shassir (iburyo)
Nahimana Shassir (ibumoso) Eric Rutanga (hagati) na Kwizera Pierrot (ubanza iburyo)
Ivan Minaert yavuze ko yaje gusimbuza Mugisha Francois Master kuko ngo yaje kuruha
Abakinnyi basuhuzanya
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n’abakapiteni
Nahimana Shassir (10) na Mutsinzi Ange Jimmy (5) bacunze Sirino Gaston (5)
Intebe y’abatoza n’abaganga ba Rayon Sports
Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns FC ubwo yasomaga umukino
Kekana Hlompho kapiteni wa Mamelodi imbere ya Shaban Hussein Tchabalala amushakaho inzira
Igice cya kabiri cyatangiye ubona ko amakipe yombi ari gukina mu buryo ajya kunganya imbaraga. Rayon Sports yari imbere y’abafana ubona ko biri kuyifasha. Bitewe nuko Mamelodi yatangiye kubona ko igitego igomba kugishaka, Tau Percy yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel myugariro wa Rayon Sports. Ivan Minaert amaze kubona ko Ismaila Diarra yananiwe, yamusimbuje Christ Mbondy ngo atange umusanzu mu busatirizi.
Ku munota wa 71′, Rayon Sports bakuyemo Mugisha Francois bita Master bashyiramo Niyonzima Olivier Sefu. Ibi byatumye Niyonzima afatanya na Yannick Mukunzi hagati bityo Kwizera Pierrot ajya inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala wakinaga nka rutahizamu muri iyo minota. Nyuma gato na Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi Sundowns yahise akuramo Vilakazi Sibusiso ashyiramo Lebese George.
Rayon Sports imaze gushyira Kwizera Pierrot inyuma ya Shaban Hussein Tchabalala, bahise batangira gutera umupira ugana imbere bashaka igitego. Ibi byaje gutuma Pitso Mosimane umutoza wa Mamelodi akuramo Sirino Gaston wari wazonze Rayon Sports ahita yinjiza Themba Zwane.
Umukino wagumye muri uwo mujyo ari nako morale ku bafana ba Rayon Sports kuko babonaga ko isaha n’isaha nabo babona igitego. Gusa umukino warangiye yaba Mamelodi na Rayon Sports nta kipe yanduje izamu ry’indi (0-0).
Mugabo Gabriel ahana ibitekerezo n’umusifuzi
Ubwo Eric Rutanga yari agize ikibazo
Tebogo Langerman (4) abyigana na Shaban Hussein Tchabalala (11)
Nyandwi Saddam yinjiye asimbuye Nahimana Shassir mu gice cya mbere
Nyandwi Saddam (16) myugariro w’iburyo muri Rayon Sports yahise atangira kugenzura urwo ruhande
Iki gitambaro abafana baba bagihererekanye muri sitade
Abafana ba Rayon Sports bakubise ingoma iminota 90′ badacitse intege kuko ikipe yabo yanaberetse umukino mwiza
Ivan Minaert areba icyo yahindura mu kibuga
Rutahizamu Tau Percy (22) yahawe ikarita y’umuhondo azira gukandagira Mugabo Gabriel
Myugariro Usengimana Faustin ku mupira
Mutsinzi Ange Jimmy (5) yakinnye umukino w’ubwitange
Niyonzima Olivier Sefu yinjiye asimbura Mugisha Francois Master
Usengimana Faustin (15) myugariro wa Rayon Sports arinda neza umuntu we
Pitso Mosimane (Ibumoso) umutoza wa Mamelodi Sundowns FC yashimiye Ivan Minaert (Iburyo) umutoza wa Rayon Sports uburyo yitwaye
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana muri ubu buryo
Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
Rayon Sports XI: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Eric Rutanga 3, Mugabo Gabriel 2, Usengimana Faustin 15, Kwizera Pierrot 23, Mugisha Francois Master 25, Yannick Mukunzi 6, Shaban Hussein Tchabalala 11, Ismaila Diarra 20 na Nahimana Shassir 10.
Mamelodi Sundowns XI: Denis Onyango (GK, 14), Thapelo Morena 27, Arendse Wayne 6, Ricardo Nascimento 16, Langerman Tebogo 4, Kekana Hlompho (C, 8), Tiyani Mabunda 13, Sirino Gaston 5, Tau Percy 22, Vilakazi Sibusiso 11 na Manyisa Oupa 7.
Mutsinzi Ange Jimmy yambura umupira Vilakazi Sibusiso rutahizamu ukanganye muri Afurika y’Epfo
Rushyashya.net