Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu rishyira ku wa gatandatu, ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Basketball yerekeje mu gihugu cya Senegeal aho bagiye mu irushanwa ryo guhatanira itike yo gukina imikino y’amajonjora yo kuzakina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2023.
Iyi kipe yahaguritse mu masaha ya Saa tanu z’ijoro, yahagurutse ibanje gusurwa na Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa abagenera ubutumwa ndetse anabashyikiriza ibendera ry’igihugu nk’ikipe ihagarariye u Rwanda.
Minisitiri Aurore ubwo yashyikirazaga ibendera ikipe yigihugu ya Basketball yerekeje muri Senegal mu majonjora yo guhatanira igikombe cyisi cya 2023, yijeje aba bagiye ko bazashyigikirwa na Guverinoma anabibutsa inshingano ziri imbere zo guhesha ishema igihugu.
Nubwo hatatangajwe urutonde rw’abagiye bahagarariye igihugu, iyi kipe iri muri Senegal izahakina imikino 3 na Cameroon, South Sudan na Maroc bari mu itsinda rimwe.
Iyi mikino izabera muri Darak Arena, izatangira gukinwa u Rwanda rukina na South Sudan tariki ya 25 Gashyantare 2022, bakurikizeho Cameroon tariki ya 26 Gashyantare bazasoreze ku ikipe y’igihugu ya Tunisia tariki ya 27 Gashyantare 2022.
Mu rugendo iyi kipe igenda ubwo yari igeze muri Ethiopia kandi yahahuriye n’ikipe ya Simba SC isanzwe ikinwamo n’umunyarwanda Kagere Meddie, bo berekezaga muri Niger gukina umukino wa CAF Condeferations Cup bazakina kuri iki cyumweru na USGN.